• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Rubavu: Umwe mu batwara abagenzi kuri moto afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi

Rubavu: Umwe mu batwara abagenzi kuri moto afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi

Editorial 07 Aug 2017 Mu Rwanda

Umwe mu batwara abagenzi kuri moto mu karere ka Rubavu witwa Majyambere Jean Bosco afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana akekwaho guha Umupolisi ruswa y’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ye gutanga amande yaciwe kubera guheka abagenzi babiri kuri moto (gutendeka).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yasobanuye uko uyu mugabo w’imyaka 24 y’amavuko yakoze iki cyaha agira ati,”Ku itariki 5 z’uku kwezi Abapolisi bakora mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri aka karere bamufatiye mu murenge wa Busasamana ahetse abagenzi babiri kuri moto bamwandikira amande kubera ayo makosa. Nyuma y’umwanya muto yaragarutse aha umwe muri abo bapolisi iyo ruswa; ariko ntibyamuhiriye kuko yafashwe arafungwa.”

Yagize ati, “Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda. Ikibabaje ni uko bamwe mu batwara ibinyabiziga bataracika ku muco mubi wo kuyiha Abapolisi. Umuntu ufatiwe mu makosa cyangwa icyaha runaka akwiye gukurikiza ibiteganywa n’amategeko aho gutanga ruswa kugira ngo ye guhanirwa ibyo yakoze.”

Yakomeje avuga ko ruswa igira ingaruka mbi kuri serivisi n’iterambere muri rusange; bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’aho ayikeka ku murongo wa telefone itishyurwa 916; kandi yibutsa ko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’Umupolisi yabimenyesha inzego zimukuriye.

Ruswa ni ugutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 633 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu gika cyayo cya kane.

Iyi ngingo ikomeza ivuga (mu gika cyayo cya gatanu) ko ruswa ari kandi ugusaba, kwakira cyangwa kwemera kwakira impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororerwa ku bw’uwo murimo cyangwa igikorwa byakozwe byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa undi muntu.

CIP Kanamugire yasabye buri wese kwirinda ruswa y’uburyo bwose no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru atuma ikumirwa no gufata abayaka, abayakira n’abayitanga.

Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

-7496.jpg

Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire

2017-08-07
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yahaye ibendera ndetse n’amagare mashya abakinnyi bazahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda, abasaba kwitwara neza

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yahaye ibendera ndetse n’amagare mashya abakinnyi bazahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda, abasaba kwitwara neza

Editorial 18 Feb 2022
Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Editorial 07 Apr 2025
Shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iratangira kuri uyu wa gatanu.

Shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iratangira kuri uyu wa gatanu.

Editorial 03 Jun 2021
Iya 27 Mata 1994: Umunsi Oxfam yatanze itangazo ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside

Iya 27 Mata 1994: Umunsi Oxfam yatanze itangazo ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside

Editorial 27 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bizimana Djihad ntabwo azitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina umukino wa gicuti na Centre Africa.
Amakuru

Bizimana Djihad ntabwo azitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina umukino wa gicuti na Centre Africa.

Editorial 01 Jun 2021
RNC –Ishaje yadukanye  ‘Agashya ‘ noneho igeze no mubapfakazi
ITOHOZA

RNC –Ishaje yadukanye ‘Agashya ‘ noneho igeze no mubapfakazi

Editorial 20 Feb 2017
Burundi: Bamwe mu bakekwaho kuzasimbura Perezida Nkurunziza, barigamba ubwicanyi  [ VIDEO ]
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Bamwe mu bakekwaho kuzasimbura Perezida Nkurunziza, barigamba ubwicanyi [ VIDEO ]

Editorial 10 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru