Amakuru aturuka Uganda aravuga ko Itsinda riyobowe na Rugema Kayumba, mu bikorwa byo gushakira RNC abarwanyi, Rugema afatanyamo n’undi witwa Sande Charles bahimba Mugisha Robert na Maj. (rtd) Habib Mudathir.
Abo bakaba bamaze gushinga inkambi y’imyitozo y’uwo mutwe mu gace ka West Nile hafi ya Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uretse aho hanavugwa indi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahitwa Minembwe yo ihabwa ibiryo, imiti, imbunda n’amafaranga na Leta y’u Burundi bikurikiranwa n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’icyo gihugu.
Abarwanya u Rwanda bari mu Minembwe barimo Kanyemera Claude, Ruhinda Bosco, Karemera Alex n’uwitwa Butare.
Ngabo abagize itsinda rya RNC bajyanye Gen Kale Kayihura mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kubera umujinya ko kubuyobozi bwa Kale Kayihura batabashije kugera kumugambi wabo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, uyu wacurirwaga Kampala ukaba umaze kuburizwamo.
Ese Kale Kayihura ashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu bivugwa ko yakoranye n’abo yayoboraga bagasubiza mu Rwanda abanyabyaha nikosa , ko igi polisi cy’u Rwanda na Uganda bafitanye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha, cyangwa niwamugani ngo [iguye ntayitayigera ihembe ].
Igitangaje ariko ni uko uyu Rugema Kayumba asanzwe ari impunzi mu gihugu cya Norvege, akaba amaze iminsi Kampala mubikorwa byo gushimuta abanyarwanda na CMI bikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyane ko abo ashimuta yita intasi z’u Rwanda ari abantu bikorera utwabo I Kampala, bakajya gukorerwa iyica Rubozo. Ahubwo Rugema niwe wakagombye gushyikirizwa ICC.
Kuri ubu Rugema Kayumba arahigwa bukware muri Norvege igihugu cyamuhaye ubuhungiro , akagitoroka akaba ari mubikorwa bya Politiki no kurema umutwe w’iterabwoba.
Ni nyuma yaho ku wa 11 Ukuboza 2017, Igipolisi cya Uganda na Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’ urubyiruko rw’ impunzi z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,ababyeyi babo kuri ubu bakaba bari gutabaza.
Uru urubyiruko rugera kuri 45 rwatawe muri yombi rwabaga mu nkambi y’ impunzi ya Nyakivale rwigishijwe amatwara ya RNC rujyanywa kwitoza gisirikare mu misozi miremirere ya Minembwe mu gace Itombwe mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa, bamwe baza gufatwa.
Rugema na RNC bizezaga ababyeyi ko abana bagiye koherezwa muri Irak
N’ ubwo Rugema Kayumba yizezaga ababyeyi ko abana babo bagiye kubona amahirwe yo kujya gukorera amafaranga menshi muri Irak si uko byagenze kuko benshi muri bo baje gutabwa muri yombi na polisi ya Uganda ku mupaka wa Uganda na Tanzania mu gace ka Kikagati. Ari nawo mujinya bafitiye Kale Kayihura.
Ni muri uru rwego ababyeyi bafite abana bajyanywe muri RNC bagafatwa n’ inzego z’ umutekano bandikiye ibaruwa ifunguye Ambasade ya Norvege muri Uganda bayisaba ko abana babo baherutse gufatwa barekurwa.
Ababyeyi bafite abana bafashwe bajyanywe mu myitozo y’ igisirikare cya RNC barasaba ko Rugema Kayumba yagezwa imbere y’ ubugenzacyaha akabazwa aho yajyanaga abana babo bityo bakarekurwa.
Kuri ubu Rugema Kayumba ari mugihugu cy’Ububiligi aho yagiye gukusanya inkunga yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu mpunzi z’abanyarwanda bahunze ibyaha bitandukanye birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.