• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rulindo: Abacuruzi bamenyeshejwe ibinyobwa byashyizwe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge

Rulindo: Abacuruzi bamenyeshejwe ibinyobwa byashyizwe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge

Editorial 27 Feb 2016 Mu Mahanga

​Ku itariki 24 Gashyantare, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana yagiranye inama n’abacuruzi bagera kuri 200 bacururiza mu isoko rya Base, riri muri aka karere, abamenyesha ibinyobwa byashyizwe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge.

Iyo nama yamuhuje na bo yabereye mu kagari ka Rwamahwa, mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Base.

Yababwiye ko ibinyobwa byongewe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge harimo Muriture, Kanyanga, Chief Waragi, na Suzi.

Gushyirwa kw’ibi binyobwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge byasohotse mu mugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

SSP Bizimana yabamenyesheje na none ko muri uyu mugereka, gifatwa nk’ikiyobyabwenge, ikindi kinyobwa cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize, ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.

Yabwiye kandi abo bacuruzi ko Mayirungi, Kole (Kuyihumeka), na Lisansi (Kuyihumeka) na byo byashyizwe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge, bikaba na byo byarasohotse muri uyu mugereka.

Yababwiye ati:”Gushyira biriya byose ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bivuga ko noneho kubifatanwa ari icyaha. Bisobanura kandi ko uzajya abifatanwa azajya ashyikirizwa inkiko, bikaba bitandukanye no hambere.”

Yabagiriye inama yo kudatunda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kutabicuruza, no kutabinywa, kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abantu babikora.
Usibye kubabwira kwirinda ibiyobyabwenge, SSP Bizimana yakanguriye kandi abo bacuruzi gutema ibihuru biri hafi y’aho batuye, aho bacururiza, ndetse no hafi y’izindi nyubako kugira ngo birinde uburwayi bwa Maraliya.

Yababwiye kujya kandi basiba ibyobo bishobora kurekamo amazi ashobora kororokeramo imibu itera ubu burwayi, kandi bagafuhera mu nzu imiti iyica.

Umuyobozi w’abo bacuruzi witwa Ndori Ildephonse yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku makuru yabahaye ajyanye n’ibyo bintu byashyizwe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge, maze asaba bagenzi be kubyirinda no gutanga amakuru y’uwo ari we wese ubinywa, ubitunda, ndetse n’ubicuruza.

RNP

2016-02-27
Editorial

IZINDI NKURU

Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, rwababaje benshi

Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, rwababaje benshi

Editorial 04 Oct 2016
IGP Gasana yaganirije abamotari k’umutekano

IGP Gasana yaganirije abamotari k’umutekano

Editorial 28 Aug 2016
Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi

Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi

Editorial 23 Oct 2018
Perezida Kagame yafunguye Ikigo cy’Intego z’Iterambere Rirambye ku rwego rwa Afurika

Perezida Kagame yafunguye Ikigo cy’Intego z’Iterambere Rirambye ku rwego rwa Afurika

Editorial 28 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakinnyi ba Rayon Sports bacitsemo ibice, hari abadashaka umutoza
IMIKINO

Abakinnyi ba Rayon Sports bacitsemo ibice, hari abadashaka umutoza

Editorial 06 Jun 2018
Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze
ITOHOZA

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

Editorial 30 Nov 2016
Uko  Ingabo z’u Rwanda ziri gusuzumwa uko umubiri wazo uhagaze
INKURU NYAMUKURU

Uko Ingabo z’u Rwanda ziri gusuzumwa uko umubiri wazo uhagaze

Editorial 21 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru