Ku itariki 24 Gashyantare, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana yagiranye inama n’abacuruzi bagera kuri 200 bacururiza mu isoko rya Base, riri muri aka karere, abamenyesha ibinyobwa byashyizwe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge.
Iyo nama yamuhuje na bo yabereye mu kagari ka Rwamahwa, mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Base.
Yababwiye ko ibinyobwa byongewe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge harimo Muriture, Kanyanga, Chief Waragi, na Suzi.
Gushyirwa kw’ibi binyobwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge byasohotse mu mugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.
SSP Bizimana yabamenyesheje na none ko muri uyu mugereka, gifatwa nk’ikiyobyabwenge, ikindi kinyobwa cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize, ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.
Yabwiye kandi abo bacuruzi ko Mayirungi, Kole (Kuyihumeka), na Lisansi (Kuyihumeka) na byo byashyizwe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge, bikaba na byo byarasohotse muri uyu mugereka.
Yababwiye ati:”Gushyira biriya byose ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bivuga ko noneho kubifatanwa ari icyaha. Bisobanura kandi ko uzajya abifatanwa azajya ashyikirizwa inkiko, bikaba bitandukanye no hambere.”
Yabagiriye inama yo kudatunda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kutabicuruza, no kutabinywa, kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abantu babikora.
Usibye kubabwira kwirinda ibiyobyabwenge, SSP Bizimana yakanguriye kandi abo bacuruzi gutema ibihuru biri hafi y’aho batuye, aho bacururiza, ndetse no hafi y’izindi nyubako kugira ngo birinde uburwayi bwa Maraliya.
Yababwiye kujya kandi basiba ibyobo bishobora kurekamo amazi ashobora kororokeramo imibu itera ubu burwayi, kandi bagafuhera mu nzu imiti iyica.
Umuyobozi w’abo bacuruzi witwa Ndori Ildephonse yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku makuru yabahaye ajyanye n’ibyo bintu byashyizwe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge, maze asaba bagenzi be kubyirinda no gutanga amakuru y’uwo ari we wese ubinywa, ubitunda, ndetse n’ubicuruza.
RNP