Amashyaka 8 yiyunze na FPR/Inkotanyi harimo PSD, PL n’andi mu rwego rw’ubufatanye aho amashyaka 9 ari mu murongo umwe wo gushyigikira umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame watanzwe na FPR/Inkotanyi.
Aho hari mu Murenge wa Bushoki Akarere ka Rulindo aho imbaga y’abaturage basaga nk’ibihumbi Magana abiri baje baturutse mu mirenge 17 igize ako karere ka Rulindo, mu rwego rwo gushyigikira no kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Hon Vincent Biruta Umuyobozi w’ishyaka rya PSD (Partie Socialiste Democratique) rimaze imyaka 25 rikorera Abanyarwanda, yavuze ko ishyaka rya RPF/Inkotanyi riyobowe na Paul Kagame nabo bamushyigikiye aho yagize ati ‘‘Paul Kagame umukandida wacu, kuvuga ko tugiye kumwamaza kwaba ari ugukabya, kuko mu gihe Abanyarwanda babisabye muri Referendum ari cyo gihe kwamamaza byarangiye’’.
Yakomeje nanone avuga ko PSD ribikoze mu gihe gikwiye, mu gihe Abanyarwanda basabye ko Itegeko Nshinga rigomba guhinduka bemeza Paul Kagame ko yakomeza kuyobora yagize ati ‘‘Ibikorwa birivugira harimo amajyambere, imiyoborere myiza na PSD ni byo nayo ishyigikiye ivuga’’.
Hon Vincent Biruta yagize ati ‘‘Ni imyaka 25 dufitanye ubushuti na FPR/Inkotanyi, tuvuga rumwe, nta akabuza ni Abanyarwanda ni RPF/Inkotanyi n’andi mashyaka bafatanyije, ubumwe n’ubwiyunge bazi ibyo bavuga, aka karere ka Rulindo karahumeka ubumwe n’ubwiyunge’’.
Bimwe mu bikorwa uwo muyobozi yashimiye umuryango FPR/Inkotanyi wagezeho harimo muri ako karere ka Rulindo haboneka amabuye y’agaciro nka casitelite, inganda z’icyayi, inganda zitunganya kawa, igihingwa cya stevilla, kaminuza ishami rya Rulindo, umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare aho abagenzi batazongera kujya babanza kunyura i Kigali bajya Gicumbi cyangwa Nyagatare.
Aho kandi amashanyarazi ageze kuri 26%, imihanda yaratunganyijwe ndetse n’ubuhinzi bworozi bukaba bwarateye imbere yagize ati ‘‘italiki murayizi n’umukandida muramuzi, turashaka ko imirenge yose yazamutora 100%’’.
Abaturage ni bo bafashe iya mbere batanga ubusabe mu Inteko Ishinga Amategeko basaba ko ingingo ya 101 ryahindurwa ryabuzaga umukandida kwiyamamaza ku incuro ya 3 biza kwemezwa ko ryahinduka bityo inzitizi zikurwaho.
Murebwayire Christine ushinzwe kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yagize ati ‘‘Mwadutoje gukora,duhinga icyayi, inanasi, ibyo byose tubikesha Paul Kagame wabidutoje, dufite girinka tukorora neza’’.
Umukandida Paul Kagame watanzwe n’umuryango FPR/Inkotanyi yagize ati ‘‘He for She yasimbuwe na We for She bisobanura ngo ‘‘turi hamwe twese, dutez’imbere umudamu, n’abagore bumve ko n’umugabo agomba kwitabwaho’’.
Paul Kagame yagize ati ‘‘kuva kera ayo mashyaka 8 dufatanya kubaka igihugu, ni byo bigejeje umutekano n’ibindi dushima’’.
Yagize ati ‘‘Abanyarulindo mukomeze kwiteza imbere haba mu buhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo, tubyubakire hamwe tubirindire hamwe,twatojwe kubaka ntabwo ari ugusenya ahubwo turwanye abasenya’’.
Umukandida wa RPF/Inkotanyi Paul Kagame yagize ati ‘‘Banya Rulindo taliki 04/08/2017 ni igikorwa cyibutsa amateka yo kubaka’’.
Yagize ati ‘‘rubyiruko ni mwebwe dutezeho amaso kugira ngo muzakomeze inzira tumazemo iminsi ni inzira idashaka usigara inyuma aho buri wese asabwa umusanzu we, kumva tugakora byubaka igihugu cyacu ni byo duteze ku abanyarulindo, dufite ubushake bwo gukora twese 100% tugomba kubigeraho, 100% yo gutora bivamo 100% yo gukora’’.
Kubera ubwitabire bwari buri ku kigero cyo hejuru hafi nk’ibihumbi Magana abiri Nyakubahwa Paul Kagame yagize ati ‘‘Banyarulindo muranshimishije cyane, igisigaye dufatanye dukorere hamwe n’imbaraga, ntacyo twifuza tutazageraho, nanjye niteguye gufatanya namwe, icyizere hagati yacu namwe ni 100%’’.
Basanda Ns Oswald