• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Rulindo:Amashyaka 9 yashyigikiye abaturage ihindurwa ry’ingingo ya 101

Rulindo:Amashyaka 9 yashyigikiye abaturage ihindurwa ry’ingingo ya 101

Editorial 21 Jul 2017 Mu Rwanda

Amashyaka 8 yiyunze na FPR/Inkotanyi harimo PSD, PL n’andi mu rwego rw’ubufatanye aho amashyaka 9 ari mu murongo umwe wo gushyigikira umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame watanzwe na FPR/Inkotanyi.

Aho hari mu Murenge wa Bushoki Akarere ka Rulindo aho imbaga y’abaturage basaga nk’ibihumbi Magana abiri baje baturutse mu mirenge 17 igize ako karere ka Rulindo, mu rwego rwo gushyigikira no kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Hon Vincent Biruta Umuyobozi w’ishyaka rya PSD (Partie Socialiste Democratique) rimaze imyaka 25 rikorera Abanyarwanda, yavuze ko ishyaka rya RPF/Inkotanyi riyobowe na Paul Kagame nabo bamushyigikiye aho yagize ati ‘‘Paul Kagame umukandida wacu, kuvuga ko tugiye kumwamaza kwaba ari ugukabya, kuko mu gihe Abanyarwanda babisabye muri Referendum ari cyo gihe kwamamaza byarangiye’’.

Yakomeje nanone avuga ko PSD ribikoze mu gihe gikwiye, mu gihe Abanyarwanda basabye ko Itegeko Nshinga rigomba guhinduka bemeza Paul Kagame ko yakomeza kuyobora yagize ati ‘‘Ibikorwa birivugira harimo amajyambere, imiyoborere myiza na PSD ni byo nayo ishyigikiye ivuga’’.

Hon Vincent Biruta yagize ati ‘‘Ni imyaka 25 dufitanye ubushuti na FPR/Inkotanyi, tuvuga rumwe, nta akabuza ni Abanyarwanda ni RPF/Inkotanyi n’andi mashyaka bafatanyije, ubumwe n’ubwiyunge bazi ibyo bavuga, aka karere ka Rulindo karahumeka ubumwe n’ubwiyunge’’.

-7325.jpg

-7323.jpg

-7324.jpg

Bimwe mu bikorwa uwo muyobozi yashimiye umuryango FPR/Inkotanyi wagezeho harimo muri ako karere ka Rulindo haboneka amabuye y’agaciro nka casitelite, inganda z’icyayi, inganda zitunganya kawa, igihingwa cya stevilla, kaminuza ishami rya Rulindo, umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare aho abagenzi batazongera kujya babanza kunyura i Kigali bajya Gicumbi cyangwa Nyagatare.

Aho kandi amashanyarazi ageze kuri 26%, imihanda yaratunganyijwe ndetse n’ubuhinzi bworozi bukaba bwarateye imbere yagize ati ‘‘italiki murayizi n’umukandida muramuzi, turashaka ko imirenge yose yazamutora 100%’’.

Abaturage ni bo bafashe iya mbere batanga ubusabe mu Inteko Ishinga Amategeko basaba ko ingingo ya 101 ryahindurwa ryabuzaga umukandida kwiyamamaza ku incuro ya 3 biza kwemezwa ko ryahinduka bityo inzitizi zikurwaho.

Murebwayire Christine ushinzwe kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yagize ati ‘‘Mwadutoje gukora,duhinga icyayi, inanasi, ibyo byose tubikesha Paul Kagame wabidutoje, dufite girinka tukorora neza’’.

Umukandida Paul Kagame watanzwe n’umuryango FPR/Inkotanyi yagize ati ‘‘He for She yasimbuwe na We for She bisobanura ngo ‘‘turi hamwe twese, dutez’imbere umudamu, n’abagore bumve ko n’umugabo agomba kwitabwaho’’.

Paul Kagame yagize ati ‘‘kuva kera ayo mashyaka 8 dufatanya kubaka igihugu, ni byo bigejeje umutekano n’ibindi dushima’’.

Yagize ati ‘‘Abanyarulindo mukomeze kwiteza imbere haba mu buhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo, tubyubakire hamwe tubirindire hamwe,twatojwe kubaka ntabwo ari ugusenya ahubwo turwanye abasenya’’.

Umukandida wa RPF/Inkotanyi Paul Kagame yagize ati ‘‘Banya Rulindo taliki 04/08/2017 ni igikorwa cyibutsa amateka yo kubaka’’.

Yagize ati ‘‘rubyiruko ni mwebwe dutezeho amaso kugira ngo muzakomeze inzira tumazemo iminsi ni inzira idashaka usigara inyuma aho buri wese asabwa umusanzu we, kumva tugakora byubaka igihugu cyacu ni byo duteze ku abanyarulindo, dufite ubushake bwo gukora twese 100% tugomba kubigeraho, 100% yo gutora bivamo 100% yo gukora’’.

Kubera ubwitabire bwari buri ku kigero cyo hejuru hafi nk’ibihumbi Magana abiri Nyakubahwa Paul Kagame yagize ati ‘‘Banyarulindo muranshimishije cyane, igisigaye dufatanye dukorere hamwe n’imbaraga, ntacyo twifuza tutazageraho, nanjye niteguye gufatanya namwe, icyizere hagati yacu namwe ni 100%’’.

Basanda Ns Oswald

2017-07-21
Editorial

IZINDI NKURU

CHAN 2018: Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.

CHAN 2018: Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.

Editorial 21 Aug 2017
Imwe mu mikino ndetse n’amarushanwa byari biteganyijwe mu mikino y’amaboko ya Volleyball na Basketball yasubitswe by’agateganyo.

Imwe mu mikino ndetse n’amarushanwa byari biteganyijwe mu mikino y’amaboko ya Volleyball na Basketball yasubitswe by’agateganyo.

Editorial 30 Jun 2021
Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya bahuye baganira ku mutekano w’ibihugu byombi

Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya bahuye baganira ku mutekano w’ibihugu byombi

Editorial 05 Mar 2017
Abanyarwanda hirya no hino  bitabiriye amatora

Abanyarwanda hirya no hino bitabiriye amatora

Editorial 04 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?
Amakuru

Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?

Editorial 06 Jul 2023
Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe
IKORANABUHANGA

Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe

Editorial 20 Aug 2018
Gicumbi: Abamotari bibukijwe akamaro ko gutangira amakuru ku gihe
Mu Mahanga

Gicumbi: Abamotari bibukijwe akamaro ko gutangira amakuru ku gihe

Editorial 04 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru