Kuva kuri uyu wa kane tariki ya 9 Ugushyingo 2017, urubuga rwa internet rwa Rushyashya, ruratangira kugaragara mu isura nshya.
Ibi bikozwe kugirango tugendane n’ibihe kandi dusubize ibyifuzo by’abasomyi bacu bari hirya no hino ku isi.
Urubuga rwa www.rushyashya.net rwakozwe kuburyo bugezweho , rukaba rufite version zo ku rwego mpuzamahanga, rukazajya ruba ruriho amakuru yanditse, amajwi, amavideo ndetse n’umwanya wagenewe kwamamaza.
Urubuga kandi rufite uburyo bwo kwiyandikisha [ SUBSCRIBE ] aho uri hose ku isi, ukajya ubona amakuru ako kanya agezweho.
Kwinjira kuri uru rubuga rushya ukoresha inzira zisanzwe [ www.rushyashya.net ] cyangwa [www.rushyashya.net ].
Dukomeje gushimira abadukurikira, biyongera buri munsi kuko bigaragara ko imibare y’abasomyi yagiye yiyongera cyane, ikaba igeze ku kigero cyo hejuru.
Turabizeza ko tuzakomeza kubagezaho amakuru acukumbuye k’u Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Murakoze.
Ubwanditsi