Inteko ishinga Amategeko y’Umuryango w”Ubumwe bw ‘Ibihugu by’Uburayi wambuye ubudahangarwa Abadepite bayo 2, Umubiligi Marc Tarabella n’Umutaliyani Andrea Cozzolino, kugirango ubutabera bushobore kubakurikira ku byaha bya ruswa bakekwaho.
Aba baje biyongera kuri Eva Kaili wari Visi-Prezidante w’iyo Nteko, we ndetse akaba amaze amezi 2 muri gereza.
Hari kandi Umubiligikazi Marie Arena wegujwe ku mwanya wa Perezidante wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri iyo Nteko.
Imbarutso yo gukurikiranwa ni inyoroshyo y’amamiliyoni y’amadolari baba barahawe ngo basohore ibyegeranyo bisingiza igihugu cya Qatar,cyashinjwaga guhonyora uburenganzira bwa muntu cyane cyane mu myiteguro yo jwakira igikombe xy’isi cy’umupira w’amaguru giherutse kuhakinirwa.
Icyakora aba badepite basanzwe ku rutonde rurerure rw’ abavugwaho kwakira ruswa ngo bahungete ibihugu bafata nk’insina ngufi, birimo n’uRwanda.
Uyu Marie Arena ni umwe mu bashinze icyitwa”Fight impunity “, kirimo n’Umukongomani Denis Mukwege, cyagizwe igikoresho cyo kwibasira uRwanda, kirugerekaho imigogoro yose ya Kongo.
Bitinde bitebuke na Senateri Robert Menendez, ukuriye komisiyo yUbubanyi n’amahanga muri Sena y’Amerika, azafatirwa mu cyuho, dore ko nawe ari umuryi wa ruswa kabombo, by’umwihariko mu madosiye yibasira u Rwanda.
Ntawe urugambanira ngo bimugwe amahoro erega!