Nkuko twabagejejeho imyiteguro ya Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Ghent mu bubiligi Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017, Perezida Kagame yaganirije Abanyarwanda ndetse n’abandi banyamahanga hamwe n’inshuti zabo baturutse hirya no hino .Umukuru w’igihugu yavuze ko ubu u Rwanda ruri kwandika amateka.
Ubu turandika amateka mashya – Perezida Kagame
Perezida Kagame ati “Ubu turandika amateka mashya, amateka y’igihugu cyacu, amateka ashingira ku bumwe, ku gukora, gukoresha ukuri, kumva ko tutakwicara ngo hagire undi uza kudukemurira ibibazo. Ntabwo ariko bikwiriye kumera n’ingaruka zabyo zaragaragaye muri ayo masomo twarabyize.” SOMA IJAMBO RYA PEREZIDA KAGEME MUNSI AHASOZA.
Umyobozi w’urugaga rw’abikorera, Benjamin Gasamagera (ibumoso); Umuyobozi mukuru wa RGB, Prof Shyaka Anastase na Bayingana Aimable uyubora FERWACY (iburyo) nabo bitabiriye Rwanda Day
Umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, Cleophas Barore aganira na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Jeanne d’Arc Mujawamariya, imbere muri Flanders Expo
Minisitiri Mushikiwabo yasangije abanyarwanda baba mu mahanga amakuru amwe arebana n’u Rwanda
Ati : “Ndabamenyesha ko mu mpera z’umwaka ushize mu nama ya AU yabereye i Kigali, Perezida Paul Kagame yahawe kuyobora amavugurura ndetse yabagejejejo imyanzuro mu ntangiriro z’uyu mwaka basaba ko akomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’amavugurura yari yabagejejeho.”
“Turifuza gutera imbere twese tugafatanya kureba ibibazo bitureba twese kuko hirya no hino ku isi hari ibibazo bitandukanye.”
“Twishima iyo muri hano ariko turushaho iyo muje mu gihugu cyanyu gusuhuza ababyeyi mu gihugu. Turababwira ko u Rwanda ari urwanyu, ni urwa buri munyarwanda wese.”
“Ni igihugu cyarenze amateka y’ivangura ndetse kidaheza. Turi igihugu cyifuza ibitekerezo bya buri wese.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yakomeje avuga ko nubwo Perezida Kagame yari afite inama nyinshi agomba kwitabira, igishimishije ari uko yabonye umwanya ‘wo kuza kuganira namwe mugasabana, twese tugahura, tukababona, tukishima, tukishimira hamwe ,tukishimira igihugu cyacu’.
Abwira abasaga ibihumbi bitatu bateraniye muri iki cyumba yakomeje agira ati “Amakuru nababwira y’u Rwanda ni menshi sinzi aho ndi buyahere. Igihugu cyanyu, igihugu cyacu cy’u Rwanda gihagaze neza. U Rwanda ni amahoro, ni ejo hazaza heza…mu mateka y’igihugu cyacu tugeze ahantu heza hadasanzwe.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo
Perezida Kagame ageze mu cyumba cya Flanders Expo ahari kubera Rwanda Day. Yakirijwe amashyi n’impundu, amabendera arazamurwa. Bakomeje bahagaze baririmba bati ‘Muzehe wacu, Muzehe wacu!’…………..
Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga cyangwa mu bihugu bya mbere ku isi, atanga urugero ku bijyanye n’uburinganire aho ruza mu bya mbere, mu bijyanye n’ishoramari n’ibindi.
Ati “Ntabwo ari njye ubyandika, ndetse n’abataduha amahirwe batanadukunda nabo barabyemera. Ubwo bivuze ko ari ukuri. Mu bihugu bishyira imbere abaturage babyo, akaba aribo buri gikorwa cy’igihugu gishingiraho [ku baturage], u Rwanda ruza imbere. Bityo rero, ntawe byabura gushimisha, nta n’uwo byabura gutera imbaraga kugira ngo dukore n’ibindi byinshi bikidutegereje bitaragerwaho ariko dufite aho duhera.”
Ubu turandika amateka mashya – Perezida Kagame
Perezida Kagame ati “Ubu turandika amateka mashya, amateka y’igihugu cyacu, amateka ashingira ku bumwe, ku gukora, gukoresha ukuri, kumva ko tutakwicara ngo hagire undi uza kudukemurira ibibazo. Ntabwo ariko bikwiriye kumera n’ingaruka zabyo zaragaragaye muri ayo masomo twarabyize.”
– “Umunyarwanda abe ahamubereye”
Perezida Kagame ati “N’abanyarwanda baba hanze kandi twakwishimira ko umunyarwanda wese yaba aho ariho hose hamubereye, afite icyo akora, afite ikimuteza imbere. Nta n’ubwo ibyo bivamo ko uwo munyarwanda yibagirwa igihugu cye ahubwo iyo bibaye byiza, arahaha, akora ahaha ajyana iwabo.”
“Ababa hanze y’u Rwanda ntimukibwire ko hari ugira icyo abanenga keretse uba hanze ukora nabi ariko ukora ibikubaka, ibyubaka igihugu cyawe ni byiza kandi ni uburenganzira bwawe numva nta wagira icyo abinengaho.”
“Ariko noneho birongera bikagira akarusho iyo abo hanze y’igihugu bakorana n’abo mu gihugu imbere, bakuzuzanya bikaba rwa Rwanda rugari mujya mwumva, rwa Rwanda rurenga imipaka. Hari urw’imipaka irinzwe, hari n’urundi rurenga imipaka. Ubwo iyo abo hanze n’abo mu gihugu dukoranye, turugira u Rwanda rugari.”
Yavuze no ku matora yo muri Kanama 2017
Mu kugaragaza agaciro Abanyarwanda bihaye, Perezida yabwiye abitabiriye ibirori bya Rwanda Day 2017 byabereye mu Bubiligi, ko igice cy’abikorera kiyemeje ko u Rwanda rutazasaba inkunga y’amatora ateganyijwe, batanga ingengo y’imari yose yari iteganyijwe baranayirenza.
Yagize ati “Uwabaha nk’urugero rushimishije mu ngero nyinshi, murabizi ko igihugu cyacu kijya mu matora mu mezi ari imbere. Ariko mbere yo kujyamo n’ibyo twanyuzemo byose bijyana ahongaho, ejo bundi abanyarwanda baravuga bati ariko ibintu by’amatora bikenera ibikoresho.
Abikorera b’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baravuga bati mukeneye iki? Abikorera baricara umugoroba umwe kuwa gatandatu barenza umubare w’ayarakenewe.”
Perezida Kagame yavuze ko kuri we bisobanuye ko Abanyarwanda bamaze kujijuka no kujijukira icyerekezo baganamo. Yongeraho ko bigaragaza ko Abanyarwanda biteguye gushaka ikibubaka badategereje guhora basabiriza.
Perezida Kagame kandi yibukije ko kwanga inkunga atari ugusuzugura abazitanga ahubwo ari ugutanga amahirwe yo kugira ngo habeho imikoranire hagati y’Afurika n’Afurika.
Mu bibazo byabajijwe umukuru w’igihug harimo icya Uwizeye Vanessa yabajije Perezida Kagame ikibazo kijyanye n’akarengane kajyanye n’uko atabashije kubona ingurane z’imitungo y’umuryango we yangijwe muri Jenoside. Yavuze ko yari atuye mu Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali, ikibazo cye akaba yarakigejeje ku nzego zitandukanye ariko ntigikemurwe.
Perezida Kagame yagishinze Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, amusaba ko yegera Uwizeye kigakemurwa.