• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 116 Frw yo gukwirakwiza amazi meza

U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 116 Frw yo gukwirakwiza amazi meza

Ubwanditsi 16 Jan 2019 UBUKUNGU

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 115 z’amayero, abarirwa muri miliyari 116 Frw, azakoreshwa mu mushinga mugari wo gukwirakwiza amazi meza mu gihugu.

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuyobozi wa Afdb mu Rwanda, Martha Phiri kuri uyu wa 16 Mutarama 2019.

Ni inguzanyo y’inyongera kuri miliyoni €146.9 yatanzwe mu cyiciro cya mbere mu 2018 mu mushinga uhagaze miliyoni €261.9.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko inguzanyo u Rwanda rwahawe ingana na miliyoni €114, 2 z’inguzanyo n’inkunga y’ibihumbi €800.

Yagize ati “Ni inguzanyo izafasha mu ntego yacu yo kugeza amazi mu ngo zose nkuko biri muri gahunda za Guverinoma z’iterambere mu 2024.’’

Umuyobozi wa AfDB mu Rwanda, Martha Phiri, yavuze ko isinywa ry’amasezerano rishimangira imikoranire ku mpandr zombi.

Yagize ati “Iyi nguzanyo irongera ubufasha banki itanga mu rwego rw’amazi n’isukura mu Rwanda ho miliyoni €282. Ni ikimenyetso kigaragaza icyifuzo n’umuhate wacu mu gufasha u Rwanda mu ntego zarwo zo kugera ku iterambere ry’imibereho n’ubukungu bw’abarutuye.’’

Inguzanyo yatanzwe izifashishwa mu kubaka ibikorwa remezo by’amazi mu turere 15 turimo Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Bugesera, Ruhango, Nyanza, Muhanga, Ngororero, Kamonyi, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Karongi na Rutsiro.

Abagerwaho amazi muri utu duce bari hagati ya 9% na 79%, ku mpuzandengo ya 45%, ifatwa nk’igipimo kiri hasi y’icyo ku rwego rw’igihugu cya 85%.

Izanafasha kandi mu ishyirwaho ry’ibikorwa bifasha mu isukura mu bigo 10 no kongerera ubushobozi imiyoboro y’amazi mu byaro.

Iyi nguzanyo izafasha abantu miliyoni 1.5 barimo ibihumbi 700 bo mu mijyi yiyubaka no mu byaro kugerwaho na serivisi nziza z’amazi.

Ni inguzanyo ihendutse izishyurwa mu myaka 25, irimo umunani yasonewe, ku nyungu ya 1.65%.

Uyu mushinga wose uzarangira muri Kamena 2023 biteganyijwe ko uzasozwa, abagera kuri miliyoni 5.4 bawungukiyemo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Muzola Aimé, yavuze ko inguzanyo yatanzwe izakoreshwa mu mishinga umunani yagutse.

Yagize ati “Igice cya mbere cy’inguzanyo yatanzwe mu 2018 cyakoreshejwe mu kwagura imiyoboro y’amazi mu mijyi. Icya kabiri kizakoreshwa cyane mu byaro.’’

Wasac irateganya kubaka inganda zitunganya amazi i Nyagatare, Gatsibo, uruzubakwa ku Kiyaga cya Sake kizahaza Ngoma na Rwamagana; gufata amazi ava i Mutobo ajyanwa Musanze na Nyabihu.

Muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1) ya 2017-2014, u Rwanda rwiyemeje ko mu myaka irindwi abaturage bose, ibigo nderabuzima, amashuri na sosiyete z’ubucuruzi zizagerwaho na serivisi z’amazi n’isukura ku 100%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Martha Phiri, ni bo bashyize umukono kuri aya masezerano

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ifasha u Rwanda mu bijyanye n’Amazi n’Isukura, Ubwikorezi, Ingufu, Ubuhinzi n’Iterambere ry’Urwego rw’Abikorera

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko iyi nguzanyo izafasha u Rwanda mu guhaza Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza

Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Martha Phiri, yavuze ko bazakomeza gushyigikira icyerekezi cy’u Rwanda mu gukwirakwiza serivisi z’amazi n’isukura mu baturage

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Muzola Aimé, yavuze ko Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza ari 83%. Babarwa k’ushobora kubona amazi muri metero 200 mu mujyi na 500 mu cyaro

2019-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

I&M Bank na BRD zagurijwe miliyoni 24 z’amayero zo gushyigikira ishoramari ry’abikorera

I&M Bank na BRD zagurijwe miliyoni 24 z’amayero zo gushyigikira ishoramari ry’abikorera

Ubwanditsi 20 Feb 2018
Hehe no gutegereza iminsi ngo ubikuze sheki y’indi banki

Hehe no gutegereza iminsi ngo ubikuze sheki y’indi banki

Ubwanditsi 18 Mar 2018
Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House  yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Ubwanditsi 24 Aug 2016
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Ubwanditsi 13 Dec 2018

2 Ibitekerezo

  1. Claude K
    January 17, 20191:21 pm -

    Nk’uko Leta yacu ihora itugezaho ibyiza, abaturage bo mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, Akagali ka Kanzenze bifuza ko Leta yabafasha bakabona amazi, Mu midugudu igize akagali ka Kanzenze (Cyeru, Karumuna, Kabeza n’ahandi) hari amazu menshi agezweho ajyanye n’igihe tugezemo, ariko baracyafite ikibazo cy’amazi meza. Abahatuye bakoresha abanyamagare kuvoma amazi aho ijerekani imwe igura amafaranga magana abiri.

    Leta ifashe abaturage babone amazi.

    Murakoze

    Subiza
  2. Nkunda
    January 22, 20198:48 am -

    Muri Gasabo, ku mashuri y’ahitwa Musave, hanyujijwe amatiyo amaze igihe nta mazi anyuramo. Anayeshuri n’ubu baracyasaba amazi mu baturage baba bayavomye mu mibande kdi hanyura amatiyo atabamo n’igitonyanga. kuri ayo mafaranga nabo mubatekerezeho.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Gatete yemeje ko mu mezi abiri muri Kigali hazaba hari amazi ahagije
UBUKUNGU

Minisitiri Gatete yemeje ko mu mezi abiri muri Kigali hazaba hari amazi ahagije

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Tour du Rwanda: Rugg yegukanye agace kabanza
IMIKINO

Tour du Rwanda: Rugg yegukanye agace kabanza

Ubwanditsi 13 Nov 2016
AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe
Amakuru

AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe

RUSHYASHYA 07 Jul 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru