• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»U Buyapani bwahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 90 $ yo kurwanya igwingira mu bana

U Buyapani bwahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 90 $ yo kurwanya igwingira mu bana

Ubwanditsi 16 Aug 2019 UBUKUNGU

U Buyapani bubicishije mu Kigo cy’Ubutwererane Mpuzamamahanga (JICA), cyahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyari 10 z’Amayeni y’u Buyapani, ni ukuvuga miliyoni 90 z’amadorali ya Amerika azakoreshwa mu kuvugurura ubuhinzi hagabanywa ikibazo cy’igwingira ry’abana.

Aya masezerano yabereye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita n’Umuyobozi wa JICA mu Rwanda, Shin Maruo.

Dr Ndagijimana yavuze ko iyi inguzanyo iciriritse cyane kuko inyungu yayo ari 0.01% kandi ikaba izishyurwa mu gihe kirekire kingana n’imyaka 40, imyaka 10 ibanza u Rwanda rukaba ruyisonewe.

Ati “Iyi ni gahunda igamije kuzamura ubuhinzi ariko no gukemura ikibazo cy’imirire, izashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifatanyije na RAB, gahunda y’igihugu ijyanye n’ubuzima bw’umwana ukiri muto ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.”

Yavuze ko kuba u Buyapani buzatanga aya mafaranga biciye mu ngengo y’imari y’u Rwanda, bigaragaza uburyo iki guhugu gikomeje kwishimira imiyoborere myiza iri mu gihugu n’uburyo umutungo w’igihugu ukoreshwa.

Ati “Ubundi Abayapani badufasha mu mishinga ijyanye n’amashanyarazi, ubuhinzi n’imihanda ariko aya mafaranga yo agenewe uyu munsinga gusa, iyi kandi ni inshuro ya mbere iki gihugu gitanze amafaranga anyujijwe mu ngengo y’imari, biha ubwigenge leta mu bijyanye n’imikoreshereze yayo, leta nayo ikaba isabwa kugaragaza icyo igomba kugeraho, ibipimo bagomba kugenderaho no kureba ko ya nkunga koko yageze ku ntego.”

Yavuze ko “Ibi bigaragaza icyizere u Buyapani bufite mu micungire no mu miyoborere y’igihugu cyacu, kuko bo ntabwo binjira mu byo dukora ahubwo baza kureba ibyo twagezeho.”

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, na we yavuze ko uretse kuba batanze iyi nguzanyo, iki gihugu gisanzwe gifasha u Rwanda mu kubaka imihanda.

Ku bijyanye no gucisha aya mafaranga mu ngengo y’imari, Miyashita yagize ati “Impamvu leta y’u Buyapani yahisemo ko aya mafaranga acishwa mu ngengo y’imari ni uko yizera uko ishyira mu bikorwa ibyo iba yariyemeje ndetse n’imicungire y’ayo mu gukora ibyo yateganyirijwe.”

Yavuze ko aya mafaranga azakoreshwa mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi, ashima uburyo leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guhindira ubukungu bw’abaturage n’igihugu muri rusange.

Ati “Buri mwaka ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ku gipimo kiri hejuru ya 7%, ibi bituma iki kiba igihugu kidasanzwe kandi bigatuma abashoramari benshi b’Abayapani baza mu Rwanda kuhashora imari.”

Aya mafaranga azatangwa mu byiciro bitatu, kimwe muri uyu mwaka, ikindi mu 2020 naho icya gatatu mu 2021.

Kuva mu 2012 igwingira ry’abana bari hagati y’amezi atandatu kugeza ku myaka itanu ryagiye rigabanuka. Ryavuye kuri 42% rigera kuri 35% mu 2018.

Ibi bisobanuye ko igabanuka ryabaye ku kigero cya 7% gusa bikaba bigaragaza ko bigenda gake kuko leta ifite intego ko mu 2023/2024 abana bagwingiye bagomba kuba bari munsi ya 19%.

Src : IGIHE

2019-08-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibintu bitatu nibyo shingiro ry’ibyo tumaze kugeraho- Perezida Kagame

Ibintu bitatu nibyo shingiro ry’ibyo tumaze kugeraho- Perezida Kagame

Ubwanditsi 22 Jan 2020
Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu mubano wa Afurika n’u Burayi

Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu mubano wa Afurika n’u Burayi

Ubwanditsi 18 Dec 2018
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 6.7% mu gihembwe cya kabiri cya 2018

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 6.7% mu gihembwe cya kabiri cya 2018

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Minecofin yasobanuye uko inguzanyo zo guhashya COVID-19 u Rwanda ruherutse guhabwa zizakoreshwa

Minecofin yasobanuye uko inguzanyo zo guhashya COVID-19 u Rwanda ruherutse guhabwa zizakoreshwa

Ubwanditsi 17 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka ku Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal
IMIKINO

Amateka ku Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal

Ubwanditsi 23 May 2018
RDC: Ishyaka riri ku butegetsi, PPRD, riravuga ko Kabila ari perezida kandi azahora ari perezida
POLITIKI

RDC: Ishyaka riri ku butegetsi, PPRD, riravuga ko Kabila ari perezida kandi azahora ari perezida

Ubwanditsi 11 May 2018
Burundi: Imbonerakure ziratungwa agatoki mu rupfu rwa René Pacifique Ntwari, w’imyaka 20 wishwe ateraguwe ibyuma
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Imbonerakure ziratungwa agatoki mu rupfu rwa René Pacifique Ntwari, w’imyaka 20 wishwe ateraguwe ibyuma

Ubwanditsi 01 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru