• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza

Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza

Editorial 31 Oct 2017 ITOHOZA

Niyonteze Jean d’Amour wahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi agafungwa imyaka 13 yarihiwe na FARG aza gutahurwa akurwa ku rutonde.

Muri 2014 ni bwo FARG yamukuye ku rutonde isanze yararihirwaga ataracitse ku icumu. Icyo gihe yari ageze mu mwaka wa kabiri muri kaminuza yahoze ari SFB.

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko Niyonteze akomoka mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma , ku wa 14 Nzeri 2016 ngo yagiye kuri CNLG avuga ko yakuwe ku rutonde rw’abarihirwa FARG asaba ko yakorerwa ubuvugizi.

Ubwo CNLG yashyikirizaga Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa bya 2016-2017 yavuze ko yakoze igenzura isanga Niyonteze yarakoze Jenoside ndetse yaranakatiwe imyaka 13 y’igifungo.

Bamwe mu bagize Inteko imitwe yombi bagaragaje ko batishimiye kuba umuntu wakoze Jenoside arihirwa amafaranga agenewe gufasha abacitse ku icumu batishoboye. Basaba ko abarihiwe muri ubwo buryo bakurikiranwa bakayaryozwa.

Mu minsi ishize ubwo Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu yatangazaga raporo ku Nteko rusange, Depite Manirarora Annoncée yakomoje kuri iyi ngingo.

Yagize ati “Amafaranga yahawe abagenerwa bikorwa mu bijyanye n’uburezi, hari aho byagaragaye ko yagiye ahabwa abantu batabikwiye. Nkaba nasabaga ko aya mafaranga yahawe abantu batabikwiye hakorwa icukumbura kuva FARG yabaho abantu bahawe amafaranga ajyanye n’uburezi batabikwiye akaba yagaruzwa.”

Niyonteze ni umwe muri benshi barihiwe amafaranga agenewe abacitse ku icumu atararicitseho, aho hari benshi bamaze kugaragara ko bayabonye muri ubwo buryo.

FARG ibivugaho iki?

Avuga ku kibazo cya Niyonteze, Umuyobozi Mukuru wa FARG, Ruberangeyo Théophile, yavuze ko bagifata nk’umwihariko. “Ati ubwabyo ni gahomamunwa, twe tubifata nk’ikibazo kidasanzwe. Mu biganiro turi kugirana na CNLG turi kureba uburyo twabigeza kuri MINALOC, hanyuma uwo muntu wakoze Jenoside warihiwe ayo mafaranga yacu agomba kubihanirwa by’intangarugero.

-255.png

Theophile Ruberangeyo, umuyobozi wa FARG

Ruberangeyo yabwiye itangazamakuru ko hari abantu bagaragaweho ko barihiwe amashuri bataracitse ku icumu bamaze kugeza kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’izindi nzego kugira ngo harebwe icyakorwa.

Uyu muyobozi avuga mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, mu mwaka wa 2010 hasohotse amabwiriza agena uburyo umuntu wacitse ku icumu atoranywa kugira ngo ahabwe inkunga, aho ngo guhera icyo gihe bikorwa mu mucyo.

Yagize ati “Abantu bahabwa inkunga ya FARG bemezwa mu nteko rusange y’abarokotse Jenoside n’abandi baturage, iyo nteko ikaba ihagarariwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari. Haba hari kandi umuyobozi wa IBUKA na AVEGA noneho icyo gikorwa kigahagararirwa n’umurenge n’akarere, aho ubishinzwe aba ari Umuyobozi w’Akarere wungirijwe ushinzwe imibereho myiza.”

Ibi ngo byatumye uburiganya bwakorwaga mbere bugabanuka, aho ngo mbere byakorwaga n’abarokotse Jenoside ubwabo, bigatuma hari abashyiramo abatabikwiye bitewe n’ubucuti bafitanye cyangwa na ruswa.

Kuri ubu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari, umuyobozi wa IBUKA ndetse n’uyobora AVEGA ngo ni bo basinya mu ikayi yandikwamo abakwiye guhabwa inkunga.

Avuga ko mbere y’uwo mwaka hari aho byabayeho hakagira abantu bashyirwa mu bagenerwabikorwa ba FARG kandi batabyemerewe. Ibi ngo byakozwe na bamwe muri za komite z’abacitse ku icumu mu nzego z’utugari, aho hari abatari inyangamugayo bagiye bishyiriramo abandi.

Ibyo ngo ntibigaragara mu bijyanye n’uburezi gusa ngo kuko no mu zindi nkunga FARG itanga icyo kibazo cyagaragaye, aho harimo abantu benshi bubakiwe inzu kandi bataracitse ku icumu.

Ruberangeyo avuga ko mu mpera z’uyu mwaka FARG izakora igenzura ryimbitse kugira ngo irebe umubare nyawo w’abantu barihiwe amashuri bataracitse ku icumu ndetse n’abashobora kuba barahawe inkunga kandi bishoboye.

Muri 2012 FARG ikora igenzura bwa mbere ngo yasanze abanyeshuri basaga 2000 bararihiwe kandi batujuje ibisabwa.

Umuyobozi wa FARG yavuze ko muri rusange bazakomeza gukorana n’inzego zitandukanye zirimo iz’ubutabera kugira ngo harebwe uburyo abahawe inkunga batayikwiye bayisubiza ndetse n’abagize uruhare mu kubashyira ku rutonde rw’abagenerwabikorwa bakabihanirwa.

2017-10-31
Editorial

IZINDI NKURU

Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Editorial 05 Oct 2024
Icyaha cyo gusebanya “Diffamation” nacyo cyakuwe mu gitabo cy’amategeko ahana gishyirwa mu byaha mbonezamubano

Icyaha cyo gusebanya “Diffamation” nacyo cyakuwe mu gitabo cy’amategeko ahana gishyirwa mu byaha mbonezamubano

Editorial 02 Oct 2018
Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye bato barenga 400

Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye bato barenga 400

Editorial 08 Apr 2017
Kampala : Undi munyarwanda uri mu mitwe y’iterabwoba yabonanye na Museveni n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba nyuma bamufasha gutoroka  (Interpol)

Kampala : Undi munyarwanda uri mu mitwe y’iterabwoba yabonanye na Museveni n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba nyuma bamufasha gutoroka (Interpol)

Editorial 02 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya ibintu byasubiye irudubi  nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga
Mu Mahanga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Editorial 11 Oct 2017
Ese Twagiramungu Faustin yaba ari mu rugamba rwo kurwanya Leta ebyiri icyarimwe?
INKURU NYAMUKURU

Ese Twagiramungu Faustin yaba ari mu rugamba rwo kurwanya Leta ebyiri icyarimwe?

Editorial 02 Feb 2018
Rusizi: Igitero cyitwaje intwaro cyahitanye babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana
Mu Rwanda

Rusizi: Igitero cyitwaje intwaro cyahitanye babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana

Editorial 12 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru