U Rwanda rurahamagarira amahanga kuzemeza ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal ku bintu byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba. Iri vugurura rikazaba intambwe ifatika mu kugabanya imihindagurikire y’ibihe kuva aho Amasezerano y’i Paris yemerejwe.
Ibi u Rwanda rubitangaje mu gihe rwifatanya n’ amahanga kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba uba buri mwaka ku wa 16 Nzeri.
Abarenga 1000 barimo abayobozi ku rwego mpuzamahanga n’impuguke mu bijyanye no kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’iziba n’iterambere ridahumanya ikirere bategerejwe mu Rwanda mu nama ya 28 ihuza ibihugu byashyize umukono ku masezerano ya Montreal izwi ku izina rya MOP28.
Abazayitabira bazaganira ku ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal, yazemezwa akazatuma hihutishwa guhagarika ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere izwi nka “hydrofluorocarbons” (HFCs) ikoreshwa mubyuma bikonjesha. Iyi nama izaba guhera ku wa 6 kugeza ku wa 14 Ukwakira 2016, ibere muri “Kigali Convention Centre”.
Kwemeza iri vugururwa ry’Amasezerano ya Montreal bishobora kuzagabanya dogere 0.5 kw’izamuka ry’ubushyuhe bw’isi kugeza mu mpera z’iki kinyejana, kubera guhagarika ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere izwi nka “hydrofluorocarbons” (HFCs).
Iri vugurura ry’amasezerano rigenze neza ryaba ari ikimenyetso cy’uko umuryango mpuzamahanga wiyemeje ku buryo bugaragara kuzagera ku ntego z’Amasezerano y’i Paris – ajyanye no gukora ku buryo igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’isi kitarenga dogere 2 kandi umuhigo ukaba ko icyo gipimo cyagera kuri dogere 1.5.
Minisitiri w’Umutunngo Kamere, Vincent Biruta yagize ati “Dutegereje kandi twishimiye kwakira mu Rwanda abahagarariye ibihugu byashyize umukono ku Masezerano ya Montreal bose, mu rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga. Twishimiye kuzabona ibihugu byinshi bishyigikira Ivugururwa ry’aya masezeranokandi twizeye ko rizemezwa niduhurira I Kigali mu Ukwakira. U Rwanda rwiteguye guhuriza hamwe ibihugu byose byashyize umukono ku Masezerano ya Montreal gushakira hamwe uko iri vugurura ryaba impamo.”
U Rwanda ruzwiho kuba urwa mbere mu gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Montreal, rukarenza intego kandi rukubahiriza igihe ntarengwa giteganywa n’aya masezerano. Mu byo u Rwanda rwakoze harimo kuba rwarahagaritse ikoreshwa ry’imyuka ya “chlorofluorocarbon” (CFCs) yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba mu mwaka wa 2010, umwaka umwe mbere y’igihe ntarengwa cyari cyagenwe n’aya masezerano.
Ibikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rwagezeho mu kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba byaruhesheje igihembo mu mwaka wa 2012.Iki gihembo u Rwanda rukaba rwaragihawe n’Ubunyamabanga Bukuru bw’Amasezerano ya Montreal, buherereye mu Kigo cy’Umuryango w’Abibumbye Gishinzwe Guteza imbere Ibungabungwa ry’Ibidukikije (UNEP).
Minisitiri w’Umutunngo Kamere, Vincent Biruta
Rwanda Environment & Natural Resources Sector Communications Team