Ibihumbi by’Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’u Bubiligi n’inshuti zabo, ejo bakiriye Perezida Kagame uzahura nabo kuri uyu wa 10 Kamena 2017, aho azitabira igikorwa ngarukamwaka gihuza Abanyarwanda baba mu mahanga, kizwi nka “Rwanda Day”.
Uruzinduko Perezida Kagame akorera mu Bubiligi nyuma y’imyaka irindwi adasura icyo gihugu, rwabimburiwe n’inama iganira ku iterambere ry’u Burayi , yatangiye ku wa 7-8 Kamena uyu mwaka i Buruseri mu murwa mukuru w’u Bubiligi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iyi Rwanda Day yateguwe nyuma y’ubusabe bw’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, bifuje kuganira na Perezida wabo, ubwo azaba yagendereye icyo gihugu.
Ati “ Abanyarwanda benshi bagaragaje ko banyotewe rwose no kuganira na Perezida Kagame. Nibyo byatumye dutegura Rwanda Day.”
Nduhungirehe yavuze ko muri iyo Rwanda Day biteguye kuzakira umubare munini w’Abanyarwanda bazaturuka mu Bubiligi no mu bihugu bituranye birimo u Budage, u Buholandi, u Bufaransa, n’ Ubwongereza , ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame azaganira n’Abanyarwanda ibijyanye n’uburyo Abanyarwanda batuye mu bihugu by’i Burayi bashora imari mu Rwanda, bityo bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Rwanda Day ni igikorwa ngarukamwaka Perezida Kagame akora asura Abanyarwanda baba hanze y’igihugu, akabaganiriza ku ruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse bakishimira ibyagezweho n’Abanyarwanda bose bafatanije.
Rwanda Day yaherukaga kubera mu Bubiligi mu mwaka wa 2010, aho yitabiriwe n’Abanyarwanda basaga 2000. Umwaka ushize, Rwanda Day yabereye muri Leta ya Calfornia, mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.
Rwanda Day ni umwanya mwiza w’ubusabane hagati y’Abayobozi bakuru b’Igihugu n’abana b’u Rwanda baba mu mahanga