• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»RwandAir yahawe uburenganzira bwo gutangira ingendo muri Amerika

RwandAir yahawe uburenganzira bwo gutangira ingendo muri Amerika

Editorial 07 Jun 2018 UBUKERARUGENDO

Minisiteri Ishinzwe Ubwikorezi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahaye Ikigo cy’Indege cy’u Rwanda, RwandAir, uburenganzira bwo gutangira gukorera ingendo muri icyo gihugu, nyuma y’igihe RwandAir igaragaje ubushake bwo gutangira ingedo zigana i New York.

Mu nyandiko yasohoye ku wa 30 Gicurasi 2018, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’indege mpuzamahanga, Brian j. Hedberg, yavuze ko ku wa 6 Werurwe bamenyekanishije igikorwa cyo guha RwandAir uburenganzira bwo gutangira ingendo ku butaka bwa Amerika, batanga iminsi 21 ngo hatangwe ibitekerezo niba hari impamvu zatuma itabuhabwa.

Yakomeje igira iti “Nta mpamvu n’imwe yatuma budatangwa yigeze yakirwa muri icyo gihe cyatanzwe.”

Byatumye hafatwa umwanzuro wo kwemera ubusabe bwa RwandAir, “kereka uramutse uvugurujwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.” Biteganyijwe ko uzemezwa burundu ku munsi wa 61 uhereye igihe iyi nyandiko yasohokeye ndetse Perezida wa Amerika akagaragaza ko adashaka kuwuhagarika.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, aheruka gutangaza ko iki kigo gishaka gukuba kabiri umubare w’indege gifite, kikarushaho kwagura ibikorwa byacyo muri Afurika no gukora ingengo ndende ku yindi migabane y’Isi.

Yagize ati “Ubu dufite ibyerekezo 26, mu kwezi gushize twatangiye urugendo rugana Cape Town na Abuja mbere yaho, ubu turashaka gutangira ingendo ndende nka Guangzhou mu Bushinwa na New York nko muri Kamena 2019. Naho mu bijyanye n’umubare w’indege ubu dufite 12 kandi turifuza kuzikuba kabiri mu myaka itanu iri imbere.”

Yavuze ko intego ari uko Kigali iba igicumbi cy’ingendo muri Afurika, ubu ikaba imaze no kugira icyicaro i Cotonou gihuza ingendo zo muri Afurika y’Iburengerazuba mu mijyi ya Abidjan, Dakar, Libreville, Brazzaville na Douala, ndetse hifuzwa kongeraho Bamako na Conakry.

Yakomeje agira ati “Ubu turi kureba Addis nk’icyerekezo gishya, turi kureba kuri Djibouti, turi guteganya gufungura ingendo nshya nyinshi muri Afurika. Ubu tuhafite 22 ku buryo twifuza gukomeza kwagura isoko.”

Kugeza ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri.

Iteganya kwakira izindi ndege ebyiri nshya za Airbus A330 mu ntangiriro z’umwaka utaha n’izindi ebyiri za Boeing 737 MAX.

2018-06-07
Editorial

IZINDI NKURU

Bwa mbere mu karere, u Rwanda rwakiriye umwiherero wa ’Basketball Without Borders’ urimo urubyiruko 60

Bwa mbere mu karere, u Rwanda rwakiriye umwiherero wa ’Basketball Without Borders’ urimo urubyiruko 60

Editorial 23 Aug 2025
Abakiliya ibihumbi 380 ba British Airways bibwe amakuru arebana n’amakarita ya banki

Abakiliya ibihumbi 380 ba British Airways bibwe amakuru arebana n’amakarita ya banki

Editorial 08 Sep 2018
RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria

RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria

Editorial 27 Mar 2018
Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw’u Rwanda

Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw’u Rwanda

Editorial 22 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi
Amakuru

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Editorial 24 Feb 2025
Nkurunziza yongeye gusaba Museveni, gutumiza inama yiga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi
INKURU NYAMUKURU

Nkurunziza yongeye gusaba Museveni, gutumiza inama yiga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Editorial 30 Dec 2018
‘U Rwanda  nta ruhare rufite mu gufasha M23 mu bitero iherutse kugaba muri Congo’-ICGLR
ITOHOZA

‘U Rwanda nta ruhare rufite mu gufasha M23 mu bitero iherutse kugaba muri Congo’-ICGLR

Editorial 29 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru