• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 20 Aug 2017 ITOHOZA

Raporo nshya y’impuguke za Loni igaragaza ko inyeshyamba za FDLR zikorana n’igisirikare cya Leta ya Congo, by’umwihariko bakaba bahangana n’inyeshyamba zitandukanye z’Abarundi barwanya Leta iriho mu Burundi.

Iyo mitwe y’inyeshyamba muri iyi raporo bavuga Red Tabara na FNl-Nzabampema, ariko cyane cyane bakagaruka kuri FOREBU ko ari wo mutwe w’inyeshyamba ugizwe n’Abarundi barwanya Leta y’u Burundi ukomeye.

Izi mpuguke za Loni zitangaza ko amakuru zifite ari uko FOREBU iyobowe na Colonel Edouard Nshimirimana, yungirijwe na Colonel Abdu Rugwe mu rwego rwa gisirikare, ariko ubuyobozi mu bya politike akaba Hussein Radjabu wahoze muri CNDD FDD akaza gushwana na Perezida, agafungwa mu 2015 akaza gutoroka gereza.

Mu mpera za 2015, ubwo Colonel Edouard Nshimirimana yahungaga ngo yari afite abarwanyi 30, none ubu akaba afite ababarirwa hagati ya 300 na 500, bakaba biganje mu turere twa Uvira na Fizi, bagakorana n’imitwe y’inyeshyamba yo muri Congo nka Mai Mai Reunion mu gace ka Fizi.

BBC itangaza ko inyeshyamba za FDLR zifatanyije na FARDC ari bo bakunze guhangana niyo mitwe y’inyeshyamba zirwanya Leta ya Nkurunziza ziyobowe na Colonel Edouard Nshimirimana mu mashyamba, bashaka kubavana mu birindiro.
Abahaye amakuru izi mpuguke za Loni, bazitangarije ko izi nyeshyamba za FOREBU mu gace ka Lusenda, zigaragara zifite imbunda zo mu bwoko bwa AK47 n’imyambaro ya gisirikare, ku buryo iyo zigabweho ibitero na FDLR & FARDC zirwanaho.

Batangaza kandi ko abakorana n’igisirikare cya Leta y’u Burundi, bahanahana intwaro bifashishije abatwara amapikipiki na Taxi, ko mu ijoro zijyanwa ku ruzi rwa Rusizi n’ ingabo z’ u Burundi, zigahabwa inyeshyamba za Mai Mai ya Nyerere, Karakara na Mwenyemali kugirango barwanye FOREBU, FNL-Nzabampema na Red -Tabara. Uko guhanahana intwaro bigakorwa binyuranyije n’amategeko.

Hussein Radjabu yemeye ko ari we uyoboye uyu mutwe FOREBU mu rwego rwa politiki ariko agahakana ko atari kumwe n’abo barwanyi muri Congo. Uyu mugabo akaba ari umwe mu banyapolitiki bari bakomeye cyane muri CNDD FDD na mbere y’uko ifata igihugu, nyuma aza kutavuga rumwe nayo.

Aba basirikare bayoboye FOREBU binacyekwa ko na Gen Niyombare wari ugiye guhirika ubutegetsi bw’i Burundi muri Gicurasi 2015, yaba abari inyuma, bamwe bakaba bari abasirikare ba hafi ya Perezida Nkurunziza nyuma baza gushwana na we, ubwo yatangiraga imishinga yo kwiyamamaza kuri manda ya 3.

-7680.jpg

Mu byegeranyo byagiye bishyirwa hanze na Loni, Leta y’u Burundi yagiye ishyirwa mu majwi ko ikorana bya hafi na FDLR ari nako binatangazwa ko n’igisirikare cya leta ya Congo (FARDC) gikorana na FDLR.

Ku wa 13 Gicurasi 2015 ubwo Kudeta yapfubaga, abari bayiteguye bamwe bagahita bahunga, aho bari, bagiye bateguza Perezida Nkurunziza intambara, ko batarimo kurera amaboko. Mu ntangiriro za 2016 nibwo hatangajwe ko havutse uyu mutwe FOREBU ugamije gukuraho Leta y’u Burundi, ndetse binatangazwa ko umuyobozi wa wo ari Gen Niyombare.

2017-08-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Ntimuzane Abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.” -Ingabire Victoire

“Ntimuzane Abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.” -Ingabire Victoire

Ubwanditsi 13 May 2019
Rulindo: Ukwezi kugiye kurangira umucungamutungo wa C.S Burega  aburiwe irengero

Rulindo: Ukwezi kugiye kurangira umucungamutungo wa C.S Burega aburiwe irengero

Ubwanditsi 28 Aug 2017
Frank Habineza yatewe n’abajura

Frank Habineza yatewe n’abajura

Ubwanditsi 17 Aug 2018
Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi Egide Kayitasire wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru

Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi Egide Kayitasire wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru

Ubwanditsi 10 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afurika ni yo izavumbura umuti wa SIDA, Imana izaduha guhishurirwa tumenye umuti ukiza SIDA -Apôtre Dr Gitwaza
HIRYA NO HINO

Afurika ni yo izavumbura umuti wa SIDA, Imana izaduha guhishurirwa tumenye umuti ukiza SIDA -Apôtre Dr Gitwaza

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Ibihugu Bigize AU Byashyigikiye Kandidatire Ya Minisitiri Mushikiwabo Wiyamamariza Kuyobora OIF
INKURU NYAMUKURU

Ibihugu Bigize AU Byashyigikiye Kandidatire Ya Minisitiri Mushikiwabo Wiyamamariza Kuyobora OIF

Ubwanditsi 03 Jul 2018
Ethiopia igiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Desalegn weguye
POLITIKI

Ethiopia igiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Desalegn weguye

Ubwanditsi 06 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru