• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

  • Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira   |   02 Jun 2026

  • Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United   |   02 Jun 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 20 Aug 2017 ITOHOZA

Raporo nshya y’impuguke za Loni igaragaza ko inyeshyamba za FDLR zikorana n’igisirikare cya Leta ya Congo, by’umwihariko bakaba bahangana n’inyeshyamba zitandukanye z’Abarundi barwanya Leta iriho mu Burundi.

Iyo mitwe y’inyeshyamba muri iyi raporo bavuga Red Tabara na FNl-Nzabampema, ariko cyane cyane bakagaruka kuri FOREBU ko ari wo mutwe w’inyeshyamba ugizwe n’Abarundi barwanya Leta y’u Burundi ukomeye.

Izi mpuguke za Loni zitangaza ko amakuru zifite ari uko FOREBU iyobowe na Colonel Edouard Nshimirimana, yungirijwe na Colonel Abdu Rugwe mu rwego rwa gisirikare, ariko ubuyobozi mu bya politike akaba Hussein Radjabu wahoze muri CNDD FDD akaza gushwana na Perezida, agafungwa mu 2015 akaza gutoroka gereza.

Mu mpera za 2015, ubwo Colonel Edouard Nshimirimana yahungaga ngo yari afite abarwanyi 30, none ubu akaba afite ababarirwa hagati ya 300 na 500, bakaba biganje mu turere twa Uvira na Fizi, bagakorana n’imitwe y’inyeshyamba yo muri Congo nka Mai Mai Reunion mu gace ka Fizi.

BBC itangaza ko inyeshyamba za FDLR zifatanyije na FARDC ari bo bakunze guhangana niyo mitwe y’inyeshyamba zirwanya Leta ya Nkurunziza ziyobowe na Colonel Edouard Nshimirimana mu mashyamba, bashaka kubavana mu birindiro.
Abahaye amakuru izi mpuguke za Loni, bazitangarije ko izi nyeshyamba za FOREBU mu gace ka Lusenda, zigaragara zifite imbunda zo mu bwoko bwa AK47 n’imyambaro ya gisirikare, ku buryo iyo zigabweho ibitero na FDLR & FARDC zirwanaho.

Batangaza kandi ko abakorana n’igisirikare cya Leta y’u Burundi, bahanahana intwaro bifashishije abatwara amapikipiki na Taxi, ko mu ijoro zijyanwa ku ruzi rwa Rusizi n’ ingabo z’ u Burundi, zigahabwa inyeshyamba za Mai Mai ya Nyerere, Karakara na Mwenyemali kugirango barwanye FOREBU, FNL-Nzabampema na Red -Tabara. Uko guhanahana intwaro bigakorwa binyuranyije n’amategeko.

Hussein Radjabu yemeye ko ari we uyoboye uyu mutwe FOREBU mu rwego rwa politiki ariko agahakana ko atari kumwe n’abo barwanyi muri Congo. Uyu mugabo akaba ari umwe mu banyapolitiki bari bakomeye cyane muri CNDD FDD na mbere y’uko ifata igihugu, nyuma aza kutavuga rumwe nayo.

Aba basirikare bayoboye FOREBU binacyekwa ko na Gen Niyombare wari ugiye guhirika ubutegetsi bw’i Burundi muri Gicurasi 2015, yaba abari inyuma, bamwe bakaba bari abasirikare ba hafi ya Perezida Nkurunziza nyuma baza gushwana na we, ubwo yatangiraga imishinga yo kwiyamamaza kuri manda ya 3.

-7680.jpg

Mu byegeranyo byagiye bishyirwa hanze na Loni, Leta y’u Burundi yagiye ishyirwa mu majwi ko ikorana bya hafi na FDLR ari nako binatangazwa ko n’igisirikare cya leta ya Congo (FARDC) gikorana na FDLR.

Ku wa 13 Gicurasi 2015 ubwo Kudeta yapfubaga, abari bayiteguye bamwe bagahita bahunga, aho bari, bagiye bateguza Perezida Nkurunziza intambara, ko batarimo kurera amaboko. Mu ntangiriro za 2016 nibwo hatangajwe ko havutse uyu mutwe FOREBU ugamije gukuraho Leta y’u Burundi, ndetse binatangazwa ko umuyobozi wa wo ari Gen Niyombare.

2017-08-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RNC: Urwishe ya nka ruracyayirimo, Jean Paul Turayishimye na Shebuja Kayumba Nyamwasa bakomeje kwitana ndi igabo no kwivamo nk’inopfu umwe ashinja undi ibura rya Ben Rutabana

RNC: Urwishe ya nka ruracyayirimo, Jean Paul Turayishimye na Shebuja Kayumba Nyamwasa bakomeje kwitana ndi igabo no kwivamo nk’inopfu umwe ashinja undi ibura rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 30 Dec 2019
OIF: Michaëlle Jean yahawe urw’amenyo nyuma yo kubeshya ku mateka ya Mushikiwabo bahanganye

OIF: Michaëlle Jean yahawe urw’amenyo nyuma yo kubeshya ku mateka ya Mushikiwabo bahanganye

Ubwanditsi 13 Jul 2018
Umuyobozi wa MTN Uganda wirukanwe aravuga icyatumye akomeza kuvugana n’Umunyarwandakazi Tabura

Umuyobozi wa MTN Uganda wirukanwe aravuga icyatumye akomeza kuvugana n’Umunyarwandakazi Tabura

Ubwanditsi 13 Apr 2019
KAYUMBA NYAMWASA munzira zo kubana n’umupfakazi wa Habyarimana Agathe Kanziga

KAYUMBA NYAMWASA munzira zo kubana n’umupfakazi wa Habyarimana Agathe Kanziga

Ubwanditsi 24 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda:  Undi mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Undi mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa

Ubwanditsi 24 Dec 2017
Rwamagana: Umusore yishe mugenzi we amutemye amuziza kumwita umujura
Mu Rwanda

Rwamagana: Umusore yishe mugenzi we amutemye amuziza kumwita umujura

Ubwanditsi 20 Jun 2018
Byinshi Wamenya Ku Buzima Buhenze Gen Kayihura Abayemo Butapfa Kubona Imfungwa Ibonetse Yose
ITOHOZA

Byinshi Wamenya Ku Buzima Buhenze Gen Kayihura Abayemo Butapfa Kubona Imfungwa Ibonetse Yose

Ubwanditsi 20 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru