Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023, nibwo hashojwe irushanwa Nyafurika ryahuzaga ibihugu byabonye itike yo gukina imikino ya nyuma ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo CHAN 2022.
Ni irushanwa ryasojwe ikipe y’igihugu ya Senegal itwaye igikombe itsinze ikipe y’igihugu ya Algerie kuri Penaliti 5-4, ni nyuma yaho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa mu gihe cy’iminota 120 yakinwe.
Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Nelsona Mandela National Stadium iherereye mu mujyi wo mu gihugu cya Algerie, ni irushanwa ryasojwe nyuma yaho ryari ryatangiye tariki ya 13 Mutarama risozwa ku ya 4 Gashyantare 2023.
Usibye kuba ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye umwanya wa mbere ndetse n’igikombe, Algerie yakiriye iri rushanwa yasoje ku mwanya wa kabiri naho ikipe y’igihugu ya Madagascal yo yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Niger igitego kimwe ku busa.
Rutahizamu wa Algerie, Aymen Mahious niwe wasoje iri rushanwa atsinze ibitego byinshi kuko we yatsinze ibitego 5 wenyine muri iri rushanwa, Houssem Eddine Mrezigue nawe w’umunya-Algerie niwe wabaye umukinnyi w’irushanwa naho umunyezamu wa Senegal Pape Sy yahembwe nk’umunyezamu mwiza w’irushanwa.