Icyaje kugaragara muriki gitaramo nuko abantu benshi bashimye umuziki w’ umuhanzi Alikiba aho bamwe bemeje ko Arusha Diamond kuririmba gusa Diamond akaba amurusha ibijyanye no kumenyekanisha umuziki we ndetse no kwifotoza
ikindi cyaje kugaragra cyane nuko umuraperi P Fla yaje gususurutsa imbaga nyarwanda ubwo yazaga kwifatanya n’ abanyarwanda bose bari baje kwihera ijisho
Umuhanzikazi Sheebah karungi nawe yabatijwe akazina ka Jennifer Lopez kubera imbyino ze zidasanzwe .
Ni igitaramo cyabereye muri parikingi ya sitade amahoro i Remera ndetse cyari cyitabiriwe n’abantu benshi bamwe bihereza icyo kunywa ari nako babyina. Ku rubyiniro babimburiwe na P Fla wari ukumbuwe na bennshi mu bakunzi ba Hip Hop ndetse ku rubyiniro yari afatanyije n’umuraperikazi Candy Moon. Iki gitaramo cyari gihuriwemo n’abashyushyarugamba benshi, dore ko harimo MC Tino, MC Kate Gustave, MC Ange Umulisa ndetse na Tidjara Kabendera, aba bose bagiye basimburanwa mu bihe bitandukanye.
P Fla na Candy Moon nibo babanje ku rubyiniro
Iki gitaramo kandi cyarimo Sebeya Band yafashije abahanzi bo mu Rwanda baririmbye muri iki gitaramo ari nako basusurutsa abakitabiriye mu gihe babaga bategereje abahanzi. Nyuma ya P Fla haje Yvan Buravan wishimiwe cyane n’abiganjemo igitsina gore, yinjiriye mu ndirimbo ye This Is Love, akurikizaho Heaven on Earth ndetse yari afite ababyinnyi bari kumufasha muri izi ndirimbo. Yageze hagati abyinana n’ababyinnyi be bishimisha benshi. Buravan kandi yaririmbye indirimbo ye itarasohoka ivanzemo igiswahili n’icyongereza yiganjemo mu nyikirizo ngo ‘I live, I love, I feel the love with you’.
Buravan ku rubyiniro
Nyuma yaririmbye na ‘Malaika’ ikunzwe n’abatari bacye hanyuma akurikirwa na Riderman winjiranye ku rubyiniro na Siti True Karigombe ukunze kumufasha ku rubyiniro muri iyi minsi. Riderman yinjiriye mu ndirimbo ye Kadage, akurikizaho Horo ndetse bigeze hagati aririmba indirimbo ya Raggae. Yasoje mu ndirimbo ‘Abanyabirori’ yahagurukije benshi bagatangira gukata umuziki, hahita hakurikiraho Bruce Melody wari wishimiwe cyane ukurikije uburyo abantu bavugije induru babwiwe ko ari we muhanzi ukurikiyeho.
Riderman muri East African Party
Bruce Melody yamaze umwanya utari muto ku rubyiniro, aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe, yahereye kuri ‘Uzandabure’ akurikizaho Complete Me, Ntundize, Ndakwanga, Ndumiwe, Ikinya n’izindi. Ikindi ni uko yaririmbanye na Jay C indirimbo bahuriyemo bise ‘I Am Back’.
Bruce Melody ni umwe mu bari bihagazeho mu kugira abafana benshi no kwishimirwa
Nyuma hakurikiyeho Tuff Gangs, bose uko ari 4 bishimiwe kongera kugaragara ku rubyiniro bariyunze, dore ko bari baratandukanye buri wese yaraciye ukwe. Bahise baririmba ‘Amaganya’, indirimbo n’ubundi bari bahuriyeho, bakurikizaho Mpe Enkoni ya Bull Dogg, Zunguza ya Green P, Akanyarirajisho ya Jay Polly, Urwicyekwe, Nk’Umusaza, Kwicuma n’izindi. Bull Dogg yavuze ko Imana nibishaka bazakomeza kugumana bakajya bataramira abanyarwanda bari barabakunze nka Tuff Gangs.
Tuff Gangs bongeye gutaramira abanyarwanda nyuma y’igihe barashwanye
Nyuma ya Tuff Gangs hakurikiyeho umugandekazi Sheebah Karungi, uyu agitunguka ku rubyiniro benshi bahagurutse ndetse buri wese yashakaga kwihera ijisho uburyo uyu mukobwa amenyereweho kugorora umubiri abyina mu buryo bwose bushoboka, ibintu bitamenyerewe cyane. Sheebah kandi ni we muhanzi wenyine muri iki gitaramo utaririmbye mu buryo bw’umwimerere. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe ndetse zinabyinitse, harimo na Binkolera afatanyije na The Ben.
Sheebah atangira abyina agasoza abyina
Ali Kiba, umwe mu bari bategerejwe cyane asa nk’aho ari we wasoje iki gitaramo, yinjiriye mu ndirimbo ye Cinderella, ndetse yari yitwaje band ye ku buryo ari yo yamucurangiye. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zagiye zikundwa mu bihe bitandukanye, aza gusangwa ku rubyiniro na Ommy Dimpoz wamenyekanye cyane mu ndirimbo Kigoma ahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye. Ali Kiba yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda ‘Mu gihugu cy’abantu beza, na perezida mwiza’. Ubwo aba bahanzi bari ku rubyiniro, abantu bari bishimye ariko bamwe batangiye kunanirwa dore ko amasaha yari akuze saa saba z’ijoro zegereje.
Ali Kiba ku rubyiniro