• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

  • U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye   |   10 Jun 2025

You are at :Home»SHOWBIZ»Sheebah Kubera Kubyina Yiswe Lopez ,Alikiba arusha Diamond Kuririmba ,P Fla Yemeje Abantu

Sheebah Kubera Kubyina Yiswe Lopez ,Alikiba arusha Diamond Kuririmba ,P Fla Yemeje Abantu

Editorial 02 Jan 2018 SHOWBIZ

Iki gitaramo gitegurwa buri gihe mu ntangiriro z’umwaka, kuri iyi nshuro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 1/1/2018 cyitabirwa n’abahanzi benshi batandukanye ku buryo abacyitabiriye babashije kuvanayo ibyishimo bibinjiza neza mu mwaka mushya wa 2018.

East African Party yinjije benshi muri 2018 mu muziki w’abahanzi benshi batandukanye-AMAFOTO

 Dore Bimwe Mubyagaragaye muriki Gitaramo “

Icyaje kugaragara muriki gitaramo nuko abantu benshi bashimye umuziki w’ umuhanzi Alikiba aho bamwe bemeje ko Arusha Diamond kuririmba gusa Diamond akaba amurusha ibijyanye no kumenyekanisha umuziki we ndetse no kwifotoza

ikindi cyaje kugaragra cyane nuko umuraperi P Fla yaje gususurutsa imbaga nyarwanda ubwo yazaga kwifatanya n’ abanyarwanda bose bari baje kwihera ijisho

Umuhanzikazi Sheebah karungi nawe yabatijwe akazina ka Jennifer Lopez kubera imbyino ze zidasanzwe .

Ni igitaramo cyabereye muri parikingi ya sitade amahoro i Remera ndetse cyari cyitabiriwe n’abantu benshi bamwe bihereza icyo kunywa ari nako babyina. Ku rubyiniro babimburiwe na P Fla wari ukumbuwe na bennshi mu bakunzi ba Hip Hop ndetse ku rubyiniro yari afatanyije n’umuraperikazi Candy Moon. Iki gitaramo cyari gihuriwemo n’abashyushyarugamba benshi, dore ko harimo MC Tino, MC Kate Gustave, MC Ange Umulisa ndetse na Tidjara Kabendera, aba bose bagiye basimburanwa mu bihe bitandukanye.

P Fla

P Fla na Candy Moon nibo babanje ku rubyiniro

Iki gitaramo kandi cyarimo Sebeya Band yafashije abahanzi bo mu Rwanda baririmbye muri iki gitaramo ari nako basusurutsa abakitabiriye mu gihe babaga bategereje abahanzi. Nyuma ya P Fla haje Yvan Buravan wishimiwe cyane n’abiganjemo igitsina gore, yinjiriye mu ndirimbo ye This Is Love, akurikizaho Heaven on Earth ndetse yari afite ababyinnyi bari kumufasha muri izi ndirimbo. Yageze hagati abyinana n’ababyinnyi be bishimisha benshi. Buravan kandi yaririmbye indirimbo ye itarasohoka ivanzemo igiswahili n’icyongereza yiganjemo mu nyikirizo ngo ‘I live, I love, I feel the love with you’.

East African Party

Buravan ku rubyiniro

Nyuma yaririmbye na ‘Malaika’ ikunzwe n’abatari bacye hanyuma akurikirwa na Riderman winjiranye ku rubyiniro na Siti True Karigombe ukunze kumufasha ku rubyiniro muri iyi minsi. Riderman yinjiriye mu ndirimbo ye Kadage, akurikizaho Horo ndetse bigeze hagati aririmba indirimbo ya Raggae. Yasoje mu ndirimbo ‘Abanyabirori’ yahagurukije benshi bagatangira gukata umuziki, hahita hakurikiraho Bruce Melody wari wishimiwe cyane ukurikije uburyo abantu bavugije induru babwiwe ko ari we muhanzi ukurikiyeho.

East African Party

Riderman muri East African Party

Bruce Melody yamaze umwanya utari muto ku rubyiniro, aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe, yahereye kuri ‘Uzandabure’ akurikizaho Complete Me, Ntundize, Ndakwanga, Ndumiwe, Ikinya n’izindi. Ikindi ni uko yaririmbanye na Jay C indirimbo bahuriyemo bise ‘I Am Back’.

East African Party

Bruce Melody ni umwe mu bari bihagazeho mu kugira abafana benshi no kwishimirwa

Nyuma hakurikiyeho Tuff Gangs, bose uko ari 4 bishimiwe kongera kugaragara ku rubyiniro bariyunze, dore ko bari baratandukanye buri wese yaraciye ukwe. Bahise baririmba ‘Amaganya’, indirimbo n’ubundi bari bahuriyeho, bakurikizaho Mpe Enkoni ya Bull Dogg, Zunguza ya Green P, Akanyarirajisho ya Jay Polly, Urwicyekwe, Nk’Umusaza, Kwicuma n’izindi. Bull Dogg yavuze ko Imana nibishaka bazakomeza kugumana bakajya bataramira abanyarwanda bari barabakunze nka Tuff Gangs.

East African Party

Tuff Gangs bongeye gutaramira abanyarwanda nyuma y’igihe barashwanye

Nyuma ya Tuff Gangs hakurikiyeho umugandekazi Sheebah Karungi, uyu agitunguka ku rubyiniro benshi bahagurutse ndetse buri wese yashakaga kwihera ijisho uburyo uyu mukobwa amenyereweho kugorora umubiri abyina mu buryo bwose bushoboka, ibintu bitamenyerewe cyane. Sheebah kandi ni we muhanzi wenyine muri iki gitaramo utaririmbye mu buryo bw’umwimerere. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe ndetse zinabyinitse, harimo na Binkolera afatanyije na The Ben.

East African Party

Sheebah atangira abyina agasoza abyina

Ali Kiba, umwe mu bari bategerejwe cyane asa nk’aho ari we wasoje iki gitaramo, yinjiriye mu ndirimbo ye Cinderella, ndetse yari yitwaje band ye ku buryo ari yo yamucurangiye. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zagiye zikundwa mu bihe bitandukanye, aza gusangwa ku rubyiniro na Ommy Dimpoz wamenyekanye cyane mu ndirimbo Kigoma ahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye. Ali Kiba yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda ‘Mu gihugu cy’abantu beza, na perezida mwiza’. Ubwo aba bahanzi bari ku rubyiniro, abantu bari bishimye ariko bamwe batangiye kunanirwa dore ko amasaha yari akuze saa saba z’ijoro zegereje.

East African Party

Ali Kiba ku rubyiniro

2018-01-02
Editorial

IZINDI NKURU

Agashya kuri Bebe Cool wanaririmbye mu kinyarwanda mu mashusho y’indirimbo ‘I DO’ yakoranye na Charly na Nina(VIDEO)

Agashya kuri Bebe Cool wanaririmbye mu kinyarwanda mu mashusho y’indirimbo ‘I DO’ yakoranye na Charly na Nina(VIDEO)

Editorial 24 Apr 2018
M.I Entertainment yatandukanye n’itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana

M.I Entertainment yatandukanye n’itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana

Editorial 07 Jul 2021
Umunyarwandakazi wagaragiye Miss Africa yahembwe asaga miliyoni 8 Frw

Umunyarwandakazi wagaragiye Miss Africa yahembwe asaga miliyoni 8 Frw

Editorial 28 Dec 2017
Nyuma yaho umuhanzikazi Queen Cha asezereye muri The Mane, Marina nawe yanditse ibaruwa isezera muri iyo nzu ifasha abahanzi iyoborwa na Bad Rama.

Nyuma yaho umuhanzikazi Queen Cha asezereye muri The Mane, Marina nawe yanditse ibaruwa isezera muri iyo nzu ifasha abahanzi iyoborwa na Bad Rama.

Editorial 28 Apr 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru