Leta ya Sudani y’Epfo isanzwe ibarizwa mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, yanditse isaba kwinjira mu Ihuriro ry’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyarabu (Arab League).
Nk’uko Sudani Tribune yabitangaje, ubusabe bw’iki gihugu bwasuzumwe ku wa Gatatu mu nama yahuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bivuga Icyarabu, i Cairo mu Misiri.
Sudani y’Epfo niramuka yemerewe kwinjira muri uyu muryango washinzwe mu 1945 izaba ibaye igihugu cya 23 kibarizwamo, nyuma y’ibindi icyenda byo muri Afurika birimo Algeria, ibirwa bya Comores, Mauritania, Somalia, Sudan, na Tunisie.
Iki gihugu cyabonye ubwigenge kuri Sudani mu 2011 kimaze igihe kigaragaza ko cyifuza kwinjira muri uyu muryango, usaba ibihugu biwugize gukoresha Icyarabu nk’ururimi rwemewe muri Leta.
Mu 2016 nibwo Sudani y’Epfo yemewe bidasubirwaho nk’Umunyamuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, EAC.