Guverinoma ya Sudani y’Epfo yanze kwitabira icyiciro cy’ibiganiro byo kugarura amahoro muri iki gihugu biri kubera muri Ethiopia, byateguwe n’umuryango ugamije iterambere uhuriweho na za guverinoma zo muri Afurika y’Uburasirazuba, IGAD.
Ibi biganiro byatangiye ku wa Mbere, nyuma y’uko mu Ukuboza 2017 hari hasinywe amasezerano yo guhagarika intambara ariko ntiyubahirizwe n’imwe mu mu mitwe ihanganye.
Umwe mu bitabiriye ibi biganiro yavuze ko itsinda rihagarariye guverinoma ya Sudani y’Epfo ritegeze rigaragara aho byagombaga kubera mu Mujyi wa Addis Abeba.
Ati “Twahamagawe mu cyumba cy’inama, ariko tuza kubona ko abahagarariye guverinoma nta bahari. Twabajije itsinda riri guhuza impande zombi, batubwira ko abahagarariye guverinoma bari gusaba uko umubare wabo wiyongera.”
The East African ivuga ko IGAD yahaye guverinoma imyanya 12, ndetse akaba ari nako bimeze ku mitwe yatumijwe muri ibi biganiro bigamije kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo.
Umwe mu bahagarariye guverinoma utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko bari gusaba indi myanya, kuko buri wese afite inyungu yatumwe guharananira. Leta ya Sudani y’Epfo ivuga ko izongera kwitabira ibi biganiro igihe ubusabe bwayo buzaba bwubahirijwe.
Icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro byo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo kizibanda ku gushyiraho gahunda ntakuka yo gushyira intwaro hasi n’ibijyanye no gutegura amatora.
Intambara muri iki gihugu kimaze igihe gito kibayeho yatangiye mu 2013, ubwo Perezida Salva Kiir yashinjaga Riek Machar wari Visi Perezida we gucura umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.
Nubwo nyuma haje gusinywa amasezerano yo kugarura amahoro, muri Nyakanga 2016 imirwano yongeye kubura biba ngombwa ko Machar ahunga igihugu.
Iyi mirwano yaje gukwira igihugu cyose havuka indi mitwe yitwaje intwaro itavuga rumwe na leta, ibintu byagize uruhare mu gutuma bigorana gushyiraho amasezerano ahamye yatuma iki gihugu cyongera kugira amahoro.