Umunyamerika Rugg Timothy yabaye uwa mbere i Rusizi akurikiwe na Areruya, Ndayisenga Valens agumana umwenda w’umuhondo.
Mugisha Samuel wa Benediction Club yatwaye amanota y’imisozi ine yizera kugumana umwenda w’umukinnyi uterera kurusha abandi.
Mugisha yajyanye na Guillaume Boivin bageranye i Rusizi.
Ndayisenga Valens yagumanye umwenda w’umuhondo mu gihe kuri uyu wa Kane bazaca i Rusizi bace muri Nyungwe basoreze i Huye.
Ku rutonde rusange, Ndayisenga Valens amaze gukoresha 8h51’53” kuri Km 340 akurikiwe na Areruya Joseph yasize 1’16” naho Tesfom Okubamariam wa Eritrea yafashe umwanya wa gatatu yambuye Nsengimana Jean Bosco.
Kuri Km 115,9, Umunyamerika Rugg Timothy wari watwaye Prologue yakoresheje 3h18’16” akurikiwe na Areruya Joseph yasize amasegonda abiri.
Ndayisenga Valens yabaye karindwi asizwe 11.
Mu bakinnyi 10 ba mbere i Rusizi harimo Abanyarwanda batanu Areruya Joseph, Ndayisenga Valens, Biziyaremye Joseph, Nsengimana Jean Bosco na Byukusenge Patrick.