• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»SHOWBIZ»The Soldiers of Christ izasangiza urungano urugendo rw’ijuru binyuze mu mpano

The Soldiers of Christ izasangiza urungano urugendo rw’ijuru binyuze mu mpano

Editorial 17 Nov 2017 SHOWBIZ

Itsinda ry’urubyiruko rubyina indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana “The Soldiers of Christ” ryateguye igitaramo cy’akataraboneka kizaba kuwa 10 Ukuboza 2017, ahitwa mu Kanogo ku itorero rya Vivante Kimihurura kandi kwinjira bikazaba ari ubuntu. The Soldiers of Christ Ministry, ni itsinda rigizwe n’abantu 24 ryatangiye umurimo w’Imana kuva muri 2007.

Mu kiganiro cyihariye twagiranye na Teddy Patrick wo mu itsinda The Soldiers of Christ yavuze ko iki gitaramo gifite insangamatsiko “Kuva mu nzozi tujya mu cyerekezo”.  Yashimangiye neza ko iki giteramo kibaye mu gihe bamaze iminsi bazenguruka ibigo by’amashuri yo muri Kigali basangiza urungano ibyiza by’ijuru binyuze mu kuramya no guhimbaza.

Teddy yagize ati “Buriya buri wese agira inzozi, twe rero icyo dushaka ni ugushishikariza abantu kubagarira inzozi zabo ndetse n’ibindi Imana yabavuzeho bagakomeza gukomera ku isezerano. Tugendeye ku ijambo rya Pawulo wavuze ko buri muntu agomba gusiganwa kugira ngo asingire icyo Kristo yamufatiye.”

Yavuze ko iri tsinda rikoresha ingingo z’umubiri mu gukorera Imana, rizafatanya n’abandi bahanzi bakomeye mu kuramya no guhimbaza Imana bazaba barangajwe imbere na Serge Iyamuremye usanzwe umenyerewe mu bakunda indirimbo zibumbatiye ubutumwa bwo kuramya no gusingiza Imana, itsinda ry’abaramyi rya  New Melody, umuhanzi Pappy Claver n’umuvugabutumwa Nsenga Emmanuel uzabwiriza ubutumwa bwiza.

Yavuze ko ubushobozi bwo gukora ibitaramo nk’ibi aribo babwishatsemo ndetse anavuga ko bazakomeza kubikora kuko ariwo muhamagaro ubarimo kandi Imana ikaba yarabashyize ku mutima umuhate.

Aba basore n’inkumi basaga 24 biyemeje kuba abasirikare ba Yesu kugira ngo bazane ubugingo bwa benshi kuri Kristo Yesu cyane mu rubyiruko rutaramenya Imana. Basakaza ubutumwa mu mbyino zihariye, kuririmba,gukina amakinamico, comedy,  kubwiriza ubutumwa bwiza  ndetse nizindi mpano bakoresha bagamije guhimbaza Imana no gutambutsa ubutumwa bwiza nibyo uru rubyiruko ruhugukiramo nkuko babyiyemeje.

Magnifique MIGISHA

2017-11-17
Editorial

IZINDI NKURU

Umuhanzikazi “Saida Karoli”aje kwibutsa abanyarwanda kubyinda injyaruwa

Umuhanzikazi “Saida Karoli”aje kwibutsa abanyarwanda kubyinda injyaruwa

Editorial 08 Mar 2018
Ikiganiro “Isango na Muzika” cya Radiyo Isango Star kigiye gutanga ibihembo ku nshuro ya kabiri

Ikiganiro “Isango na Muzika” cya Radiyo Isango Star kigiye gutanga ibihembo ku nshuro ya kabiri

Editorial 02 Nov 2021
Urukundo si ukuryamana, dore ibyo wakorera umukunzi wawe akarushaho kukwizera

Urukundo si ukuryamana, dore ibyo wakorera umukunzi wawe akarushaho kukwizera

Editorial 12 Apr 2018
Miss Sharifa yahishuye urukundo rwe n’umusore bitegura kurushinga bidatinze

Miss Sharifa yahishuye urukundo rwe n’umusore bitegura kurushinga bidatinze

Editorial 07 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi wa Autrichia, Sebastian Kurz, ategerejwe mu Rwanda
POLITIKI

Umuyobozi wa Autrichia, Sebastian Kurz, ategerejwe mu Rwanda

Editorial 06 Dec 2018
Amagambo ya Tumukunde yagaragaje imitekerereze y’abayobozi ba Uganda
INKURU NYAMUKURU

Amagambo ya Tumukunde yagaragaje imitekerereze y’abayobozi ba Uganda

Editorial 31 Jul 2019
Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota
Amakuru

Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota

Editorial 06 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru