• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

Editorial 06 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Figaro cyagiranye ikiganiro na Perezida Kagame aho cyagarutse ku ngingo zitandukanye aho yanagarutse ku bibazo by’umutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Kongo.

Perezida Kagame yabajijwe niba intambara ishoboka hagati y’u Rwanda na Congo kubera umubano umeze nabi. Perezida Kagame ni iki gisubizo yatanze;

Ni amakimbirane amaze igihe kandi aho kubohoza, nibwira ko ari ngombwa gushaka ibisubizo. Kugira ngo ubyumve neza, ni ngombwa kujya mu mizi. Ni amateka maremare. Birenga no mu gihe cy’ubukoloni. Congo, Uganda ndetse n’u Rwanda, buri kimwe gifite abaturage b’ibindi bibiri bisigaye bahageze kera cyane. Mu Burasirazuba bwa Congo ho baratsembwe nk’aho atari iwabo.

Ni ahantu bisanze ku bw’imipaka yaciwe. Mu karere, hari izindi ngero nk’izo nyamara zitateje ibibazo. Urugero mu gice cy’Amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda, bimeze neza kuko ikibazo cyakemuwe neza. Nyamara muri Congo abo baturage baratsembwa ku manywa y’ihangu.

Byose biterwa n’ikibazo gikomeye cy’imiyoborere i Kinshasa. Abayobozi ba Congo ntibitaye ku gihugu cyabo. Igisubizo cyo guhagarika ubugizi bwa nabi mu Burasirazuba bwa Congo, kiri mu biganza bya Perezida Félix Tshisekedi wenyine.

Perezida Kagame yongeye kubazwa ko Tshisekedi agaragaza ko afite uruhare runini ku mvano y’ibibazo ashingiye ku bufasha muha umutwe wa M23, umutwe wiganjemo Abatutsi, nka bamwe bakorewe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

Perezida Kagame yatanze igisubizo gikurikira: Ariko abantu bo muri M23, ni abaturage bafite ubwenegihugu bwa Congo, muri make icyo ni ikibazo kireba Congo. Ku bindeba, nasaba Félix Tshisekedi gushyira iherezo ku bwicanyi bukorwa na FDLR, umutwe ugizwe ahanini n’intagondwa z’Abahutu, zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagahungira muri RDC.

Ni ngombwa ko imvugo zihembera urwango zituruka hakurya y’imipaka zihagarara, hamwe n’ibikorwa byo gutwika abantu bikorerwa mu muhanda. Ni ibikorwa biri kubera muri Afurika yo hagati Isi yose ireba.

Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw’ingabo za LONI ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu zimaze imyaka irenga 25 hariya, ariko zikaba zidatanga umusaruro. Ugutsindwa kw’izi ngabo, uyu munsi ubutumwa bwazo bugeze ku musozo mu gihe bwatwaye miliyari 35 z’amadolari. Ikindi kintu gituma ibintu birushaho kugorana, ni imiterere ya politiki y’akarere muri iki gihe.

Ku kibazo kuri Congo Perezida Kagame yashoje agira ati “Ibihugu bikize bifite inyungu muri RDC. Ibyo nta kibazo njye mbifiteho. Bakurikiye amabuye y’agaciro: Cobalt, Coltan…kugira ngo RDC itajya mu biganza by’u Burusiya, u Bushinwa n’ibindi ni nk’aho byabaye ngombwa ko bigirira impuhwe RDC.

Ibyo bihugu bikomeye bishobora kugira u Rwanda igitambo”

2024-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Editorial 19 Aug 2022
Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Editorial 12 Mar 2018
Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwigarurira uduce twari twaragizwe ingwate n’Ibyihebe, Agace ka Mbau kaguyemo ibyihebe 11

Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwigarurira uduce twari twaragizwe ingwate n’Ibyihebe, Agace ka Mbau kaguyemo ibyihebe 11

Editorial 21 Aug 2021
CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

Editorial 01 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo

Editorial 08 Feb 2016
Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa
ITOHOZA

Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Editorial 17 Aug 2016
Miss Mutesi Jolly mu nama yitabiriwe na Moussa Fakki Mahamat na Perezida wa Angola
HIRYA NO HINO

Miss Mutesi Jolly mu nama yitabiriwe na Moussa Fakki Mahamat na Perezida wa Angola

Editorial 18 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru