Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Figaro cyagiranye ikiganiro na Perezida Kagame aho cyagarutse ku ngingo zitandukanye aho yanagarutse ku bibazo by’umutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Kongo.
Perezida Kagame yabajijwe niba intambara ishoboka hagati y’u Rwanda na Congo kubera umubano umeze nabi. Perezida Kagame ni iki gisubizo yatanze;
Ni amakimbirane amaze igihe kandi aho kubohoza, nibwira ko ari ngombwa gushaka ibisubizo. Kugira ngo ubyumve neza, ni ngombwa kujya mu mizi. Ni amateka maremare. Birenga no mu gihe cy’ubukoloni. Congo, Uganda ndetse n’u Rwanda, buri kimwe gifite abaturage b’ibindi bibiri bisigaye bahageze kera cyane. Mu Burasirazuba bwa Congo ho baratsembwe nk’aho atari iwabo.
Ni ahantu bisanze ku bw’imipaka yaciwe. Mu karere, hari izindi ngero nk’izo nyamara zitateje ibibazo. Urugero mu gice cy’Amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda, bimeze neza kuko ikibazo cyakemuwe neza. Nyamara muri Congo abo baturage baratsembwa ku manywa y’ihangu.
Byose biterwa n’ikibazo gikomeye cy’imiyoborere i Kinshasa. Abayobozi ba Congo ntibitaye ku gihugu cyabo. Igisubizo cyo guhagarika ubugizi bwa nabi mu Burasirazuba bwa Congo, kiri mu biganza bya Perezida Félix Tshisekedi wenyine.
Perezida Kagame yongeye kubazwa ko Tshisekedi agaragaza ko afite uruhare runini ku mvano y’ibibazo ashingiye ku bufasha muha umutwe wa M23, umutwe wiganjemo Abatutsi, nka bamwe bakorewe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994
Perezida Kagame yatanze igisubizo gikurikira: Ariko abantu bo muri M23, ni abaturage bafite ubwenegihugu bwa Congo, muri make icyo ni ikibazo kireba Congo. Ku bindeba, nasaba Félix Tshisekedi gushyira iherezo ku bwicanyi bukorwa na FDLR, umutwe ugizwe ahanini n’intagondwa z’Abahutu, zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagahungira muri RDC.
Ni ngombwa ko imvugo zihembera urwango zituruka hakurya y’imipaka zihagarara, hamwe n’ibikorwa byo gutwika abantu bikorerwa mu muhanda. Ni ibikorwa biri kubera muri Afurika yo hagati Isi yose ireba.
Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw’ingabo za LONI ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu zimaze imyaka irenga 25 hariya, ariko zikaba zidatanga umusaruro. Ugutsindwa kw’izi ngabo, uyu munsi ubutumwa bwazo bugeze ku musozo mu gihe bwatwaye miliyari 35 z’amadolari. Ikindi kintu gituma ibintu birushaho kugorana, ni imiterere ya politiki y’akarere muri iki gihe.
Ku kibazo kuri Congo Perezida Kagame yashoje agira ati “Ibihugu bikize bifite inyungu muri RDC. Ibyo nta kibazo njye mbifiteho. Bakurikiye amabuye y’agaciro: Cobalt, Coltan…kugira ngo RDC itajya mu biganza by’u Burusiya, u Bushinwa n’ibindi ni nk’aho byabaye ngombwa ko bigirira impuhwe RDC.
Ibyo bihugu bikomeye bishobora kugira u Rwanda igitambo”