Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Manuel Valls yatangaje iminsi ibiri y’icyunamo nyuma y’uko umwiyahuzi yishe abantu 84 abandi benshi bagakomereka mu mujyi wa Nice ku wa Kane.
Minisitiri Valls avuga ko icyo cyunamo kizahera ku wa wa Gatandatu ku ya 16 Nyakanga 2016, kugeza kuwa Mbere ku ya 18 Nyakanga.
Uwo mwiyahuzi waje kumenyekana nk’ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa n’ubwa Tunisia yashoye ikamyo mu mbaga y’abari mu birori byo kwizihiza ifatwa rya gereza ya Bastille, agonga buri wese ahuye nawe.
AFP ivuga ko Perezida w’icyo gihugu, Francois Hollande yategetse ko hashyirwaho abapolisi n’abasirikare bashya kuko abasanzweho bamaze kunanirwa cyane ko bamaze amezi umunani bahanganye n’imitwe y’iterabwoba.
Muri iyi myaka mike ishize u Bufaransa bwibasiwe n’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiyisilamu, ku ya 7 Mutarama 2016, abavandimwe “Kouachi” barashe abanyamakuru b’ikinyamakuru Charlie Hebdo bicamo 12 harimo n’umupolisi.
Naho ku ya 13 Ugushyingo 2015 umutwe wa Leta ya Kiyisilamu wagabye igitero ahantu hatandukanye mu mujyi wa Paris wica abantu 130 naho 414 barakomereka.