• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burundi buhangayikishijwe n’ihagarikwa ry’abasirikare b’Abarundi bari Somalia mu butumwa bwa AMISOM binjirizaga Nkurunziza, Museveni na Salim Saleh amamiliyoni

U Burundi buhangayikishijwe n’ihagarikwa ry’abasirikare b’Abarundi bari Somalia mu butumwa bwa AMISOM binjirizaga Nkurunziza, Museveni na Salim Saleh amamiliyoni

Editorial 27 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Leta y’u Burundi na Perezida  Pierre Nkurunziza bababajwe bikomeye no kuba ingabo 1000 ze zahagaritswe mu butumwa zari zimazemo iminsi mu gihugu cya Somalia, kubera ko ngo bari isoko yinjirizaga igihugu cye amadovize, nkuko Ikinyamakuru Deutsche Welle cyo mu Budage kibitangaza.

Uburundi bwababajwe bikomeye n’uyu mwanzuro wa AU wo kugabanya izi ngabo muri Somalia bituma inteko ishinga amategeko ihamagaza Minisitiri w’Ingabo Emmanuel Ntahomvukiye ngo abahe impamvu zatumye uyu mwanzuro ufatwa. Uburundi bwagaragaje agahinda gakomeye bwatewe n’uyu mwanzuro wa AU, kuko mu minsi ishize bwohereje intumwa kuri perezida wa Misiri Abdel Fattah Al- Sisi uyoboye AU bumusaba kuburizamo iki cyemezo.

Minisitiri w’ingabo w’u Burundi, Emmanuel Ntahomvukiye,

Mu byukuri impamvu nyamukuru y’aka gahinda irasobanutse, inkuru twabagejejeho mu kwezi kwa Nzeli 2018, igaragaza neza Mafia iri hagati y’ u Burundi na Uganda mu  kunyereza amafranga y’aba basilikare ba AMISOM hagati ya Museveni, Nkurunziza na Gen. Salim Saleh murumuna wa Perezida Museveni, abasesenguzi bafata  nk’Umusaraba k’umutekano w’Africa muri rusange.

Kuva CNDD-FDD yagera k’ubutegetsi 2005, abasesenguzi bagaragazako President Museveni na General Salim Saleh [Umuvandimwe wa President Museveni bahuje nyina], aba aribo bagize uruhare runini cyane mu kugeza CNDD-FDD k’ubutegetsi.

Impuguke n’abasesenguzi ba politique batandukanye mu biyaga bigari na Africa y’iburasirazuba bagaragaje ko President Museveni na Salim Saleh batitaye k’umutekano w’abaturage ba Uganda n’ibihugu baturanye ahubwo bashishikajwe n’ubucuruzi bwa magendu bubinjiriza amafranga menshi kabone niyo hapfa imbaga y’Abaganda cyangwa Abanyafurika benshi.

CNDD-FDD ikimara gufata ubutegetsi, nibwo President Museveni na Nkurunziza batangiye guca amarenga y’ubushuti bafitanye n’inyungu zikomeye bahuriyeho m’ubucuruzi bwa magendu no kunyereza amafranga ya Leta. Zimwe mu ingero zigaragaza Mafia ya Museveni na Nkurunziza nizi zikurikira;

Nyuma gato CNDD-FDD ikigera k’ubutegetsi muri 2006, Museveni na Nkurunziza bemejeko ideni Uganda yari ifitiye u Burundi kuva 1986 ringana na 15.000.000 USD rivuyeho kuko Uganda yatanze inkunga y’ibitabo mu mashuri afite agaciro kiryo deni. Aha mugufasha abasomyi batazi uko Uganda yafashe umwenda ungana na 15.000.000 USD ku Burundi, nuko mu 1986 President Bagaza yafashije Museveni gufata ubutegetsi kugeza naho amufatira umwenda w’intwaro za gisirikare zikomeye Museveni yakoresheje afata umujyi wa Kampala, kuva 1986 Museveni ntiyigeze yishyura ideni yarafitiye u Burundi.

Perezida Nkurunziza

Nyuma y’imyaka 20 mu 2006 nibwo Museveni na Nkurunziza batangarije inteko z’abadepite ko ideni Uganda yarimaranye imyaka 20 ringana na 15.000.000 USD ryishyuwe ku nkunga y’ibitabo. Ibi byateje impaka cyane mu badepite mu ibihugu byombi kuko basabye kugaragarizwa ingurane y’ibitabo byaguzwe na n’ubu ntibarabona ibisobanuro.

Icyo aha wakwibaza ni kuki Uganda itishyuye u Burundi hakiriho President Bagaza wabafashije? Nanone wakwibaza ngo nyuma y’imyaka 20 u Burundi bwayobowe naba president bagera 8, ni kuki Museveni yahisemo kwishyura ideni k’ubuyobozi bwa Nkurunziza? Nuruhe rukundo amufitiye kurusha abamufashije kugera k’ubutegetsi yambuye? Igisubizo n’uko batamwemereye kunyereza umutungo wa Leta, igisubizo n’uko banze kubeshya inteko n’abaturage bayobora, igisubizo n’uko banze ubujura na Mafia ya Museveni afatanije n’umuryango we.

Ambassade y’u Burundi i New York , urugero rundi rugaragaza Mafia ya Museveni na Nkurunziza n’uko u Burundi bukodesha muri Leta zunze ubumwe z’amerika ibiro bya Ambassade mu inzu ya Uganda, ari naho ibihugu byombi bifitemo ibiro bya ambassade zabyo, amakuru yizewe n’uko Burundi bwishyura amafranga menshi atazwi ibyo biro nyamara kurundi ruhande Uganda ikavuga ko u Burundi bwayiheraniye amafranga y’ ubukode batagaragaza umubare, ibi ngo bikaba bigaragaza ko amafranga y’ubukode ku ruhande rumwe asohoka, naho kurundi ruhande ntihaboneke aho ajya.

Perezida Museveni

Somalia n’ Ingabo za AMISOM, aha niho Museveni,  Nkurunziza na  Salim Saleh bagaragariza Mafia yo mu rwego rwo hejuru, abasesenguzi bavugako Somalia n’ibiyaga bigari  batazigera bagira umutekano na rimwe kubera Mafia ihabera harimo n’ibikorwa n’aba bagabo. Uko abasesenguzi bagaragaza ikibazo cya Somalia gikomeye cyane n’ubucuruzi bw’Intwaro bwa Museveni, Nkurunziza na Salim Saleh akaba ndetse ari n’ikibazo kuri Africa muri rusange;

Hashize imyaka 11 kuva 2007, Africa yunze ubumwe (AU) yohereje ingabo 22000 kugarura umutekano muri Somalia, ibihugu bitandatu bikaba aribyo byohereje ingabo; Uganda, Burundi, Djibuti, Ethiopia, Sierra Leonne na Kenya. Uganda nu Burundi akaba aribyo bihugu bifite umubare munini w’Ingabo kuko bifite abarenga  kimwe cya kabiri  bangana 11600, aho Uganda ifite ingabo 6200, Burundi ikagira ingabo 5400, ibindi bihugu bine bigasaranganya ingabo 10.400 zitagera no ku cyakabiri cy’ingabo zose.

Iyi mibare igaragazako amafranga arenga kimwe cya kabiri ya AMISOM ajya muri ibi bihugu bibiri bya Uganda n’u Burundi, aha niho ubushuti na Mafia bya Nkurunziza, Museveni na Salim Saleh byubakiye, akaba ari nabyo byago bya Africa nu Rwanda k’ubwumwihariko. Zimwe mungero zifatika za Mafia zigaragazwa na bamwe ba hafi mu bayobozi muri ibi bihugu nizi zikurikira;

Salim Saleh, Umuvandimwe wa Museveni

Ingabo z’abarundi ziri muri Somalia nta gikoresho na kimwe cy’Intambara bitwaje kandi Leta yishyurwa miliyoni nyinshi z’amadorari kubikoresho bya gisirikare (Imbunda, imodoka z’intabara, indege…) muri make u Burundi bwohereje ingabo gusa ntabikoresho bafite.

Amakuru yizewe ava mu bayobozi bingabo muri ibi bihugu avugako miliyoni zitabarika z’amadorali buri mwaka zisaranganywa na Museveni, Nkurunziza  na bamwe mu ngabo nkuru bakorana nabo barimo General Salim Saleh, General Alain Guillame Bunyoni, General Prime n’abandi. Bivugwako ibikoresho byose ingabo z’abarundi zikoresha ari umutungo bwite wa Museveni na Salim Saleh, bikoreshwa mw’izina ry’Abarundi kandi nta gikoresho na kimwe bajyanye Somalia.

Ubucuruzi bw’intwaro za magendu hagati ya Museveni na Nkurunziza bwafashe intera nini kugeza naho biba Indege cyangwa barigisa Indege z’intambara kandi ziri mu bikorwa bibinjiriza amafranga menshi, urugero n’Indege 3 nshya z’Intambara za Uganda nk’uko Africa News yo kuwa 12/08/12 yabitangaje ko igisirikare cya Uganda UPDF cyaburiye irengero indege eshatu ubwo zajyaga mu butumwa muri Samalia. Amakuru atugeraho n’uko izo ndege zikoreshwa Somalia mu mazina y’u Burundi kandi amafranga zishyurwa ajya mu mifuka ya Museveni na Nkurunziza.

Ingabo z’Abaganda n’Abarundi ntibahembwa kandi imishahara yabo itangwa kugihe na EU, niyo bayabonye bagahabwa atagera no kuri kimwe cya kane cy’umushahara wabo, ingero n’imishahara y’Abapolisi n’Abasirikare b’Abarundi bari mu butumwa Centre Africa na Somalia batabonye imishahara yabo kuva Nzeri 2014 kugeza m’Ukuboza 2015, bikavugwako imishahara y’Ingabo z’Abarundi n’Abagande abanza gucuruzwa na Gen. Salim Saleh nyuma agashyikiriza ba President bombi imigabane yabo, arinabo bagena ayo bazahemba abasirikare babo.

U Burundi ngo bushobora kuvana ingabo zabwo zose muri Somalia

Abasesenguzi bagaragazako u Burundi budashabora kubaho muriki gihe ingabo zabwo zakurwa muri Somalia, banagaragaza neza ko ntama Devise babona ahagijje mu Burundi, imwe munzira zo kubona ama devise n’uko baguma muri Somalia ndetse bagakomeza ubucuruzi bw’Intwaro za magendu no gukata imishahara y’ingabo.

Kuva habayeho imvururu ya manda ya gatatu ya Nkurunziza i Burundi, imiryango mpuzamahanga yasabye kenshi ko ingabo zu Burundi zasimbuzwa ibindi bihugu zikava mu butumwa bwa AU ariko Uganda ikomeza kunangira kugeza n’aho ivugako abarundi nibataha Uganda nayo izakura ingabo zayo muri Somalia nk’uko byatangajwe kuwa 05/05/16 kuri Radio BBC n’uwari umuvugizi w’ingabo za Uganda Col Paddy Ankunda, ibi byagize inkurikizi mbi kuko byabaye ngombwa ko Abarundi baguma mu butuma kubera iterabwoba ry’Abaganda kugeza magingo aya.

Abakurikiranira hafi Politique ya Museveni na Nkurunziza bemeza ko ntarundi rukundo cyangwa ubushuti budasanzwe, bakavugako bahujwe n’ubu Bucuruzi bwa magendu, kandi bakanzura bavugako Abarundi batazagira amahoro igihe cyose Museveni na Nkurunziza bagikorana ubucuruzi bwabo ari nako banyereza ibya rubanda.

Abandi basesenguzi bemezako Africa n’Ibihugu byo mu karere by’umwihariko, bidateze kuzabona amahoro arambye igihe cyose Museveni, Nkurunziza na Salim Saleh bagikorana ubucuruzi bwa magendu, aha batanga urugero rwa Somalia bamazemo imyaka 11 ntacyo bakora ngo bafashe abaturage,  ahubwo bagaragara mu bikorwa by’Ubujura n’Ubucuruzi n’Imitwe y’Inyeshyamba n’Iterabwoba nkuko Raport nyinshi zibigaragaza harimo n’ibirego byinshi bashinja Ingabo za Uganda n’Uburundi. Urugero : n’aho kuwa 16/08/16, muri Somalia igisirikare cya Uganda cyakatiye abasirikare bakuru icyenda imyaka ibiri y’igifungo, Brig General Dick Olum wari uyoboye Inteko iburana yoherejwe na Gen.Salim Saleh muri Somalia ngo abe ariho abakoze ibyaha baburanira kuko yangaga ko bamena amabanga k’Ubucuruzi bwabo.

FDRL

Twabibutsa nanone ko RNC na FDLR bamaze iminsi bakorana na Leta za Uganda n’u Burundi, kugeza ubu bivugwa ko Ubwoba ari bwose mu nzego zishinzwe umutekano za Uganda  ndetse na leta ya UBurundi, nyuma yaho Repubululika iharanira demokarasi ya Congo yohereje mu Rwanda abayobozi bakomeye muri FDLR aribo Ignace Nkaka uzwi nka La Force Fils Bazeye, umuvugizi wa FDLR ndetse na Lt Col jean Pierre Nsekanabo uzwi nka Theophile Abega, nabyo abasesengura Politique bavugako bifitanye isano n’ubwo bucuruzi kuko babaha intwaro abandi bagatanga ingurane y’Amabuye y’agaciro bacukura muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho bashingiwe ibirindiro.

Tugarutse ku mpungenge z’u Burundi, Ntahomvukiye yabwiye inteko ishinga amategeko y’Uburundi ko abasirikare b’Uburundi aribo bari bafite ibirindiro ahantu habi, hafi y’inyeshyamba za Al Shabab nyinshi, ariko ngo  batunguwe no kumva AU, ifata umwanzuro wo kubagabanya ndetse avuga ko igihugu cy’u Rwanda n’uwahoze ari perezida w’iki gihugu Pierre Buyoya bihishe inyuma y’uyu mugambi wo kwirukanwa kw’abasirikare 1000 b’abarundi mu butumwa bwa AMISOM muri Somalia.

2019-02-27
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Sulah Wakabiligi Nuwamanya yabaye igikoresho cya  RNC/CMI asiga u Rwanda icyasha nyamara rwita ku muryango we yataye

Uko Sulah Wakabiligi Nuwamanya yabaye igikoresho cya  RNC/CMI asiga u Rwanda icyasha nyamara rwita ku muryango we yataye

Editorial 27 Sep 2019
Uganda: Lt Gen. Tumukunde uherutse kwirukanwa muri guverinoma yizeye kuyigarukamo bidatinze

Uganda: Lt Gen. Tumukunde uherutse kwirukanwa muri guverinoma yizeye kuyigarukamo bidatinze

Editorial 22 May 2018
Congo: Ibiro by’itora bisaga 1,000 byafunzwe habura iminsi 2 ngo amatora abe

Congo: Ibiro by’itora bisaga 1,000 byafunzwe habura iminsi 2 ngo amatora abe

Editorial 28 Dec 2018
Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga

Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga

Editorial 14 May 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru