Abadepite bagiye gusubukura imirimo yabo nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwemeje ko icyemezo cyo guhagarika imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko kidakurikije amategeko.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko icyemezo cyo guhagarika Inteko Ishinga Amategeko by’agateganyo cyafashwe na Minisitiri w’Intebe Boris Johnson kitubahirije amategeko.
Biteganyijwe kandi ko nyuma y’iki cyemezo Boris Johnson uri mu nama y’Inteko Rusange ya Loni i New York, agomba gusubira mu Bwongereza ahura n’ubusabe bwo kwegura bw’abatavuga rumwe na we.
Boris yatangaje ko yivuye inyuma atemeranya n’icyemezo cy’urukiko, icyakora yongeraho ko agomba kucyemera.
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, John Bercow, yavuze ko abadepite bagomba gusubukura imirimo saa 11:30 zo kuri uyu wa Gatatu ariko hatari buganirwe ku bibazo bya Minisitiri w’Intebe, ahubwo baganira ku bibazo byihutirwa, amateka y’abaminisitiri ndetse n’ibindi biganiro.
Abatavuga rumwe na Boris barifuza ko yegura ariko kugeza ubu umupira uri mu ntoki z’abadepite, bakaba ari bo bazafata umwanzuro w’ubu busabe cyangwa bamureka imirimo igakomeza.
Guhera mu ntangiriro za Nzeri Boris yahagaritse imirimo y’Inteko by’agateganyo, benshi bavuga ko icyo agamije ari ukubuza abadepite kuganira kuri gahunda za Guverinoma z’uburyo igihugu cyabo kizivana mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Itariki ntarengwa u Bwongereza bwahawe yo kuba bwahisemo uburyo bwo kuva muri EU ni tariki 31 Ukwakira uyu mwaka.