Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere, Gen Maj. Charles Karamba, yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu mu Butaliyani, rwaranzwe n’ibiganiro byagarutse ku bufatanye mu bya gisirikare hagati y’impande zombi harimo n’imyitozo.
Uru ruzinduko rwa Gen Karamba n’itsinda yari ayoboye rwatangiye ku wa 18 Kamena rusozwa ku wa 23 Kamena 2018, rugamije “guhuza imbaraga zikomeye mu bufatanye mu bya gisirikare ku mpande zombi, by’umwihariko ku ngabo zirwanira mu kirere” nk’uko Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yabitangaje.
Muri urwo ruzinduko Gen Karamba yaherekejwe na Enrico Lalia Morra uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu Butaliyani hamwe n’abapilote babiri b’ Ingabo z’u Rwanda, umutwe urwanira mu kirere, Lt Col Jean Kamana na Maj. Jackson Kalisa.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku wa 19 Kamena 2017, Lalia Morra yavuze ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere na bagenzi babo bo mu Butaliyani.
Yakomeje avuga ko harimo no kwagura ibiganiro hagati ya Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda n’Ingabo z’u Butaliyani zirwanira mu kirere ku myitozo n’ubufasha mu bya tekiniki.
Uwo munsi nibwo iryo tsinda ryaturutse mu Rwanda ryakiriwe na Lt Gen Enzo Vecciarelli, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere mu Butaliyani ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’icyo gihugu i Roma.
Abo bayobozi basuzumiye hamwe uko umubano w’ibihugu byombi mu bya gisirikare uhagaze.
Mu gihe cy’iminsi itanu Gen Maj Karamba n’itsinda ayoboye bamaze mu gihugu cy’u Butariyani, basuye Ikigo cyitwa LEONARDO gikora ibijyanye n’indege ndetse anasura ishuri rikuru ryigisha abatwara indege i Venegono.
Ku wa Gatanu nibwo Gen Karamba yasuye Ikigo cy’abasirikare barwanira mu kirere cya Galatina, gikoreramo umutwe ushinzwe gukanika indege z’intambara, hakanatorezwa abahanga mu kuzikoresha.
Iki kigo cyatangijwe mu 1931 kimaze kuba ubukombe mu rwego mpuzamahanga haba mu kugurutsa indege za gisirikare no gutanga amahugurwa mu gukoresha amakuru zitanga, ku buryo ari kimwe mu bigo by’icyitegererezo bigezweho ku Isi.
Uruzinduko rwa Gen Maj Karamba mu Butaliyani rwakurikiye urwo Lt Gen Enzo Vecciarelli yagiriye mu Rwanda kuva tariki ya 25 kugeza ku wa 27 Nyakanga 2017.