• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere

U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere

Editorial 24 Jun 2018 ITOHOZA

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere, Gen Maj. Charles Karamba, yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu mu Butaliyani, rwaranzwe n’ibiganiro byagarutse ku bufatanye mu bya gisirikare hagati y’impande zombi harimo n’imyitozo.

Uru ruzinduko rwa Gen Karamba n’itsinda yari ayoboye rwatangiye ku wa 18 Kamena rusozwa ku wa 23 Kamena 2018, rugamije “guhuza imbaraga zikomeye mu bufatanye mu bya gisirikare ku mpande zombi, by’umwihariko ku ngabo zirwanira mu kirere” nk’uko Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yabitangaje.

Muri urwo ruzinduko Gen Karamba yaherekejwe na Enrico Lalia Morra uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu Butaliyani hamwe n’abapilote babiri b’ Ingabo z’u Rwanda, umutwe urwanira mu kirere, Lt Col Jean Kamana na Maj. Jackson Kalisa.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku wa 19 Kamena 2017, Lalia Morra yavuze ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere na bagenzi babo bo mu Butaliyani.

Yakomeje avuga ko harimo no kwagura ibiganiro hagati ya Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda n’Ingabo z’u Butaliyani zirwanira mu kirere ku myitozo n’ubufasha mu bya tekiniki.

Uwo munsi nibwo iryo tsinda ryaturutse mu Rwanda ryakiriwe na Lt Gen Enzo Vecciarelli, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere mu Butaliyani ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’icyo gihugu i Roma.

Abo bayobozi basuzumiye hamwe uko umubano w’ibihugu byombi mu bya gisirikare uhagaze.

Mu gihe cy’iminsi itanu Gen Maj Karamba n’itsinda ayoboye bamaze mu gihugu cy’u Butariyani, basuye Ikigo cyitwa LEONARDO gikora ibijyanye n’indege ndetse anasura ishuri rikuru ryigisha abatwara indege i Venegono.

Ku wa Gatanu nibwo Gen Karamba yasuye Ikigo cy’abasirikare barwanira mu kirere cya Galatina, gikoreramo umutwe ushinzwe gukanika indege z’intambara, hakanatorezwa abahanga mu kuzikoresha.

Iki kigo cyatangijwe mu 1931 kimaze kuba ubukombe mu rwego mpuzamahanga haba mu kugurutsa indege za gisirikare no gutanga amahugurwa mu gukoresha amakuru zitanga, ku buryo ari kimwe mu bigo by’icyitegererezo bigezweho ku Isi.

Uruzinduko rwa Gen Maj Karamba mu Butaliyani rwakurikiye urwo Lt Gen Enzo Vecciarelli yagiriye mu Rwanda kuva tariki ya 25 kugeza ku wa 27 Nyakanga 2017.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere, Gen Maj. Charles Karamba, yasuye Ikigo cy’abasirikare barwanira mu kirere cya Galatina mu Butaliyani

Gen Maj. Charles Karamba yajyanye mu Butaliyani n’abapilote babiri b’Ingabo z’u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere mu Butaliyani, Gen Enzo Vecciarelli yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere, Gen Maj. Charles Karamba

U Rwanda n’u Butaliyani bagiranye ibiganiro ku bufatanye mu bya gisirikare

2018-06-24
Editorial

IZINDI NKURU

Twagirayezu ukekwaho Jenoside yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Danemark

Twagirayezu ukekwaho Jenoside yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Danemark

Editorial 12 Dec 2018
Polisi yahakanye gufungwa rya Diane Rwigara, yemeza ko ari gukorwaho iperereza

Polisi yahakanye gufungwa rya Diane Rwigara, yemeza ko ari gukorwaho iperereza

Editorial 31 Aug 2017
Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Editorial 09 Nov 2024
Uganda: Abayobozi ba Kisoro basabiye Gen.Kayihura gufungurwa

Uganda: Abayobozi ba Kisoro basabiye Gen.Kayihura gufungurwa

Editorial 19 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo nayo irashinja Uganda gucumbikira no gutoza abarwanya icyo gihugu
INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo nayo irashinja Uganda gucumbikira no gutoza abarwanya icyo gihugu

Editorial 22 Jul 2019
PSD yemeje ko umukandida izatanga mu matora ari Paul Kagame
Amakuru

PSD yemeje ko umukandida izatanga mu matora ari Paul Kagame

Editorial 03 Jun 2017
Uganda : Impunzi nk’igicumbi cyo gukuramo abajya mu mitwe y’iterabwoba
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Impunzi nk’igicumbi cyo gukuramo abajya mu mitwe y’iterabwoba

Editorial 28 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru