• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»SHOWBIZ»The Soldiers of Christ mu gitaramo cyo kuramya Imana bakoresheje imibyimba

The Soldiers of Christ mu gitaramo cyo kuramya Imana bakoresheje imibyimba

Ubwanditsi 08 Dec 2017 SHOWBIZ

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikoresheje ingingo z’imibiri, “The Soldiers of Christ” babateguriye igitaramo cy’ivugabutumwa kizaba kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2017 Kikazabera kuri Eglise Vivante mu Kanogo mu Mujyi wa Kigali saa kumi z’umugoroba (16:00).

Iri tsinda ryatangiye ahagana mu mwaka 2011, rukaba ari urubyiruko rwihurije hamwe ruturuka mu matorero atandukanye kubw’intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza, nyuma y’uko The Soldiers of Christ bashoje ingendo z’ivugabutumwa bakoreraga mu bigo by’amashuri y’isumbuye hirya no hino muri Kigali, rikaba ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “From Dream To Destiny” ari nayo nsanganyamatsiko izakoreshwa muri iki gitaramo bagiye gukora igitaramo gisoza uru rugendo rw’ivugabutumwa.

Mu kiganiro cyihariye na Teddy Patrick wo mu itsinda The Soldiers of Christ yavuze ko iki gitaramo gifite insangamatsiko “Kuva mu nzozi tujya mu cyerekezo”. Yashimangiye ko kibaye mu gihe bamaze iminsi bazenguruka ibigo by’amashuri yo muri Kigali basangiza urungano ibyiza by’ijuru binyuze mu kuramya no guhimbaza.

Teddy yagize ati “Buriya buri wese agira inzozi, twe rero icyo dushaka ni ugushishikariza abantu kubagarira inzozi zabo ndetse n’ibindi Imana yabavuzeho bagakomeza gukomera ku isezerano. Tugendeye ku ijambo rya Pawulo wavuze ko buri muntu agomba gusiganwa kugira ngo asingire icyo Kristo yamufatiye.”

Muri iki gitaramo kandi hazagaragaramo amwe mu matsinda azwi yo kuramya no guhimbaza arimo New Melody , Injiri Bora, abahanzi ku giti cyabo Serge Iyamuremye na Pappy Clever ukomeje gushyira hanze ibihangano bihembura imitima y’abenshi.

The Soldiers of Christ irimo kwitegura mu buryo butandukanye bw’ivugabutumwa bakoresheje impano zabo, kubyina, gukina sketch hakiyongeraho n’ umuvugabutumwa Pastor Nsenga Emmanuel, ukomeje gufasha imitima ya benshi.

2017-12-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Nshingukaho,winshingaho” indirimbo nshya ya Ama-G The Black na Neg G The General

“Nshingukaho,winshingaho” indirimbo nshya ya Ama-G The Black na Neg G The General

Ubwanditsi 14 May 2018
Muyoboke Alex araca amarenga yo kuba yabonye undi muhanzi agiye kubera umujyanama nyuma yo kwirukanwa na Charly na Nina

Muyoboke Alex araca amarenga yo kuba yabonye undi muhanzi agiye kubera umujyanama nyuma yo kwirukanwa na Charly na Nina

Ubwanditsi 09 Mar 2018
Ishimwe ry’Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi

Ishimwe ry’Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi

Ubwanditsi 12 Jul 2024
Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n’indirimbo yakoranye na Meddy

Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n’indirimbo yakoranye na Meddy

Ubwanditsi 16 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwaka watwaye intwari: Bamwe mu bakomeye u Rwanda rwabuze mu 2018
ITOHOZA

Umwaka watwaye intwari: Bamwe mu bakomeye u Rwanda rwabuze mu 2018

Ubwanditsi 01 Jan 2019
Rwanda: Ikimansuro cyagarutsweho nk’inzira ishyira icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Rwanda: Ikimansuro cyagarutsweho nk’inzira ishyira icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Rose wakinnye muri Titanic aratangazako agifitiye  urukundo rukomeye kuri  Jack
IMIKINO

Rose wakinnye muri Titanic aratangazako agifitiye urukundo rukomeye kuri Jack

Ubwanditsi 15 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru