• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

Ubwanditsi 02 Mar 2018 IKORANABUHANGA

Mu mezi 18 ari imbere, i Masaka mu Karere ka Kicukiro hazaba huzuye ishami ry’Ikigo cyo mu Bufaransa gikora ubushakashatsi kikanahugura abaganga mu kubaga indwara zo mu mubiri hifashishijwe ikoranabuhanga (IRCAD France).

Muri Nyakanga 2017 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangije ubufatanye na IRCAD France bugamije gutanga amahugurwa ku baganga bo mu Rwanda ajyanye no kwifashisha ikoranabuhanga hagamijwe kugabanya ububabare igihe umurwayi abagwa, ibyago byo kwandura izindi ndwara nyuma yo kubagwa n’ibindi.

Uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubaga umubiri udafunguwe (laparoscopic surgery) bukorerwa hake ku Isi.

Kuri uyu wa Kane ubwo ubuyobozi bwa IRCAD bwasobanuriraga impuguke z’abanyarwanda mu buvuzi n’ikoranabuhanga imikorere y’icyo kigo, bavuze ko nigitangira kizaba ari ingirakamaro.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kigali bya Kaminuza (CHUK), Dr Théobald Hategekimana, yavuze ko u Rwanda nirumara kubona abaganga benshi babihuguriwemo, hakanubakwa ikigo kibyigisha bizazana impinduka mu buvuzi bwo kubaga.

Yagize ati “Nk’ibitaro bya kaminuza byigisha, dufite abaganga batangiye kubaga badafunguye umubiri w’umuntu ariko ababikora mu Rwanda ni bake cyane, hakenewe benshi babizi.”

Dr Hategekimana yavuze ko ubwo buryo bwo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga bworoshye kandi bugabanya igihe umurwayi yamaraga mu bitaro ndetse n’ingorane zashobora kuva mu kubagwa zikagabanyuka.

Ati “Bituma iyo ugiye kubaga ugenda ufite ishusho igaragara neza aho ugiye kubaga. Bituma uvuga ngo hariya ngiye kubaga niho uburwayi buri. Ubusanzwe nk’iyo ugiye kubaga ukabona hari tumeur (indwara ijya kumera nka kanseri) ushobora kuvuga ngo ndayibaga hariya ariko ijisho ryawe ntabwo rikwereka neza aho uburwayi bugarukira, rimwe na rimwe ugasanga wakatiye aho utagombaga gukatira uburwayi ukabusigamo cyangwa se ugakatira kure y’aho indwara igarukira.”

Yakomeje agira ati “Kwa gupima bituma ubaga kanseri neza kandi wizeye ko aho wayivanye nta yindi iri bwongere kuhagaruka.”

Kubaga umuntu umubiri udafunguwe, hakatwa akantu gato ku mubiri w’umuntu aharinganiye n’aharwaye. Aho hantu hakaswe, niho batunga imashini (laparoscope) ireba imbere mu mubiri, ikerekana ishusho nyayo y’ahantu harwaye. Bifashisha uduheha duto tunyuzwamo ibikoresho bijya kubaga aho harwaye.

Dr Hategekimana yavuze ko umuntu wabazwe hifashishijwe ubwo buryo ashobora kumara iminsi ibiri kwa muganga kandi yagombaga kuhamara icyumweru iyo abagwa mu buryo busanzwe.

Avuga ko umuntu wabazwe mu buryo busanzwe ashobora guhura n’imbogamizi nyinshi zirimo gutakaza amaraso menshi, kwandura izindi ndwara, ububabare n’ibindi.

Perezida wa IRCAD, Prof Jaques Maresceaux, yavuze ko aza mu Rwanda bwa mbere muri Nyakanga 2017, nta gitekerezo cyo kuhashinga Ikigo yari afite. Ngo yakigize nyuma yo kuganira n’abayobozi bakuru b’igihugu no kubona ubushake bafite mu guteza imbere ubuvuzi.

Yavuze ko ikoranabuhanga mu kubaga riboneka hake ku Isi nyamara rifite ibyiza byinshi birimo kugabanya ingorane zituruka ku kubaga ku kigero cya 70 %, akaba ariyo mpamvu asanga ari amahirwe ku Rwanda na Afurika kugira ikigo gitanga amahugurwa.

Zimwe mu ndwara zishobora kuvurwa hifashishijwe ubwo buryo bwo kubaga udafunguye umubiri zirimo izo mu nda, izo mu gatuza, impyiko ndetse n’indwara zibasira ubugabo.

IRCAD ni ikigo kimaze imyaka 25 gishinzwe, gifite amashami ku mugabae w’Aziya, u Burayi na Amerika.

2018-03-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Konti zigera kuri miliyoni 50 kuri Facebook zagabweho igitero

Konti zigera kuri miliyoni 50 kuri Facebook zagabweho igitero

Ubwanditsi 29 Sep 2018
Bill Gates yavuze ikosa rikomeye yakoze ubwo yari mu buyobozi bwa Microsoft

Bill Gates yavuze ikosa rikomeye yakoze ubwo yari mu buyobozi bwa Microsoft

Ubwanditsi 26 Jun 2019
MTN yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money

MTN yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money

Ubwanditsi 22 May 2018
Youtube igiye gushora miliyoni 20$ mu guteza imbere uburezi

Youtube igiye gushora miliyoni 20$ mu guteza imbere uburezi

Ubwanditsi 25 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amagambo ya Tumukunde yagaragaje imitekerereze y’abayobozi ba Uganda
INKURU NYAMUKURU

Amagambo ya Tumukunde yagaragaje imitekerereze y’abayobozi ba Uganda

Ubwanditsi 31 Jul 2019
Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA
IMIKINO

Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Abayobozi muri Polisi ya Namibiya mu rugendoshuri mu Rwanda
Mu Mahanga

Abayobozi muri Polisi ya Namibiya mu rugendoshuri mu Rwanda

Ubwanditsi 08 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru