Inama ya 5 ya African Leadership Forum igiye guteranira I Kigali izahuriramo abahoze ari abakuru b’ibihugu muri Afurika bagera kuri 7 bazashyira imitwe yabo hamwe bagatekereza ku nzira nshya zo gushora mu mpinduka za Afurika hagamijwe iterambere rirambye.
Inama ya African Leadership Forum izabera I Kigali mu Rwanda guhera kuwa 02 kugeza kuwa 03 Kanama 2018.
Abahoze ari abakuru b’ibihugu muri Afurika nka Benjamin W. Mkapa, Tanzania, Festus Mogae, Botswana, Olusegun Obasanjo, Nigeria, Mohamed M.Marzouki, Tunisia, Hassan Sheikh Mohamud, Somalia, Joachim Chissano na Armando Guebuza, bombi bayoboye Mozambique.
Izitabirwa kandi na Mukhisa Kituyi, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Ubucuruzi n’Iterambere y’Umuryango w’Abibumbye (UNCTAD) ndetse n’umuherwe wa mbere muri Afurika, Alhaji Aliko Dangote, Nyiri Dangote Group.
Muri iyi nama hazabaho gusangira ubunararibonye no kungurana ibitekerezo harebwa uko imikorere y’umugabane wa Afurika yatezwa imbere.
Ni inama yateguwe na Uongozi Institute ku bufatanye na Thabo Mbeki Foundation biteganyijwe ko izabera muri Kigali Convention Centre guhera kuwa 02 kugeza kuwa 03 Kanama, 2018, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Financing Africa’s Transformation for Sustainable Development”. Ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko; ‘Gushora mu Mpinduka zigamije Iterambere Rirambye rya Afurika’.
Uongozi ikaba ivuga ko abazitabira iyi nama bazagerageza kumva ukuntu ari ngombwa ko Afurika ikeneye ishoramari ry’iterambere ryayo, hakabaho gusangira ibyagezweho n’ibyananiranye mu buryo igihugu, akarere n’umugabane bigerageza gukuraho imbogamizi z’ishoramari ndetse banafatire hamwe imyanzuro y’ukuntu ishoramari muri Afurika ryarushaho kwiyongera.
Ngo ikibazo gikomeye cyo kuzabaza kikaba ari ukumenya niba Abanyafurika biteguye kugira uruhare mu gushora imari mu mpinduka zabo nk’uko itangazo rya Uongozi rivuga.
Aba bashyitsi bakuru bakaba bagiye kuza mu Rwanda nyuma y’aho muri uku kwezi dusoza kwa Nyakanga 2018, u Rwanda rwasuwe n’abashyitsi b’imena bari ku buyobozi nka perezida Felipe Nyusi wa Mozambique, ndetse na perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, bo bakoze n’amateka yo kuba abakuru b’ibi bihugu ba mbere bari bakandagiye mu Rwanda.