Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibyatangajwe n’Intumwa zigize Komite Nto ya Loni Ishinzwe kurwanya Iyicarubozo zari zaje mu gihugu mu iperereza muri za gereza zitandukanye, zigataha zitarangije akazi zivuga ko zashyizweho amananiza.
Iyi Komite yari igizwe n’abantu icyenda yari igamije kumenya uko imfungwa zifatwa mu Rwanda no kugira inama Leta ku gushinga urwego rw’igihugu rugenzura ahafungirwa abantu.
Izo ntumwa zatangaje ku wa 20 Ukwakira 2017 ko Guverinoma y’u Rwanda yanze gukorana nazo ntizibashe kugera muri gereza n’ahandi hafungiye abantu. Zihamya ko aho zageze zitabashije kuganira n’imfungwa n’abagororwa mu ibanga kandi n’abo zaganiriye nazo bakazibwira ko bashobora kubiryozwa.
Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa 23 Ukwakira 2017, yavuze ko iyo Komite ya Loni yishe amabwiriza bari bemeranyijweho ikarangiza akazi kari kayizanye itabimenyesheje ubuyobozi bw’u Rwanda ahubwo ikajya gusakaza amakuru y’ibihuha mu itangazamakuru.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko u Rwanda ari rwo rwari rwatumiye iyo komite, ikaza ikamara iminsi itanu isura ahantu hatandukanye nta kibazo na kimwe igaragaza.
Yzgize ati “Mu gihe cy’iminsi itanu basuye ibigo bitandukanye birimo gereza, sitasiyo za polisi, Transit Centers, ibitaro bivura abafite uburwayi bwo mu mutwe, baganira n’abakozi, impfungwa n’abarwayi.”
Yasobanuye ko amakuru avuga ko abavuganye n’izo ntumwa za Loni bashobora kubiryozwa adafite ishingiro ahubwo agamije guteza umwuka mubi.
Ati “Ibibazo bya tekiniki byabaye mu ngendo zabo bari mu kazi byahise bikemurwa. Ibivugwa ko uwabajijwe wese ashobora kubiryozwa nta shingiro bifite kandi bigamije guteranya.”
Minisitiri w’Ubutabera yahamije ko iyo komite yasuye ahantu hatandukanye yihitiyemo harimo Gereza ya Rilima na Muhanga, sitasiyo za polisi za Nyamata, Kimihurura, Nyamirambo, Transit Center ya Gikondo, icyicaro cya Diviziyo ya Mbere y’Ingabo z’u Rwanda cya Kami n’Ibitaro bya Ndera.
Minisitiri Busingye avuga ko u Rwanda ruzakomeza kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yo gukumira iyicarubozo ariko runita ku mahitamo yandi ashoboka ajyana nayo.
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye
Iyo komite yari igizwe na Arman Danielyan, ukomoka muri Armenia, ari nawe wari uyiyoboye, Kosta Mitrovic wo muri Serbia, Zdenka Petrovic wo muri Montenegro, Aneta Stanchevska wo muri Macedonia, Joao Nataf, Maria Toyanova, Smitry Cherepanov na Jean Christophe Deslandes.
Source : IGIHE