• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

Editorial 14 Apr 2017 Mu Rwanda

Ntamfurayishyari Silas wahoze mu ngabo za Ex-FAR avuga ko yahungishije Abatutsi barenga 18 i Burundi, mu gihe bagenzi be bijandikaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ni ubuhamya yatanze kuwa 7 Mata 2017, mu ijoro ryo kwibuka ryabereye kuri Stade Amahoro i Remera, ryabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka (Walk to Remember) rwayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Uyu mugabo uri mu barinzi b’igihango, yavukiye mu Karere ka Musanze, ariko ubu atuye mu Karere ka Bugesera. Ubu akaba afite imyaka 48, arubatse afite n’abana barindwi.

Yize amashuri 3 ya CERAI, mu mwaka wa 1987 ngo yifuje akazi kuko ngo yabonaga nta mashuri menshi afite. Agerageza amahirwe yo kujya mu gisirikare. Yaje kuyagira yinjira igisirikare muri Mata 1990, mu Kigo cya Gisirikare cya Gako.

Avuga ko yumvaga ko ari akazi abonye, kazamufasha kuzajya ahembwa neza nk’abandi bakozi bose.

Akigera mu gisirikare, ngo batangiye babigisha imyitozo ya gisirikare nk’ibisanzwe ariko ngo bakanabigisha n’amateka y’u Rwanda ngo bibanda uburyo ingabo zagiye zirwana intamabara zitandukanye, intambara ngo zaterwaga n’Inyenzi, bakababwira ko izo Nyenzi zari Abatutsi bari i Burundi ndetse ngo Abatutsi benshi bakaba baratangaga ibintu bitandukanye bafasha izo Nyenzi ngo zitere u Rwanda.

Uyu mugabo anavuga ko babigishaga ububi bw’Abatutsi, aho ngo umwanzi w’u Rwanda ari Umututsi, ati “ibyo bintu twajyaga tubyiga mu gisirikari, tukabyumva . N’ubwo byari bimeze gutyo ariko hari Abatutsi bake b’abasirikare twabanaga, n’ubwo kwinjira mu gisirikare byari bigoye, abenshi bajyaga kwinjira mu gisirkare barabanje guhinduza indangamuntu kugira ngo ivemo ubwoko. Barabitwigishaga rero na bo banarimo, tubana na bo rimwe na rimwe hakaba uwo mwumvikana akaba yakubwira ngo n’ubwo bimeze bitya buriya iwacu turi Abatutsi.”

Ubwo Inkotanyi zateraga u Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990, urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, uyu wahoze mu ngabo zatsinzwe avuga ko kuva icyo gihe ibintu byabaye bibi. Babwirwa ko u Rwanda rwatewe n’Abatutsi, bababwira ko Abatutsi bose aho bari ari abanzi b’igihugu, ko bagomba kubacungira hafi, aho ngo bashyizeho za bariyeri za gisirikare ku buryo uwashakaga kugira icyo akora cyangwa aho ashaka kujya bitamushobokeraga.

Yagize ati “icyo gihe hari ibikorwa byinshi byagiye biba ku buryo abaturage benshi cyane cyane Abatutsi bari batuye mu Karere ka Bugesera barabizi, abazaga kurema amasoko yabo y’ahantu za Ririma, za Ruhuha barabizi, ingorane bahuraga na zo barazizi iyo bageraga kuri bariyeri yabaga imbere y’ikigo cya Gako.”

Mu mwaka wa 1992, mu Bugesera habayeho igeragezwa rya Jenoside, nk’uko akomeza abisobanura. Avuga ko hishwe Abatutsi benshi muri aka gace ndetse n’abasirikare babigiramo uruhare rukomeye, aho kurinda umutekano w’Abanyarwanda muri rusange.

Yifashishije urugero, avuga ko hari igihe kimwe hari Abatutsi bari barahungiye kuri Paruwasi Gatulika ya Ririma, ubuyobozi bwa Segiteri ya Ririma ngo bwifuza ko abo batutsi bari bahahungiye bicwa.

Uwari konseye w’iyo Segiteri ya Ririma ngo yagiye ku kigo cya gisirikare cya Gako avuga ko abasirikare bari kuri paruwasi bacunze umutekano w’Abatutsi bahungiye kuri paruwasi bamunanije, ngo ko banze ko bakwicwa.

Ubwo ngo iki kigo cyategetse ko uyu Ntamfurayishyari ngo agende hamwe na bagenzi be ngo bacungire umutekano abo batutsi bategekwa ko bagomba kumva amabwiriza ya konseye.

Bageze i Ririma ngo konseye yabajyanye ahantu yacururizaga inzoga arabasengerera anabasaba ko Abatutsi bahungiye kuri paruwasi bamufasha kuhabakura hakarebwa uburyo bakwicwa.

Avuga ko yatekereje ku burere se yamuhaye n’ibyo yajyaga amubwira ngo yumva umutima ntumwemerera gukora ibyo uwo mukonseye yifuzaga. Asa nk’umwemereye ariko amubeshya ariko ibyo amwemereye ntiyabishyira mu bikorwa.

Nyuma mu minsi itatu ngo haje imiryango ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu batangira kubafasha, bituma za mbaraga za konseye zigabuka. Bigeza igihe ibintu ngo byabaye nk’ibituza abantu bagasubira mu ngo zabo nta kibazo.

Uburyo yarengeye Abatutsi bafungiwe i Gako

Avuga ko yibuka umunsi umwe, ubwo yari yagizwe chef de poste w’uburinzi bw’ikigo, ubwo ngo yari kumwe n’abandi basirikare batandatu bagiye aho bagombaga gukorera uburinzi, basanga hari kasho yari ifungiwemo Abatutsi, baza kubabwira ko bashinjwa gutega mine yaturikanye imodoka y’umumajoro witwaga Uwimana.

Yagize ati “Nageze aho bari bafungiye mu kasho nsanga hafungiwemo abagabo bakubiswe, bafite ibikomere byinshi, abantu ari intere, barishwe n’inzara ibintu bikomeye.”

Avuga ko abo bagabo atari abazi kuko ngo atavukaga muri Bugesera ariko ngo yumva impuhwe zije ashaka icyo yabamarira. Ngo yinginze umusirikare umwe wari umufasha w’abaganga bari barinjiranye igisirikare amusaba ko yagira icyo afasha izo mfungwa ngo wenda ibikomere zifite byorohe na cyane ko byari bitangiye kubora.

Anavuga ko yabashakiye icyo kurya ariko ngo kuko bari barakubiswe cyane kandi badaheruka kurya ngo birabananira.

Anavuga ko hari igihe mu gicuku umwe mu basirikare wavugakaga ku Gisenyi yaje kuri iyo kasho amusaba ko abo bagabo bari bahafungiye yabamuha akajya kubica, ngo yaramuhakaniye, amusaba kujya kubisabira uburenganzira umuyoibozi wari ushinzwe uburinzi, birangira atagiyeyo.

Abo bantu narabimanye, kubera uko uwo mugabo yari azi ko mvuka mu cyahoze ari Ruhengeri yambwiye amagambo mabi cyane, ambwira ko ntari umukiga ambwira ibintu byinshi ariko biza kurangira agiye, nari nziko agiye gushaka uwo wari ushinzwe uburinzi, ngize amahirwe mbona ntagarutse mbona burakeye.”

Abo bagabo bari bafungiwe aho ngaho na bo ngo baje kugobokwa n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu baza gufungurwa, gusa muri Jenoside yakorewe Abatutsi barishwe haza kurokoka umwe ubu ngo na we atuye mu Bugesera.

Uko yatabaye Abatutsi akabahungishiriza i Burundi

Ubwo indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Habyalimana Juvenal yahanurwaga, aho mu Bugesera ibintu byabaye bibi cyane, mu gisirikare ngo batanze amabwiriza ko abasirikare bagomba gukora ibishoboka byose bagafasha interahamwe mu guhiga Abatutsi.

-6279.jpg

Perezida Kagame na Madamu n’abandi banyacyubahiro mu ijoro ryo kwibuka

“Byarabaye, kugeza ubwo ku itariki 11 Mata 1994, igitero cya mbere cyagabwe i Nyamata cyari kigizwe n’abasirikare bari bavuye i Gako. Aho ngaho i Bugesera nta kindi kintu twari twakumvise ku buryo wabonaga abantu bariho bagenda bafite ubwoba bwinshi, abantu bibaza ibiri buze kuba, twumva ibintu biturikira i Kigali ariko muri ako gace nta kindi kintu cyari cyakabaye uretse kubona abantu bafite ubwoba.”

Ku itariki 11 ngo basirikare bakimara kugaba icyo gitero, ngo byahise bigaragara ko abasirikare aho kurinda abaturage, ahubwo ari bo bafashe iya mbere mu kwica Abatutsi.

Ngo abasirikare bajyaga mu biturage bakica abantu bagaruka mu kigo ngo bakivuga imyato y’Abatutsi bishe.

Nubwo yari umusirikare, avuga ko yabonaga ibikorwa akumva biramubabaje akumva ari akarengane gakomeye, ashaka uburyo yazajya agerageza uwo abashije kurokora akamurokora, ati “nashatse uburyo nashaka abantu ni yo yaba n’umwe nkareba uburyo nabafasha uburyo nabahungisha nkabageza i Burundi. Ntabwo byari byoroshye kubona umusirikare ukomoka mu Ruhengeri wambaye imyenda ya gisirikare ufite n’imbunda kugira ngo agere imbere y’umututsi ashaka kumuhungisha ntabwo byari ikintu cyoroshye.”

Avuga ko hari umusirikare umwe wamwemereye ko agize umuntu yabona yamuzana akamufasha umuhisha ngo kuko yabaga hanze y’ikigo.

Avuga ko yaje kubona umwana umwe amuraza mu rugo rwa wa musirikare, nyuma aza kuhamukura mugitondo cya kare yanga ko bashobora kumwica. Ahita amwimurira mu rundi rugo i Mayange mu muryango bagira icyo bapfana.

Akomeza avuga ko yabonye ko uwo mwana ashobora kuzahapfira, afata umwanzuro wo kumujyana i Burundi. Mbere yo kugenda yongeye gusaba wa musirikare mugenzi we ko niba hari abandi batutsi yabona ngo na bo abajyane hamwe n’uwo mwana.

Tariki ya 13 Mata ngo yaje kubona abandi 18, biyongera kuri wa mwana we n’undi musirikare umwe babajyana i Burundi barokoka batyo.

Ku wa 16 Mata, avuye i Burundi ngo yahuye n’interahamwe zimereye nabi umukecuru wari uhetse umwana zishaka kumwica, azisaba ko bamumuha ababeshya ko aza kumwiyicira, birangira na we amwambukije umupaka amujyana i Burundi.

Mu kugaruka mu kigo cya Gako, uyu mugabo avuga ko akinjira yasanze byaramaze kumenyekana ko ahungisha Abatutsi, umusirikare wese yahuraga na we yahitaga amubwira ko natitonda bamwica.

Ubwo ngo yashatse inzira y’ubusamo yinjira mu kigo yambara indi myenda afata imbunda ye, ahita ahungira i Burundi, aho yahungutse abasirikare b’Inkotanyi bamaze gufata u Bugesera.

Ngo ageze mu Rwanda, Inkotanyi zamwakiriye neza, ndetse bahita banamwinjiza mu ngabo, afatanya na zo urugamba, aho yaje kuva mu gisirikare mu mwaka wa 1998.

-6280.jpg

Ntamfurayishyari Silas wahoze mu gisirikare cya Ex FAR

2017-04-14
Editorial

IZINDI NKURU

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru  Perezida Kagame   agenda ku igare i Rubavu

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

Editorial 12 Sep 2017
Chaka Chaka anyotewe no kumenya byinshi ku muziki wo mu Rwanda

Chaka Chaka anyotewe no kumenya byinshi ku muziki wo mu Rwanda

Editorial 06 May 2017
Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Editorial 23 Jun 2021
Nyuma y’amezi abiri gusa igiciro cya lisansi kizamutseho amafaranga 52

Nyuma y’amezi abiri gusa igiciro cya lisansi kizamutseho amafaranga 52

Editorial 02 Mar 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru