• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ishyaka rya Nkurunziza ryasabiye ibihano Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi

Ishyaka rya Nkurunziza ryasabiye ibihano Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi

Ubwanditsi 22 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi (CNDD FDD), Gen. Evaritse Ndayishimiye, yasabye ko Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida, afatirwa ibihano kubera ibikorwa bibangamira Demokarasi, birimo kudeta yakoze.

Yabitangaje ku wa 20 Ukwakira 2018, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25, intwari zaharaniye Demokarasi mu Burundi.

Ndayishimiye avuze ko ‘Ishyaka CNDD-FDD ritungurwa no kubona Pierre Buyoya akomeza guhabwa inshingano muri AU na Loni nta soni n’ubwoba, aho kumufatira ibihano, nk’aho ibyo yakoreye Abarundi ari urugero rwiza ku Isi’.

Mu 2012 Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wahaye Pierre Buyoya, inshingano zo kuwuhagararira muri Mali no mu gace k’ubutayu bwa Sahara.

Ndayishimiye asanga Buyoya ubwe yishinja, cyane cyane mu gitabo yanditse cyavugaga ko ibiganiro hagati y’Abarundi ari inzira ndende igana ku mahoro.’

Uyu muyobozi yavuze ko asanga Buyoya ari intwaro isenya Demokarasi ndetse ko yanabyigaragarije ishuro ebyiri zose akora kudeta zirimo iyo yahiritsemo Perezida Bagaza mu 1987, bwo yari yitabiriye inama mpuzamahanga muri Canada.

Uretse ibyo Ndayishimiye yanibukije ko nyuma yo gutsindwa amatora na Melchior Ndadaye mu 1993, Buyoya yongeye gukora indi kudeta mu 1996, ahirika Perezida Ntibantunganya.

Ibyo ngo ni bimwe mu byo Ndayishimiye ashingiraho yemeza ko ingoma ya Buyoya yaranzwe no gukandamiza demokarasi, akibaza impamvu adafatirwa ibihano.

Ati “Buyoya yahiritse Ntibantunganye imiryango mpuzamahanga irebera…ibyo byaha byose yabikoze ashyigikiwe kandi atewe inkunga n’u Bubiligi.”

Nubwo ishyaka rya Perezida Nkurunziza, ryasabiye Buyoya guhanwa, mu 2014 Guverinoma y’u Burundi yari imushyigikiye nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’ibihugu bivuga Igifaransa.

Pierre Buyoya (iburyo) yagiye ahabwa inshingano n’imiryango mpuzamahanga

 

2018-10-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibisobanuro by’amafoto amaze iminsi  yitirirwa ingabo za FLN akwirakwizwa n’abiyita abanzi b’igihugu

Ibisobanuro by’amafoto amaze iminsi yitirirwa ingabo za FLN akwirakwizwa n’abiyita abanzi b’igihugu

Ubwanditsi 25 Jul 2018
Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala

Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala

Ubwanditsi 01 Oct 2019
Umurundi n’Abanye-Congo bazanywe mu Rwanda bageze muri FDLR bate ?

Umurundi n’Abanye-Congo bazanywe mu Rwanda bageze muri FDLR bate ?

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Ishyaka FRODEBU rivuga ko CNDD- FDD ishaka kugarura ingoma ya cyami mu Burundi

Ishyaka FRODEBU rivuga ko CNDD- FDD ishaka kugarura ingoma ya cyami mu Burundi

Ubwanditsi 05 May 2018

2 Ibitekerezo

  1. nkotanyi
    October 22, 20184:37 pm -

    abarundi mwataye umutwe ibyo mushinja H.E Buyoya yabikoreye africa cg isi ??!&! nkeka yarabikoreye u burindi??! kuki mwebwe se mutamukurikirana?!Sha muracyari inyuma mu myumvire mwibwira ko amahanga ariyo azajya abakemurira ibibazo?!!! muzumirwa

    Subiza
  2. nini
    October 23, 20189:38 am -

    Hhhh! uwo mugabo ni uko yabaye yuzuye ibigambo gusa vyo guturira nta nibikorwa bagira. Arinda abimusabira ntiyomusanga iyo ari akabimuha. mbega ico gihe yakubita nya ma coup d’Etat’s Ndayishimiye ntiyari bwavuke ko batahise bamufata bakamuhana. Uwo biburiye ntabura ibyo avuga. Toka

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda
Amakuru

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2023
Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC
Amakuru

Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC

Ubwanditsi 02 Jan 2023
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umucongomani  imodoka ye yariganyijwe n’uwayimugurishije
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umucongomani imodoka ye yariganyijwe n’uwayimugurishije

Ubwanditsi 23 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru