Abashinzwe kugenzura ibikorwa abya RNC muri Uganda n’inzego z’umutekano za Uganda bahindutse amazi n’ifu, cyane cyane baruvumwa bashinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda, (CMI).
Bamwe mu Banyarwanda 20-abenshi muri bo ni abayoboke b’idini rya ADEPR, birukanywe na Uganda ku wa 13 Kamena 2019, nyuma y’iyicarubozo rikabije mu magereza atemewe n’amategeko. Ku wa kabiri abandi Banyarwanda 40, harimo abagore n’abana, mu Rusengero barafashwe.
Iri fungwa ry’ikivunge ry’abanyarwanda 40 ry’abayoboke ba ADEPR ryabaye mu ntangiriro z’icyi cyumweru ryabereye ahitwa Kibuye mu nkengero z’umujyi wa Kampala, bikozwe n’inzego z’umutekano za Uganda, babashinja kuba intasi z’urwego rw’ubutasi rw’uRwanda , byashyigikiwe n’inkoramutima za RNC ya Kayumba Nyamwasa , nkuko The New Times yabigaragaje.
Abo bambari babiri ni Frank Ruhinda na Pasiteri Busigo Christopher wari Pasiteri i Mbarara, bombi bakaba barijanditse bikomeye mu bikorwa bibangamira uRwanda, babifashijwemo na RNC koroherezwa na Kampala. Ruhinda Frank na mugenzi we Busigo, bavuye mu gihugu ubwo Kayumba yari amaze guhunga igihugu no gutangaza intambara ku Rwanda. Baramukurikira.
Pasiteri Busigo Christopher, wagambaniye Abanyarwanda 40, bafatiwe mu rusengero
Amakuru atangwa n’abagezweho nizo ngaruka ariko yatanzwe ni ibanga, mu rwego rwo kurinda ingaruka zishobora kugera kuri bagenzi babo bagifungiwe hakurya, nuko mu minsi yashize Ruhinda na Busigo bakundaga kuza mu Rusengero, Kibuye bafite umugambi mbere na mbere wo guhindura iyo Ngoro y’Imana urubuga rukwirakwiza urwango ku buyobozi bwa Kigali, bityo noneho rukanahinduka isoko yo kuvoma mo abo bazajya gutoza ibikorwa bya gisirikare ba ruvumwa ya RNC ya Kayumba Nyamwasa. Nkuko abazi neza iby’ibikorwa bya RNC muri Uganda, ako gatsiko k’abakozi b’Imana kari ku isonga mugushakira abayoboke RNC, ari ubwo yamaraga kunesherezwa mu buryo bukomeye muri Kongo Kinshasa mu kwezi gushize n’ingabo za Kongo Kinshasa, FARDC, ubu kakaba gahangayikishijwe no gushaka uburyo kakongera kwiyubaka.
Aya makuru avuga ko ubwo abambari ba RNC bageragezaga kuzana politike yabo mu Ngoro ya Rurema, bazanamo ibiganiro bitakiriwe neza byagiraga biti, “ Change in Kigali”, bishatse kuvuga impinduka muri Kigali, “cyangwa gushaka abasore b’intarumikwa kwinjira mu rugamba,” ubuyobozi bw’iryo Torero bukaba bwarababwiye ko nta mwanya wa bene izo gahunda mu Ngoro y’Uwiteka.
Ikindi kandi, nkuko abaduha amakuru babivuga, Ruhinda na Busogo bari bamaze igihe kirekire batesha umutwe abasengeraga muri iryo Torero, mu rwego rwo kugirango babahe amakuru y’ubutasi k’ uRwanda bashobora kuba bazi.”
Bivugwa ko abakirisitu bababwiye ko “u Rwanda rwahuye n’intambara kandi ko n’amaraso yamenetse bihagije”; kandi ko “ari bibi cyane ku muntu uwariwe wese uhembera ibikorwa bishobora kuganisha ku kumena amaraso mu nzu y’Imana, kandi turambiwe intambara.”
Uku kubakurira inzira ku murima, nkuko abaduha amakuru bavuga ko, byarakaje aba bambari babiri, banaje no kuburira ubuyobozi bw’Itorero ko “bazahura n’uruva gusenya!’”
Abashinzwe gukurikirina ibikorwa bya RNC muri Uganda babaye bamwe n’inzego z’umutekano za Kampala, cyane cyane ba ruvumwa b’urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi, Chieftaincy of Military intelligence (CMI).
Abanyarwanda bakorewe iyicarubozo mu magereza ateye nk’ubuvumo mu kigo cyagirikare cya Mbuya, kandi bavuga ko ababahata ibibazo baba ari abantu bavuga ikinyarwanda, ari nabo babakorega iyicarubozo.
Bivugwa ko nyuma yo guheba ku birebana n’imigambi yabo yo mu Rusengero rwa ADEPR Kibuye, abambari ba RNC bohereje CMI ku bakirisitu aho Kibuye.
Abayoboke ba ADEPR bafatiwe mu Rusengero rwa Kibuye
Igikorwa cyakukumbye abari baje gusenga bose mu masengesho yari yabaye ku wa Kabiri, ahagana ku gicamunsi mu gihe abakirisitu barimo basenga. Ababibonye bavuze ko imodoka eshatu za gisivile zikoreshwa muri Uganda n’izindi modoka eshatu za polisi zikoreshwa mu bikorwa bya panda gari zahageze, zigahita zipakira izo ntama z’Imana zarimo guhimbaza aho Kibuye.
Abantu bari bambaye imyenda ya gisivile hamwe n’abari bambaye imyenda basohotse mu modoka bahita bafunga umuryango. Ubwo abantu benshi bareba ibyarimo kuba, abagize inzego z’umutekano binjiye mu Rusengero n’uko babategeka buri muntu gusohoka. Buri muntu wasohokaga, yategekwaga kwinjira mu mudoka.
Barimo abagabo, abagore n’abana. Nyuma yuko bose bamaze kwinjira, babatwaye ahantu hatazwi. Nuko nyuma yaho, nibwo ingirwa binyamakuru byo muri Uganda nka “CommandPost na Daily Monitor byaje kwandika ko ngo, “ CMI na polisi bafunze abagize urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cy’uRwanda.”
Ibi bihuha byaje gutwara pastier John Karangwa, uhagarariye ADEPR iKigali. “Ese ni gute abakirisitu bacu bakwitwa intasi? Bashingiye kuki?”niko yibajije. “Mbere na mbere,” Karangwa yagize ati, nkuko itangazamakuru ry’iKigali, “Birigaragaza ko inzego z’umutekano zibasiye ADEPR gusa, kuberako ifite izina ry’ikinyarwanda Ariko ndashaka kubabwira ko n’Abagande ari abanyamuryango ba ADEPR. Intego yacu n’ukuzanira Kirisitu abantu b’isi yose.”
Kuva igihe ubutegetsi bwa Museveni byafata gahunda yo guhungabanya Kigali, ifasha udutsiko nka RNC muri Kongo, abaturage benshi barababajwe cyane.
RNC, nk’umutwe w’iterabwoba wateye za gerenade mu Rwanda zigahitana abantu 17, zikanakomeretsa no kumugaza abagera kuri 400, ufite gishyikira ku mugaragaro yifashisha ibikorwa remezo bya RNC. Impamvu zo kwibasira Abanyarwanda b’inzirakarengane ziri mu byiciro bitatu. Kwica urubozo izo nzira karengane mu rwego rwo kugirango barebe niba hari amakuru yerecyeranye n’ingabo z’uRwanda babavanamo.abandi bagakorerwa iyicarubozo mu rwego rwo kubahata kwinjira muri RNC, no guhana baba banze kwinjira muri RNC, cyangwa se ababa banze gutanga imisanzu.
Roger Donne Kayibanda, ufite inkuru yamamaye cyane ku mbuga nkoranya mbaga nyuma yo gufatwa na CMI ahitwa Kisaazi, mu nkengero za Kampala mu kwezi kwa Mbere muri uyu mwaka,gutaha ubukwe bwa mukuru we. Ubwo yarimo kuruhuka aganira n’inshuti ze banasangira ikirahure, icyo yibuka nuko abagabo batanu bamuzengurutse bakamutegeka, “ ngwino tujyane!”
Roger Donne Kayibanda
Ubwo Kayibanda yageragezaga kwanga, abo bagabo baramufashe bamuterera ku mudoka yari ifite ibirahure bya fime. Bamushyira ikintu ku mutwe kugirango adashobora kureba. Bamwambika amapingu bamujyana muri gereza ya Mbuya. “Hari amarira atagira ingano, byari biteye ubwoba,!” nyuma yaje kubwira itangazamakuru ari nako ashimira Uhoraho ko yavuye yo akiri muzima.“Hari iyicarubozo ndengakamere, kandi abagabo baduhataga ibibazo bari abanyarwanda bavuga neza ikinyarwanda,” mu buhamya bwe. “Abo bagabo bari inkoramutima za RNC,” Kayibanda.” Babaga bashaka kumenya ibirebana n’ingabo z’uRwanda, bityo iyo umuntu yavugaga ko ntacyo abiziho, inkoni zariyongeraga! Video y’ubuhamya bwa Roger Donne Kayibanda wakorewe iyicarubozo na CMI