Fidele Gatsinzi, Umunyarwanda wari umaze iminsi afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko n’urwego rw’iperereza rwa gisirikare muri Uganda yarekuwe agaruka mu gihugu cye.
Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2017, nibwo Fidele Gatsinzi, yatawe muri yombi n’abantu bambaye impuzankano ya gisirikare bakora mu rwego rushinzwe ubutasi, CMI ndetse kugeza ubu, ntiharamenyekana irengero rye.
atsinzi yari yagiye i Kampala ku wa Kane w’icyumweru gishize gusura umuhungu we wiga muri Uganda Christian University ahazwi nka Mukono.
Abo mu muryango we batangaje ko yari yafashe icumbi muri Hotel yitwa Winks iherereye mu gace ka Ntinda, aho yaraye ijoro rimwe mbere yo gushimutwa ku munsi wakurikiyeho ahagana saa tatu z’igitondo.
Umwe mu bantu bo hafi mu muryango we yagize ati “Twagerageje kumushakisha mu minsi ibiri ishize ariko twayobewe irengero rye. Twasabye mwishywa we kujya kureba, ajya kuri hotel, ariko ahageze, yabwiwe ko Gatsinzi yagiye ari mu gitondo ntiyongera kugaruka.”
Gusa ngo ibikoresho bye byari bikiri mu cyumba cya hotel yarayemo ijoro rimwe.
Nkuko bigaragara ku mafoto, Gatsinzi agaragara afite intege nke cyane agendera ku kagare kagenderwamo n’abafite ubumuga, ikimenyetso ko yakorewe iyicarubozo n’urwego rwa CMI rwari rumufunze mu buryo butemewe n’amategeko.
Kuva muri Nzeri, abanyarwanda bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku bigizwemo uruhare n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, bagakorerrwa iyicarubozo basabwa kwemera ku gahato ko ari intasi z’u Rwanda.