Urukiko rw’Ikirenga muri Uganda rwatangiye kumva ubujurire rwagejejweho n’abasaba gutesha agaciro umwanzuro uheruka gufatwa, ukura mu Itegeko Nshinga rya Uganda ingingo ya 102 igena imyaka ntarengwa Perezida agomba kuba afite.
Inteko iburanisha igizwe n’abacamanza barindwi bayobowe na Perezida w’Urukiko Bart Magunda Katureebe yatangiye kumva abajuriye n’abo ku ruhande rwa Guverinoma ihagarariwe n’Intumwa Nkuru ya Leta.
Ku wa 26 Kamena 2018 nibwo Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwemeje ku bwiganze icyemezo cyo kuvana mu Itegeko Nshinga ingingo ya 102b yashyiragaho imyaka Perezida agomba kuba afite.
Muri iki cyemezo kandi uru rukiko rwemeje igabanyuka rya manda z’abadepite n’abagize inzego z’ibanze bashyizwe kuri ebyiri.
Kuri uyu wa Kabiri, buri umwe mu bajuriye yahawe isaha yo gusobanura ibikubiye mu nyandiko yashyikirije ubutabera.
Abajuriye barimo abanyamategeko, abadepite batandatu batavuga rumwe n’ubutegetsi n’umunyamategeko Male Mabirizi.
Urukiko rwagiye rusaba abarega gutanga ibisobanuro aho biri ngombwa.
Biteganyijwe ko urukiko ruzasoza kumva iki kirego kuri uyu wa Gatatu, rukabona gutangaza umwanzuro ku itariki izatangazwa.
Dail Monitor yatangaje ko abatanze ubujurire bashaka ko Urukiko rw’Ikirenga rutesha agaciro icyemezo cy’urushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ingingo ya 102b ikagaruka mu Itegeko Nshinga rya Uganda.
Mbere y’uko bahabo ivugururwa ry’Itegeko Nshinga byemejwe n’abadepite 317, Perezida Museveni ntiyari yemerewe kuzongera kwiyamamaza muri 2021 kuko yari kuzaba arengeje imyaka 75 yateganywaga n’itegeko.
Kugeza ubu uyu mugabo ufite imyaka 74 y’amavuko yemerewe kuziyamamaza igihe azaba abyifuza kuko mu mwaka ushize Inteko Ishinga Amategeko yakuyeho inzitizi zamukumiraga.