• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda : Imvururu zishingiye gushyiraho Leta nshya, ikazaba ifite izina rya ‘Repubulika ya Yiira’ . Zatumye umwami Charles Mumbere atabwa muri yombi

Uganda : Imvururu zishingiye gushyiraho Leta nshya, ikazaba ifite izina rya ‘Repubulika ya Yiira’ . Zatumye umwami Charles Mumbere atabwa muri yombi

Editorial 28 Nov 2016 ITOHOZA

Ku cyumweru taliki ya 27/11/2016 muri Uganda havutse imvururu mu gace ka Ruwenzori zatumye umwami w’ako gace witwa Charles Mumbere atabwa muri yombi akaba agiye koherezwa mu murwa mukuru wa Kampala. Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda yabwiye itangazamakuru ko uwo mwami ashinjwa ibyaha byo “gushyigikira izo mvururu”.

Itabwa muri yombi ry’uyu mwami ritewe n’imvururu zimaze icyumweru zivutse mu karere ka Ruwenzori ko muri Uganda gahana umupaka n’igihugu cya Congo (RDC).

Izo mvururu zafashe intera yo hejuru kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26/11/2016 aho abantu bagera kuri 55 baguye muri izo mvururu. Ubushyamirane bwatangiye muri ako karere biturutse ku matora rusange yabaye muri Uganda mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.

Umubare w’abamaze guhitanwa n’izo mvururu uri kugenda wiyongera, hamaze gupfa abapolisi 14 n’abantu 41 bamaze kwicwa bari mubagaba ibyo bitero, polisi ya Uganda ikaba ivuga ko abo bagaba ibyo bitero bamaze gutsindwa.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda, Felix Kaweesi avuga ko mu gihe igipolisi cy’icyo gihugu gifatanyije n’ingabo za Uganda barimo bakora irondo hafi y’ingoro y’umwami wa Ruwenzori mu gitondo cyo kuwa gatandatu taliki ya 26/11/2016, nibwo ingabo zirinda umwami wa Ruwenzori zabagabyeho igitero, hakaba harabaye ukurasana gukomeye hagati y’imitwe yombi.

Uwo muvugizi wa polisi avuga ko hari ibindi bitero-shuma bagabweho mu duce tunyuranye muri ako karere, ndetse n’imodoka y’igipolisi iratwikwa. Igipolisi cya Uganda kikaba cyemeza ko ibyo bitero byayigabweho byari biteguye neza, abagaba ibyo bitero bakaba bari bitwaje intwaro zo mu bwoko bwa masotela na grenades.

Polisi ya Uganda ikaba icyeka ko abagaba ibyo bitero bashobora kuba ari abarwanyi bo mu mutwe wa ADF Nalu barwanya ubutegetsi bwa Uganda bafite ibirindiro ku butaka bwa Congo cyangwa se akaba ari undi mutwe mushya w’abarwanyi uhabwa intware n’izo nyeshyamba za ADF.

Polisi ya Uganda isanga izi mvururu nshya zivutse muri Uganda zifite isura ya politiki y’abantu bashaka gushinga leta nshya yigenga muri Uganda, iyo leta ikazaba ifite izina rya “Repubulika ya Yiira”.

Source: RFI

-4823.jpg

Umwami Charles Mumbere

-4821.jpg

Ubukwe bw’ Umwami Charles Wesley Mumbere

-4822.jpg

Imodoka iriho imbunda kurugo rw’umwami

2016-11-28
Editorial

IZINDI NKURU

Itangazamakuru rya Uganda mu kugoreka nkana ukuri ku iyicwa rya Camille Nkurunziza

Itangazamakuru rya Uganda mu kugoreka nkana ukuri ku iyicwa rya Camille Nkurunziza

Editorial 05 Jun 2019
RD-Congo : Icumbi rya Gen. Byiringiro Victor riri i Kazaroho ryahawe inkongi y’umuriro, biracyekwa ko Byiringiro yatawe muri yombi

RD-Congo : Icumbi rya Gen. Byiringiro Victor riri i Kazaroho ryahawe inkongi y’umuriro, biracyekwa ko Byiringiro yatawe muri yombi

Editorial 15 Apr 2020
New Zealand: Depite Ghahraman akomeje kwibasirwa anengwa ko yaburaniye abakoze jenoside mu Rwanda

New Zealand: Depite Ghahraman akomeje kwibasirwa anengwa ko yaburaniye abakoze jenoside mu Rwanda

Editorial 28 Nov 2017
Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Editorial 10 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nta Munyamuryango wa FPR-Inkotanyi ukwiriye gutinya kurwanya ikibi- Kagame
INKURU NYAMUKURU

Nta Munyamuryango wa FPR-Inkotanyi ukwiriye gutinya kurwanya ikibi- Kagame

Editorial 21 Dec 2019
Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana
ITOHOZA

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

Editorial 07 Oct 2017
Ntimuzajya mu ijuru mwaricishije abaturage muyobora amavunja- Perezida Kagame
POLITIKI

Ntimuzajya mu ijuru mwaricishije abaturage muyobora amavunja- Perezida Kagame

Editorial 29 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru