• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Museveni arakangurira abagande kwinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu mu Rwanda

Uganda: Museveni arakangurira abagande kwinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu mu Rwanda

Editorial 16 May 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yongeye kumvikana avuga ku kibazo hagati y’u Rwanda na Uganda aho yavuze ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi, bitabujije abacuruzi gukomeza gukora n’ubwo bakora buryo butizewe bwa magendu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ingabo z’ibihugu bikomeye by’I Burayi na Amerika , bari mu rugendoshuri muri Uganda biga iterambere ryayo n’imibanire yayo n’amahanga.

Ibi yavugaga abihuza no kuba ibicuruzwa biva Uganda byinjira mu Rwanda biciye Gatuna byagabanutse kubera ibikorwa by’ubwubatsi biri kuhakorerwa bikaba biteganijwe kurangira mu kwezi gutaha nkuko leta y’u Rwanda ibitangaza. Perezida Museveni yavuze kandi ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka munini (Gatuna) wanyuragaho ibicuruzwa bitabujije ubucuruzi mu Karere gukomeza gukorwa.

Ibi benshi babifashe nkaho ari uguhamagarira abagande gukoresha magendu cyane cyane bambuka imipaka y’igihugu mu bice byegereye umupaka wa Gatuna urimo gusanwa ngo ubashe kwihutisha serivisi biciye mu gukorera mu mupaka uhujwe (One Stop Border Post).

Isesengura mu by’ubukungu rigaragaza ko U Rwanda ari isoko rikomeye kuri Uganda yajyaga yohereza ibicuruzwa byinshi mu Rwanda ariko bikaba byaragabanutse kubera umubano utifashe neza ahanini uterwa n’uburyo abanyarwanda bahohoterwa bakanakorerwa iyicarubozo iyo bagiye mu gihugu cya Uganda.

Perezida Kagame aherutse kubwira  abanya- Burera n’Abayobozi babo  ko atumva uko abaturage bava mu Rwanda bakajya gushakira serivise hanze yarwo.

Ati “Igihu mureba cy’u Rwanda ni icyanyu, Abanyarwanda mugomba kucyubaka mukakirinda, ntabwo turi abacakara b’abaturanyi, ntabwo duhindirwaho.”

Yavuze ko Umutekano w’u Rwanda ugomba kuboneka haba ku neza cyangwa ku zindi nzira.

Yagize ati “Umutekano ugomba kuboneka ku neza bishingiye ko twumva ko ari ngombwa hagati yacu nk’Abanyarwanda no ku bandi duturanye.

Umutekano niwo twifuza turaza kuwukorera ku neza nibiba ngombwa no ku bundi buryo niko byagenda, Ntabwo twakwingingira umuntu kuduha umutekano, arawuduha byanze bikunze, ndavuga abaturimo n’abo hanze.”

Mu mvugo isa n’ijimije ariko yumvikana kuri bamwe mu Bayobozi ba FDLR baherutse gutahuka abandi bagafatirwa ku mupaka wa Congo na Uganda, bakazanwa mu Rwanda, ubu bakaba bari kuburanishwa n’inkiko ku byaha bakekwaho, ndetse na Callixte Sankara wiyise Major Sankara uheruka gufatirwa mu birwa bya Comoros akoherezwa mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko ntawe uhungabanya u Rwanda rudashobora kugeraho aho yaba ari hose.

Ati “Bariya mwirirwa mwumva bavugira kuri internet, waba uri muri America, South Afurika, cyangwa mu Bufaransa, bibwirako bari kure, ariko koko bari kure kuko bategereye umuriro. Umunsi begereye umuriro uzabotsa. Ibyo bari bakwiriye kuba babizi, bo n’ababashyigikiye.”

Yaburiye ababashyigikiye, kumva ko u Rwanda atari ahantu baza gukinira, asaba abaturage kubwira abashaka kubashuka ko umuriro uzabotsa.

Ati “Hano ntabwo bahakinira. Umuntu akwiye kuba yumva ko twabuze umutekano igihe kinini, dutakaza byinshi ariko icyo gihe cyarahise. Turashaka amahoro ku neza cyangwa ku bundi buryo.”

Umukuru w’igihugu kandi yavuze ku bihugu by’ibituranyi by’u Rwanda bimaze iminsi birubaniye nabi birimo n’ibicumbikiye abashaka guhungabanya umutekano warwo bikanagirira nabi Abanyarwanda babigenderera.

Avuga ko ibyo bihugu rimwe na rimwe biba bishaka gupyinagaza u Rwanda birufata nk’insina ngufi ariko ko ubuyobozi n’Abanyarwanda badakwiye kubemerera ahubwo ko bakwiye guhora barangamiye icyabateza imbere.

Ati “Abaturanyi bashaka kuduteza ibibazo mubihorere twe dukemure ibibazo byacu, igihe bazumvira ko tugomba kubana neza, tuzabana neza. twe tubana n’abantu bose ariko ntabwo waduhindura akarima kawe uhingamo ibyo ushaka, natwe dufite ibyo dushaka.”

Perezida Kagame yanenze cyane Abayobozi bibera mu migi, bakibera mu mirwa mikuru bakumva ko isi itangirira aho ikarangirira aho, abibutsa ko hari Butaro, hari n’utundi Turere bagomba kwita ku bibazo bihari.

Yagarutse no ku baturage bacyambuka imipaka bakajya gushakira serivisi mu bindi bihugu, avuga ko bajyayo kuko hari abayobozi batujuje inshingano zabo ngo ziriya serivisi zisakazwe mu bice by’igihugu cyabo

Ati “Ibyo mujya gushaka hanze y’imipaka ibyinshi biri hano n’amasoko ari hano, ariko abayobozi baragenda bakibera mu migi bakagira ngo Isi ni ho irangirira, oya, ntabwo ariho Isi irangirira, hari Butaro, hari Burera, hari ahandi.

Iki gihugu cy’u Rwanda, ni igihugu cyacu tugomba kubaka tukakirinda, tukarinda ibyo twubaka ntabwo turi abacakara babaturanyi, ntabwo turi insina ngufi.”

Mwe abaturage nta kibazo mufite iyo muyobowe neza mukora neza

Perezida Kagame wabwiraga abaturage ko aza no kugirana ikiganiro kihariye n’abayobozi, yavuze ko hari ibyo badakora kandi ubushobozi bwabyo buhari.

Ngo ibi kandi bituma abaturage bajya gushaka serivisi mu baturanyi bakomeza kwiyongera rimwe na rimwe bagerayo ntibafatwe neza.

Ati “Abana bava mu mashuri bambuka imipaka bakajya kwivuza ahandi kandi uburyo bwo gukemura ikibazo buhari, bakambuka imipaka bajya gushaka ibintu bakwiriye kuba babona hano kandi ubushobozi buhari.”

Avuga umuti w’ibi “nta handi byahera bitari ku bayobozi bagakorana n’abo bakorana bigakemuka, hari abayobozi benshi bicaye hano baraza kubibazwa ndetse baraza no kubisubiza.

Ntabwo dufite ubushobozi bwo gukora byose ariko burahari buhagije bwo kuduha ku kigereranyo gihari ibyo twifuza uko bingana.”

Yavuze ko bitumvikana kuba hari abana bagisiba ishuri kandi hari abayobozi bakwiye kuba bakemura icyo kibazo ahanini kiba gishingiye ku barimu na bo batuzuza inshingano zabo.

Yanagarutse ku kibazo cyari cyagaragajwe n’Umuyobozi w’aka karere cyo kutabasha kugira uburyo bwo gukurikirana ibibera ku Isi kuko nta minara y’ikoranabuhanga ihari.

Avuga ko na bwo gifite imizi ku bayobozi batagiha agaciro nyamara bituma abanyarwanda batamenya iby’iwabo ahubwo bagakurikirana ibyo mu baturanyi.

Ati “Mwebwe abaturage nta kibazo mufite, iyo muyobowe neza mukora neza, haba intege nke mu buyobozi byinshi twagombaga kugeraho ntitubigereho.”

Ikibazo k’imbuto z’ibihingwa by’umwihariko ibirayi gikunze kugarukwaho n’abaturage henshi umukuru w’igihugu yabasuye, uyu munsi yavuze ko cyari gikwiye kuba cyarakemuwe n’inzego zibishinzwe.

Perezida Kagame akigera mu Karere ka Burera yakiriwe na Minisitiri Shyaka Anastase ari kumwe na Guverineri Gatabazi JMV na Meya wa Burera

2019-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare

Editorial 28 Sep 2025
Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha

Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha

Administrator 06 Nov 2025
“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri  Kagame

“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri Kagame

Editorial 11 Mar 2019
Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu

Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu

Editorial 23 Oct 2021

Igitekerezo kimwe

  1. Kembabazi
    December 30, 20198:06 am -

    Abayobozi binzego zitandukanye zigihugu cyacu bakagombye gukorera igihugu bagikunze kuruta uko bakorera imishahara nibwo twagera kuri byinshi.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yagaruye Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia, uyu aje gukorana na Ben Moussa wasigaranye ikipe nyuma yo kugenda kwa Adil Erradi
Amakuru

APR FC yagaruye Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia, uyu aje gukorana na Ben Moussa wasigaranye ikipe nyuma yo kugenda kwa Adil Erradi

Editorial 06 Jan 2023
U Rwanda ruranenga ko Afurika y’Epfo yizera abarurwanya kurusha rwo
Uncategorized

U Rwanda ruranenga ko Afurika y’Epfo yizera abarurwanya kurusha rwo

Editorial 12 Dec 2018
Polisi Mpuzamahanga, Interpol, irahiga bukware ikigarasha Gasana Eugène Richard, ngo kiryozwe gusambanya umwana w’umukobwa ku ngufu.
Amakuru

Polisi Mpuzamahanga, Interpol, irahiga bukware ikigarasha Gasana Eugène Richard, ngo kiryozwe gusambanya umwana w’umukobwa ku ngufu.

Editorial 15 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru