• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»SHOWBIZ»Uko Juliana Kanyomozi afata umuziki wa Charly na Nina bagiye gukorana igitaramo

Uko Juliana Kanyomozi afata umuziki wa Charly na Nina bagiye gukorana igitaramo

Editorial 01 Dec 2017 SHOWBIZ

Umuhanzi ukomeye muri Uganda no muri Afurika y’Uburasirazuba, Juliana Kanyomozi, yasobanuye uko afata umuziki wa Charly na Nina avuga ko usibye kuba ari abahanzi bagaragaza imbaraga mu byo bakora ahubwo banafite impano ishobora kubageza aheza bakomeje uko batangiye.

Juliana yageze i Kigali saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa Kane, tariki 30 Ugushyingo 2017. Yaje mu Rwanda kwitabira igitaramo yatumiwemo na Charly na Nina bagiye kumurika album yabo ya mbere bise “Imbaraga” ivuga ku bushobozi bw’umugore muri sosiyete.

Charly na Nina bavuga ko impamvu bamutumiye nk’umushyitsi w’icyubahiro mu gitaramo cyabo ari uko ari umuhanzi wakunze guharanira ko umugore afatwa nk’uwiyubashye muri Uganda aho akomoka by’umwihariko mu ndirimbo yise “Woman” ishimangira ubutwari bw’umugore na byinshi akora akwiye kubahirwa.

Juliana Kanyomozi akigera i Kigali yavuze ko asanzwe azi Charly na Nina ndetse n’indirimbo zabo cyane cyane iyitwa “Owooma” na “Face 2 Face” ngo akunze kuzumva zicurangwa iwabo muri Uganda.

Yongeye gushimangira ko abafata nk’abahanzi bagaragaza imbaraga mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Kigali Conference & Exhibition Village (Camp Kigali) ari naho bazataramira kuri uyu wa Gatanu, tariki 1 Ukuboza 2017.

Yagize ati “Ntabwo ari ukuvuga ngo ni abahanzi gusa ahubwo bafite impano idasanzwe. Natangiye kumva umuziki wabo kuva nko mu mezi atatu ashize bintera amatsiko yo kubamenya, byatumye mbaza inshuti nti ariko aba bakobwa ni abahe ko numva baririmba neza, undi arambwira ati bitwa Charly na Nina. Nabamenye ntyo ntangira gukunda umuziki wabo.”

Aba bahanzi babajijwe niba haba hari umushinga wo gukorana indirimbo nyuma y’igitaramo, Juliana asubiza agira ati “Yego rwose, ubwo byabuzwa n’iki? Ntekereza ko ubushobozi bwabyo buhari nk’uko nabivuze ndi umufana wa Charly na Nina, ibyo ni ibizikora, bizabaho.”

Yavuze ko afata u Rwanda nk’urugo rwe rwa kabiri mu bijyanye n’umuziki asobanura ko impamvu yari amaze igihe atahagera ari uko yari amaze igihe yarahagaritse gukora umuziki ariko ubu ngo akaba yiteguye kongera kwihuza n’abakunda umuziki we ndetse akazanahakora ikindi gitaramo cye bwite.

Charly na Nina batumiye Juliana mu gitaramo cyo kumurika album yabo ya mbere bavuze ko bizeye imigendekere myiza yacyo. Abandi bahanzi bazaririmba ni Big Farious wabafashije mu ndirimbo “Indoro” yatumye bamamara mu Rwanda, Dj Pius, Yvan Buravan na Andy Bumuntu.

Juliana ugiye gutaramira abakunzi b’umuziki i Kigali yaherukaga kuza mu Rwanda yitabiriye igitaramo cya ‘Beautiful People’ cyabereye kuri Serena Hotel ku wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2013.

2017-12-01
Editorial

IZINDI NKURU

Esther Rubera inkumi yamaze kwinjira muri ‘Management’ z’abahanzi bo mu Rwanda

Esther Rubera inkumi yamaze kwinjira muri ‘Management’ z’abahanzi bo mu Rwanda

Editorial 07 Mar 2018
Migambi Nyawe uri kubarizwa muri Ukraine yatanze ihumure ku ntama  za Yesu Kristo.

Migambi Nyawe uri kubarizwa muri Ukraine yatanze ihumure ku ntama za Yesu Kristo.

Editorial 26 May 2021
Madonna yambuwe ububasha ku ibaruwa yandikiwe na Tupac ihishura uko bakundanye mu ibanga

Madonna yambuwe ububasha ku ibaruwa yandikiwe na Tupac ihishura uko bakundanye mu ibanga

Editorial 24 Apr 2018
Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017

Editorial 17 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugezi w’Isuri urisiba  RNC  mu marembera
ITOHOZA

Umugezi w’Isuri urisiba RNC mu marembera

Editorial 07 Sep 2016
Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, Sam Karenzi yeguye kuri uwo mwanya kubera impamvu ze bwite
Amakuru

Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, Sam Karenzi yeguye kuri uwo mwanya kubera impamvu ze bwite

Editorial 17 Nov 2021
U Rwanda rugiye kwakira CHOGM ku nshuro ya kabiri mu karere, ese inshuro ya mbere muri Uganda byagenze bite?
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rugiye kwakira CHOGM ku nshuro ya kabiri mu karere, ese inshuro ya mbere muri Uganda byagenze bite?

Editorial 25 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru