• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Uko Juliana Kanyomozi afata umuziki wa Charly na Nina bagiye gukorana igitaramo

Uko Juliana Kanyomozi afata umuziki wa Charly na Nina bagiye gukorana igitaramo

Ubwanditsi 01 Dec 2017 SHOWBIZ

Umuhanzi ukomeye muri Uganda no muri Afurika y’Uburasirazuba, Juliana Kanyomozi, yasobanuye uko afata umuziki wa Charly na Nina avuga ko usibye kuba ari abahanzi bagaragaza imbaraga mu byo bakora ahubwo banafite impano ishobora kubageza aheza bakomeje uko batangiye.

Juliana yageze i Kigali saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa Kane, tariki 30 Ugushyingo 2017. Yaje mu Rwanda kwitabira igitaramo yatumiwemo na Charly na Nina bagiye kumurika album yabo ya mbere bise “Imbaraga” ivuga ku bushobozi bw’umugore muri sosiyete.

Charly na Nina bavuga ko impamvu bamutumiye nk’umushyitsi w’icyubahiro mu gitaramo cyabo ari uko ari umuhanzi wakunze guharanira ko umugore afatwa nk’uwiyubashye muri Uganda aho akomoka by’umwihariko mu ndirimbo yise “Woman” ishimangira ubutwari bw’umugore na byinshi akora akwiye kubahirwa.

Juliana Kanyomozi akigera i Kigali yavuze ko asanzwe azi Charly na Nina ndetse n’indirimbo zabo cyane cyane iyitwa “Owooma” na “Face 2 Face” ngo akunze kuzumva zicurangwa iwabo muri Uganda.

Yongeye gushimangira ko abafata nk’abahanzi bagaragaza imbaraga mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Kigali Conference & Exhibition Village (Camp Kigali) ari naho bazataramira kuri uyu wa Gatanu, tariki 1 Ukuboza 2017.

Yagize ati “Ntabwo ari ukuvuga ngo ni abahanzi gusa ahubwo bafite impano idasanzwe. Natangiye kumva umuziki wabo kuva nko mu mezi atatu ashize bintera amatsiko yo kubamenya, byatumye mbaza inshuti nti ariko aba bakobwa ni abahe ko numva baririmba neza, undi arambwira ati bitwa Charly na Nina. Nabamenye ntyo ntangira gukunda umuziki wabo.”

Aba bahanzi babajijwe niba haba hari umushinga wo gukorana indirimbo nyuma y’igitaramo, Juliana asubiza agira ati “Yego rwose, ubwo byabuzwa n’iki? Ntekereza ko ubushobozi bwabyo buhari nk’uko nabivuze ndi umufana wa Charly na Nina, ibyo ni ibizikora, bizabaho.”

Yavuze ko afata u Rwanda nk’urugo rwe rwa kabiri mu bijyanye n’umuziki asobanura ko impamvu yari amaze igihe atahagera ari uko yari amaze igihe yarahagaritse gukora umuziki ariko ubu ngo akaba yiteguye kongera kwihuza n’abakunda umuziki we ndetse akazanahakora ikindi gitaramo cye bwite.

Charly na Nina batumiye Juliana mu gitaramo cyo kumurika album yabo ya mbere bavuze ko bizeye imigendekere myiza yacyo. Abandi bahanzi bazaririmba ni Big Farious wabafashije mu ndirimbo “Indoro” yatumye bamamara mu Rwanda, Dj Pius, Yvan Buravan na Andy Bumuntu.

Juliana ugiye gutaramira abakunzi b’umuziki i Kigali yaherukaga kuza mu Rwanda yitabiriye igitaramo cya ‘Beautiful People’ cyabereye kuri Serena Hotel ku wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2013.

2017-12-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Ubwanditsi 27 Mar 2021
Kigali yabaye ihuriro ry’ibitaramo mpuzamahanga bitewe n’ibikorwaremezo ndetse n’abakunzi ba Muzika bahari

Kigali yabaye ihuriro ry’ibitaramo mpuzamahanga bitewe n’ibikorwaremezo ndetse n’abakunzi ba Muzika bahari

Ubwanditsi 05 Nov 2021
Bruce Melodie na Made Beat bageze muri Norvège aho bagiye mu bitaramo bizabera mu bice bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi

Bruce Melodie na Made Beat bageze muri Norvège aho bagiye mu bitaramo bizabera mu bice bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi

Ubwanditsi 07 May 2022
Umunyarwandakazi wagaragiye Miss Africa yahembwe asaga miliyoni 8 Frw

Umunyarwandakazi wagaragiye Miss Africa yahembwe asaga miliyoni 8 Frw

Ubwanditsi 28 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abahanzi bagera kuri 20 bonyine nibo batagiye gusora Imisoro
IMIKINO

Abahanzi bagera kuri 20 bonyine nibo batagiye gusora Imisoro

Ubwanditsi 05 Jul 2016
U Burundi bwanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC bituma isubikwa
INKURU NYAMUKURU

U Burundi bwanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC bituma isubikwa

Ubwanditsi 30 Nov 2018
Ku myaka 73, icyamamare mu njyana ya Raggae Bunny Wailer wabanye na Bob Marley yitabye Imana azize “Stroke”.
Amakuru

Ku myaka 73, icyamamare mu njyana ya Raggae Bunny Wailer wabanye na Bob Marley yitabye Imana azize “Stroke”.

Ubwanditsi 03 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru