• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Umuhanzi Cyusa yakosoye indirimbo yari Imaze iminsi isubirwamo nabi “Marebe ya Cecile Kayirebwa”

Umuhanzi Cyusa yakosoye indirimbo yari Imaze iminsi isubirwamo nabi “Marebe ya Cecile Kayirebwa”

Editorial 11 Dec 2020 Amakuru, SHOWBIZ

Umuhanzi umaze gusiga umugani no kwinjira mu mitima ya benshi mu ndirimbo gakondo noneho yamaze gushyira hanze indirimbo yasubiyemo Marebe yaririmbwe na Cecile Kayirebwa ariko nawe ayivanye mu gisigo cya Nyakwigendera Rugamba Cyprien

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Rushyashya News, Cyusa yatangaje ko byose abikora mu nyungu z’abakunda ibihangano gakondo ariko by’umwihariko kugirango yigishe abajya bayisubiramo nabi uko iyi ndirimbo iririmbwa bya nyabyo, Kubera ukuntu iyi ndirimbo ikundwa cyane biri mu mpamvu ituma urubyiruko rukunda gakondo ruyisubiramo kenshi ariko akenshi bagasubiramo amagambo yayo nabi

Ni igikorwa yabanje kumvikanaho na Cecile Kayirebwa udakunda kwanga ko ibihangano bye bisubirwamo n’ubishatse, aha twatanga urugero rwa Patrick Nyamitari wasubiyemo Indirimbo Umunezero yamenyekanye cyane kuri Radio Muhabura mu rugamba rwo kubohora Igihugu cy’u Rwanda n’izindi zitandukanye, Hanyuma yamwumvishije amagambo amwe na mwe agize indirimbo Marebe ni uko Cyusa nawe ayishyira mu ijwi rye, Ubwo abajya bataramira muri Hotel Grand Legacy bashyizwe igorora kuko yari asanzwe ayiririmba ariko noneho itagiye muri byuma nkuko asanzwe aririmba n’izindi mu gitaramo

Nk’Uko Ubuyobozi bw’iyo Hotel ataramiramo bubitangaza uyu munsi igitaramo kirasiba kugirango bagire ibyo bahindura mu ngamba zo kwirinda Covid 19 bategura uburyo abataramyi bazajya bisanzura badakoranyeho, Cyusa yamenyekanye cyane ubwo Umuvandimwe we nawe w’Umuhanzi Stromae ubwo yazaga gutaramira abanyarwanda mu myaka itanu ishize, byagaragaye ko kuririmba ari ibintu byabahiriye, Cyane cyane ko usanga bakurikirwa n’abatari bake aho baba baherereye

Mu itsinda rye Cyusa n’Inkera akenshi aba ari mu bukwe yifatanya n’abakwe n’abageni ariko nanone ntasigane na Munganyinka Alouette ufite ijwi rihebuje nawe udatana cyane n’indirimbo za Cecile Kayirebwa, Iyi ndirimbo Marebe yari itegerejwe na benshi kuko yamamajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga aho wasangaga abantu bose bandika “I can’t wait”, Cyusa afite izindi ndirimbo zigizwe n’iza rubanda zirimo ; Imparamba, Muhoza wanjye…..akagira n’izindi ze nk’Umwitero,Rwanda Nkunda, Umwiza aherutse gukorana na Riderman n’izindi

Reba indirimbo Marebe hano

2020-12-11
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham

Editorial 25 Sep 2023
Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari”umusazi-mwenge”!!

Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari”umusazi-mwenge”!!

Editorial 08 Jul 2021
Mu mukino wabonetsemo ibitego 6, Police FC yatsinze Kiyovu SC naho APR FC yakinaga umukino wa mbere wa gicuti itsinda Rutsiro FC.

Mu mukino wabonetsemo ibitego 6, Police FC yatsinze Kiyovu SC naho APR FC yakinaga umukino wa mbere wa gicuti itsinda Rutsiro FC.

Editorial 23 Apr 2021
“U Rwanda ni igihugu cy’Agaciro gikwiye kuyoborwa n’umugabo, inzererezi zizagume kuri Internet” – Umusomyi wa Rushyashya

“U Rwanda ni igihugu cy’Agaciro gikwiye kuyoborwa n’umugabo, inzererezi zizagume kuri Internet” – Umusomyi wa Rushyashya

Editorial 05 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umunyarwanda yakubiswe kugeza aho ashiramo umwuka
ITOHOZA

Uganda: Umunyarwanda yakubiswe kugeza aho ashiramo umwuka

Editorial 07 Jan 2018
Rayon Sports yanyagiye Espoir imbere ya Mamelodi ihita ifata umwanya wa mbere
IMIKINO

Rayon Sports yanyagiye Espoir imbere ya Mamelodi ihita ifata umwanya wa mbere

Editorial 05 Mar 2018
Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.
Amakuru

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.

Editorial 16 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru