• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN

Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN

Editorial 20 Nov 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda, SHOWBIZ

Sosiyete ya Vivo Energy Rwanda icuruza ibikomoka kuri Peteroli binyuze mu izina rya ENGEN, yamaze kugirana amasezerano y’ubufatanye n’umuhanzi Masamba Butera Intore, ni amasezerano hagati y’impande zombi azamara igihe cy’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Nk’uko uyu muhanzi yabitangarije ikinyamakuru RUSHYASHYA NEWS, Masamba yavuze ko ari amasezerano azamara umwaka umwe ariko ushobora no kongerwa.

Uyu muhanzi kandi ngo afite inshingano zo kwamamaza ibikorwa byose bya Engen birimo ibisukika bikomoka muri peteroli, amavuta y’imodoka n’ibindi bikorwa bya Engen.

Usibye kwamamaza ibikorwa bya Engen ku muhanzi Masamba, ngo hari na gahunda y’uko mu gihe kiri imbere bitarenze amezi atatu, uyu muhanzi azabakorera indirimbo zamamaza ibikorwa bya ENGEN dore ko kuri ubu iyi ndirimbo itari yakorwa.

Muri ayo masezerano, harimo ko sitasiyo ya ENGEN nayo kandi izafasha uyu muhanzi mu bikorwa bye azakora harimo kumutera inkunga nko mu bitaramo ndetse no mubindi bikorwa byose by’umuhanzi ashobora kuba yategura.

Kugeza ubu kandi uko abantu bakoresha serivisi za Sosiyete ya Vivo Energy Group ifite sitasiyo ya Engen bazabasha kugira n’amahirwe yo gutombola bimwe mu bikoresha iyi sosiyete yateguye harimo gutsindira televiziyo, Moto ndetse n’imodoka nk’igihembo nyamukuru.

Iyi sosiyete ya Vivo Energy yinjiye ku isoko ry’u Rwanda guhera muri Werurwe 2019, kugeza ubu imaze kwegukana station za lisansi zirenga 240 mu gihugu hose, aha kandi imaze imyaka igera ku icumi itangiye ibikorwa byayo muri Afurika.

Intore Masamba uzwi mu ndirimbo nyinshi zitandukanye ziri mu njyana ya Gakondo zirimo Kanjogera, Ikibungenge, Ngwino urare ndetse n’izindi aherutse gushyira hanze kandi indirimbo yise Benedata.

Reba hano indirimbo nshya ya Masamba yise Berenadeta:

2021-11-20
Editorial

IZINDI NKURU

Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis

Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis

Editorial 23 Jun 2023
Bishop Rugagi yarekuwe

Bishop Rugagi yarekuwe

Editorial 15 Mar 2018
Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Editorial 28 Mar 2021
Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Editorial 31 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikiganiro agaragaramo atembera ibice nyaburanga by’u Rwanda (Amafoto)
ITOHOZA

Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikiganiro agaragaramo atembera ibice nyaburanga by’u Rwanda (Amafoto)

Editorial 24 Apr 2018
Abagenzi barasabwa gutanga amakuru y’abashoferi batubahiriza amategeko abagenga.
Mu Mahanga

Abagenzi barasabwa gutanga amakuru y’abashoferi batubahiriza amategeko abagenga.

Editorial 28 Jul 2016
Umunyemari Rujugiro Tribert urupfu ruramugera amajanja
ITOHOZA

Umunyemari Rujugiro Tribert urupfu ruramugera amajanja

Editorial 06 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru