• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umukinnyi w’umu-Kongomani Heritier Nzinga Luvumbu ukinira Rayon Sports yitwikiriye Siporo ayivangamo Politiki, Ikipe ye yitandukanya nawe

Umukinnyi w’umu-Kongomani Heritier Nzinga Luvumbu ukinira Rayon Sports yitwikiriye Siporo ayivangamo Politiki, Ikipe ye yitandukanya nawe

Editorial 13 Feb 2024 Amakuru, IMIKINO

Mu Rwanda inkuru iyoboye izindi cyane muri Siporo harimo iya Nzinga Luvumbu usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports bitewe n’ubushotoranyi muri Politiki bwakozwe n’uyu rutahizamu ubwo bakinaga umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda.

Ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, ikipe ya Rayon Sports itsinda Police FC ibitego 2-1, harimo icya rutahizamu wayo Nzinga Luvumbu ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 53 w’umukino.

Mu kwishimira iki gitego kuri uyu rutahizamu, yakoze ikimenyetso kimenyerewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kirimo gukorwa n’abanye politiki, iki kimenyetso gikorwa hapfutswe umunwa ndetse n’urutoki rumwe ruri ku musaya, ibi bikaba byaramaganywe n’inzego zitandukanye.

Ibi Luvumbu yakoze biherutse gukorwa n’ikipe y’igihugu yabo ubwo yari mu gikombe cy’Afurika ubwo bakinaga umukino wa kimwe cya kabiri, nyuma yaho FIFA na CAF bamaganye aba bakinnyi ko batagomba guhuza Politi na Siporo.

Rayon Sports asanzwe akinira yitandukanyije nawe

Nyuma y’ibyo byabaye, ubuyobozi bw’ikipe asanzwe afitiye amasezerano ya Rayon Sports yahise isohora itangazo rigenewe abakunzi bayo ndetse n’aba siporo muri rusange ryo kwitandukanya n’uyu mukinnyi.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Rayon Sports yagize iti”Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi yagaragajwe n’umukinnyi wayo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium.”

“Tuboneyeho kwibutsa abakinnyi b’amakipe yacu kurangwa na ‘Discipline’ ku bibuga no hanze yabyo.”
Usibye kuba iyi kipe yanditse ibi, amakuru yandi aravuga ko kuri uy uwa mbere uyu rutahizamu Luvumbu Nzinga Heritier yitabye Ambassade ye iri mu Rwanda.

Ni nako kandi ku ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ngo nayo yaba yatumijeho uyu mukinnyi ngo asobanure ibijyanye n’uburyo yishimiyemo igitego.

FIFA ntabwo iha umugisha ibyo kuvanga Politiki na Siporo

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA ntabwo iha uburenganzira bwo kuvanga Siporo na Politiki, iyo hagize ugaragaraho icyo gikorwa ahanwa mu rwego rwo guca no kurinda Siporo n’abakunzi ba Siporo kwivanga muri ibyo bikorwa.

Urugero ni aho umukinnyi Mesut Ozil wakiniraga ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yabuze umwanya wo gukina kubera ko icyo yise Jenoside ikorerwa Abashinwa bo mu idini ya Islam, ibi byatumye atangwa mu ikipe ya Fenerbahce yo muri Turikiya.

Luvumbu yamaganywe n’abakunzi ba Siporo

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga bamwe mu bakunzi ba Siporo bagaragaje ibyiyumviro byabo aho batangije Hashtag ivuga ko uyu mukinnyi akwiye kuva muri Rayon Sports kubera imyitwarire yagaragaje ubwo yatsindaga igitego Police FC.

Umwe mubazwi, ni Tom Ndahiro, yagize ati “Ibyo Luvumbu yakoze ntabwo ari “indiscipline” cg imyitwarire idahwitse. Ni igikorwa kirimo ubutumwa bw’urwango ku Banyarwanda no gupfobya ubwicanyi bukorwa na leta ya Tshisekedi mu burasirazuba bwa Kongo. Rayon Sports ikwiyekubiha uburemere bikwiriye.”

Munyakazi Sadati wayoboye ikipe ya Rayon Sports ati “”Luvumbu ashobora kuba yarishyuwe ngo akore iriya geste kuko nta muZaïrwa ukorera ubuntu, nk’umukunzi wa Rayon Sports ndahamagarira abareyo bagenzi banjye kwitandukanya na Luvumbu ibyo yakoze, Iyaba ari njye mba nabirangije”.

2024-02-13
Editorial

IZINDI NKURU

Tubane James yeruye avuga impamvu yatumye asohoka muri Rayon Sports

Tubane James yeruye avuga impamvu yatumye asohoka muri Rayon Sports

Editorial 26 Aug 2016
Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Editorial 25 Sep 2024
Myugariro w’Amavubi, Bayisenge Emery yaguzwe na USM Alger izakina na Rayon Sports

Myugariro w’Amavubi, Bayisenge Emery yaguzwe na USM Alger izakina na Rayon Sports

Editorial 05 Jun 2018
APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe

APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe

Editorial 21 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iyicwa rya Hafsa Mossi rikomeje gushyira Leta y’u Burundi mu bibazo kubera uruhare barugizemo
Mu Rwanda

Iyicwa rya Hafsa Mossi rikomeje gushyira Leta y’u Burundi mu bibazo kubera uruhare barugizemo

Editorial 18 Jul 2016
Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR  – Amiel Nkuliza
POLITIKI

Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR – Amiel Nkuliza

Editorial 21 Sep 2016
Abarwanya Leta y’u Rwanda basize bakoze ibyaha mu Rwanda bateraniye mu bubiligi bishimira urupfu rwa Col. Karegeya.
INKURU NYAMUKURU

Abarwanya Leta y’u Rwanda basize bakoze ibyaha mu Rwanda bateraniye mu bubiligi bishimira urupfu rwa Col. Karegeya.

Editorial 18 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru