• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Umukinnyi w’umu-Kongomani Heritier Nzinga Luvumbu ukinira Rayon Sports yitwikiriye Siporo ayivangamo Politiki, Ikipe ye yitandukanya nawe

Umukinnyi w’umu-Kongomani Heritier Nzinga Luvumbu ukinira Rayon Sports yitwikiriye Siporo ayivangamo Politiki, Ikipe ye yitandukanya nawe

Editorial 13 Feb 2024 Amakuru, IMIKINO

Mu Rwanda inkuru iyoboye izindi cyane muri Siporo harimo iya Nzinga Luvumbu usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports bitewe n’ubushotoranyi muri Politiki bwakozwe n’uyu rutahizamu ubwo bakinaga umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda.

Ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, ikipe ya Rayon Sports itsinda Police FC ibitego 2-1, harimo icya rutahizamu wayo Nzinga Luvumbu ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 53 w’umukino.

Mu kwishimira iki gitego kuri uyu rutahizamu, yakoze ikimenyetso kimenyerewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kirimo gukorwa n’abanye politiki, iki kimenyetso gikorwa hapfutswe umunwa ndetse n’urutoki rumwe ruri ku musaya, ibi bikaba byaramaganywe n’inzego zitandukanye.

Ibi Luvumbu yakoze biherutse gukorwa n’ikipe y’igihugu yabo ubwo yari mu gikombe cy’Afurika ubwo bakinaga umukino wa kimwe cya kabiri, nyuma yaho FIFA na CAF bamaganye aba bakinnyi ko batagomba guhuza Politi na Siporo.

Rayon Sports asanzwe akinira yitandukanyije nawe

Nyuma y’ibyo byabaye, ubuyobozi bw’ikipe asanzwe afitiye amasezerano ya Rayon Sports yahise isohora itangazo rigenewe abakunzi bayo ndetse n’aba siporo muri rusange ryo kwitandukanya n’uyu mukinnyi.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Rayon Sports yagize iti”Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi yagaragajwe n’umukinnyi wayo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium.”

“Tuboneyeho kwibutsa abakinnyi b’amakipe yacu kurangwa na ‘Discipline’ ku bibuga no hanze yabyo.”
Usibye kuba iyi kipe yanditse ibi, amakuru yandi aravuga ko kuri uy uwa mbere uyu rutahizamu Luvumbu Nzinga Heritier yitabye Ambassade ye iri mu Rwanda.

Ni nako kandi ku ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ngo nayo yaba yatumijeho uyu mukinnyi ngo asobanure ibijyanye n’uburyo yishimiyemo igitego.

FIFA ntabwo iha umugisha ibyo kuvanga Politiki na Siporo

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA ntabwo iha uburenganzira bwo kuvanga Siporo na Politiki, iyo hagize ugaragaraho icyo gikorwa ahanwa mu rwego rwo guca no kurinda Siporo n’abakunzi ba Siporo kwivanga muri ibyo bikorwa.

Urugero ni aho umukinnyi Mesut Ozil wakiniraga ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yabuze umwanya wo gukina kubera ko icyo yise Jenoside ikorerwa Abashinwa bo mu idini ya Islam, ibi byatumye atangwa mu ikipe ya Fenerbahce yo muri Turikiya.

Luvumbu yamaganywe n’abakunzi ba Siporo

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga bamwe mu bakunzi ba Siporo bagaragaje ibyiyumviro byabo aho batangije Hashtag ivuga ko uyu mukinnyi akwiye kuva muri Rayon Sports kubera imyitwarire yagaragaje ubwo yatsindaga igitego Police FC.

Umwe mubazwi, ni Tom Ndahiro, yagize ati “Ibyo Luvumbu yakoze ntabwo ari “indiscipline” cg imyitwarire idahwitse. Ni igikorwa kirimo ubutumwa bw’urwango ku Banyarwanda no gupfobya ubwicanyi bukorwa na leta ya Tshisekedi mu burasirazuba bwa Kongo. Rayon Sports ikwiyekubiha uburemere bikwiriye.”

Munyakazi Sadati wayoboye ikipe ya Rayon Sports ati “”Luvumbu ashobora kuba yarishyuwe ngo akore iriya geste kuko nta muZaïrwa ukorera ubuntu, nk’umukunzi wa Rayon Sports ndahamagarira abareyo bagenzi banjye kwitandukanya na Luvumbu ibyo yakoze, Iyaba ari njye mba nabirangije”.

2024-02-13
Editorial

IZINDI NKURU

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Editorial 03 Jul 2020
Nyuma y’imyaka 5, Kiyovu SC yatsinze APR FC muri shampiyona y’u Rwanda iyisanga ku mwanya wa mbere – ibyaranze umunsi wa 27 wa shampiyona

Nyuma y’imyaka 5, Kiyovu SC yatsinze APR FC muri shampiyona y’u Rwanda iyisanga ku mwanya wa mbere – ibyaranze umunsi wa 27 wa shampiyona

Editorial 16 May 2022
Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru

Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru

Editorial 03 Jul 2025
Amafoto – Kiyovu SC yerekanye abakinnyi 7 bashya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024

Amafoto – Kiyovu SC yerekanye abakinnyi 7 bashya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024

Editorial 26 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Uburundi bwinjije abarwanyi ba FDLR mu gisirikare kirinda umukuru w’igihugu
INKURU NYAMUKURU

Uko Uburundi bwinjije abarwanyi ba FDLR mu gisirikare kirinda umukuru w’igihugu

Editorial 26 Apr 2019
Niyigena Patrick  umunyarwanda w’umucuruzi  yashimutiwe muri Uganda, akorerwa iyicarubozo ririmo guterwa urushinge
ITOHOZA

Niyigena Patrick umunyarwanda w’umucuruzi yashimutiwe muri Uganda, akorerwa iyicarubozo ririmo guterwa urushinge

Editorial 14 Oct 2018
Uko u Rwanda rwahishuye  Umugambi  w’Ubugambanyi rukikura  mu Rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu  [ Yavuguruwe ]
Mu Mahanga

Uko u Rwanda rwahishuye Umugambi w’Ubugambanyi rukikura mu Rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu [ Yavuguruwe ]

Editorial 11 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru