• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Editorial 16 Jan 2017 Mu Mahanga

Abantu umunani biganjemo abatwara ibinyabiziga bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi kugira ngo be guhanirwa ibyaha birimo kwica amategeko y’umuhanda.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere , Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi yavuze ko bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu ku itariki 13 uku kwezi.

Yakomeje avuga ko ruswa bagerageje gutanga iri hagati y’ibihumbi bibiri na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Yongeyeho ko kuva uyu mwaka utangiye, abagera kuri 20 bamaze gufatwa baha ruswa abapolisi kugira ngo be guhanirwa kwica amategeko y’umuhanda ndetse n’ibindi byaha.

Mu butumwa bwe, ACP Mbonyumuvunyi yagize ati,”Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda; kandi yafashe ingamba zo kurushaho kuyirwanya no kuyikumira. Abagerageza kuyiha abapolisi kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko bamenye ko bitazigera bibahira. Umuntu ufatiwe mu cyaha runaka akwiye gukurikiza ibyo amategeko ateganya, aho gutanga ruswa kugira ngo ye gukurikiranwaho icyaha yakoze.”

Yibukije ko ruswa igira ingaruka mbi kuri serivisi n’iterambere muri rusange; bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya; atanga amakuru y’aho ayikeka ku murongo wa telefone itishyurwa 916.

Mu mwaka ushize abarenga 200 bafatiwe mu cyuho bagerageza guha ruswa abapolisi. Abenshi muri bo bamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

2017-01-16
Editorial

IZINDI NKURU

Charles N. Lambert yatangije urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika

Charles N. Lambert yatangije urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika

Editorial 26 Apr 2021
Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere

Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere

Editorial 28 Sep 2023
Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi  n’abayobozi gukomeza ingamba zo kwita ku burenganzira bw’abana

Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi n’abayobozi gukomeza ingamba zo kwita ku burenganzira bw’abana

Editorial 14 Mar 2016
Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Editorial 14 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese HCR izashobora  guhuza Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi, mugihe uburundi bushinja u Rwanda ibinyoma
POLITIKI

Ese HCR izashobora guhuza Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi, mugihe uburundi bushinja u Rwanda ibinyoma

Editorial 11 Apr 2018
DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze
ITOHOZA

DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze

Editorial 29 Mar 2017
Ikiganiro cya Dr. Marara cyo kuwa  21/2/2016 gikomeje gukurura impaka
ITOHOZA

Ikiganiro cya Dr. Marara cyo kuwa 21/2/2016 gikomeje gukurura impaka

Editorial 02 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru