• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Umuntu wanditse igiswahili ShaddyBoo yakoresheje yifuriza Diamond isabukuru nziza yamutamaje ku mbuga nkoranyambaga

Umuntu wanditse igiswahili ShaddyBoo yakoresheje yifuriza Diamond isabukuru nziza yamutamaje ku mbuga nkoranyambaga

Editorial 04 Oct 2018 SHOWBIZ

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza ikiganiro kihariye ShaddyBoo yagiranye n’umwe mu bantu b’inshuti ye wamwandikiye igiswahili yakoresheje yifuriza isabukuru nziza Diamond.

Umuntu wanditse igiswahili ShaddyBoo...

Umunyamideli umaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga Shaddy Boo yakoresheje amagambo yo mu rurimi rw’igiswahili yifuriza isabukuru nziza umuhanzi Diamond Platnumz, maze bamwe mu bamukurikira bamuha urw’amenyo bavuga ko atari we wiyandikiye ayo magambo.

Kuri uyu wa 02 Ukwakira 2018 nibwo umuhanzi rurangiranwa ukomoka muri Tanzaniya Diamond Platnumz, yujuje imyaka 29 amaze avutse.

Shaddy Boo umwe mu bagore b’inshuti za hafi z’uyu mugabo ndetse bikaba binavugwa ko baba banakundana, ni umwe mu babyutse bamwifuriza isabukuru nziza.

Bitunguranye Shaddy Boo yakoresheje ururimi kavukire rwa Diamond (igiswahili) maze amwifuriza kuramba no guhora atsinda mu byo akora byose.

Yagize ati “ Uyu munsi ni umunsi wavukiyeho, ndakwifuriza ibyiza, kuramba, n’imigisha myinshi. Nyagasani akurinde ikibi cyose, agushyigikire mu iterambere ryawe, umuziki wawe, n’urubyaro rwawe.”

Benshi mu bantu bamukurikira bo muri Tanzaniya bahise batangira gutanga ibitekerezo kuri aya magambo ya Shaddy Boo. Ibyinshi byari ibyiganjemo kumeseka ku bw’amakosa make y’imyandikire, abandi bamwamaganira kure bavuga ko ibyo bintu atabasha kubyiyandikira.

Umwe yagize ati “ sintekerezaho ko iki giswahili ari wowe wakiyandikiye Shaddy Boo.” Undi ati “kuva ryari uzi kuvuga igiswahili? Babikwandikiye.”

Hari n’abatatinye kuvuga ko aya magambo yanditswe na Diamond ku giti cye, kuko Shaddy Boo atabasha kuyiyandikira.

Ati “turagushimira ko yahaye umuvandimwe wacu ijambo ry’ibanga ryawe kuko iyi nyandiko ni iye pe.” Undi ati “Diamond Platnumz ndabizi neza uyu mukono ni uwawe.”

Nyuma yuko bamwe bavugaga ko Diamond ashobora kuba ariwe wandikiye ShaddyBoo aya magambo kugirango amwifurize isabukuru nziza ,ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ikiganiro kihariye ShaddyBoo yagiranye n’umwe mu bantu b’inshuti ye kuri Whats App amubwira ko ntagiswahili kandi akeneye amagambo yakoresha kugirango yifurije isabukuru nziza Diamond.

Iyo nshuti ye itazuyaje yahise imubwira ati “ Ndaje nguhe igiswahili nizeye uraza guhita umutwara Zari “

ShaddyBoo nawe ati “Mbabarira ahubwo niby nshaka bahite batinya .”

Uyu muntu utazwi yahise amwoherereza amagambo ShaddyBoo yakoresheje yifuriza isabukuru nziza Diamond ku rubuga rwa Instagram.

Iyi foto igaragaza ikiganiro ShaddyBoo yagiranye n’uyu muntu utazwi ikomeje gusakara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga gusa kuri ubu ntagihamya yemeza ko uyu ariwe wahaye ShaddyBoo aya magambo yakoresheje.

2018-10-04
Editorial

IZINDI NKURU

Asaga Miliyoni 73 niyo yavuye mu matike yaguzwe mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyubatse andi mateka

Asaga Miliyoni 73 niyo yavuye mu matike yaguzwe mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyubatse andi mateka

Editorial 26 Dec 2024
Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.

Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.

Editorial 16 Apr 2021
Muyoboke Alex araca amarenga yo kuba yabonye undi muhanzi agiye kubera umujyanama nyuma yo kwirukanwa na Charly na Nina

Muyoboke Alex araca amarenga yo kuba yabonye undi muhanzi agiye kubera umujyanama nyuma yo kwirukanwa na Charly na Nina

Editorial 09 Mar 2018
Umuhanzi Doddy Uwihirwe ubarizwa muri Finland yashyize hanze indirimbo ya kabiri kuri Album “African love” Yakorewe n’amashusho

Umuhanzi Doddy Uwihirwe ubarizwa muri Finland yashyize hanze indirimbo ya kabiri kuri Album “African love” Yakorewe n’amashusho

Editorial 24 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igitekerezo cy’Umusomyi  Mutezintare Jean-Michel , Cleveland-Ohio
POLITIKI

Igitekerezo cy’Umusomyi Mutezintare Jean-Michel , Cleveland-Ohio

Editorial 02 Sep 2016
PS Imberakuri ishobora kurega Ntaganda wayiyitiriye mu kibazo cya Ingabire Victoire
POLITIKI

PS Imberakuri ishobora kurega Ntaganda wayiyitiriye mu kibazo cya Ingabire Victoire

Editorial 20 Sep 2018
Kumenya ubuziranenge bw’ibinyabiziga birinda impanuka zo mu muhanda
Mu Mahanga

Kumenya ubuziranenge bw’ibinyabiziga birinda impanuka zo mu muhanda

Editorial 28 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru