• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umunyamakuru John Ndabarasa watabarijwe ko yaburiwe irengero yibereye i Kigali!

Umunyamakuru John Ndabarasa watabarijwe ko yaburiwe irengero yibereye i Kigali!

Editorial 06 Mar 2017 ITOHOZA

Umunyamakuru akaba yari n’umuyobozi wa Sana radio, Jean Marie Vianney Ndabarasa (bita John) wari umaze igihe kinini atagaragara ubu ari muri Kigali aho ari mu buzima busanzwe ndetse akaba yiteguye gukomeza akazi k’itangazamakuru n’ubuhanzi yakoraga mbere nyuma y’uko yari yakikuyeho.

Kuri uyu wa mbere, Ndabarasa yatangarije Umuryango dukesha iyi nkuru ko nyuma yaho abavandimwe be bahungiye igihugu kubera ibyaha bitandukanye, nawe yagize ubwoba bigatuma atoroka igihugu aciye mu nzira zitemewe n’amategeko nk’uko abivuga.

Yagize ati: “Mu kwezi kwa munani umwaka ushize, nyuma y’aho bamwe mu bavandimwe banjye bakoze ibyaha bituma batoroka igihugu ndetse abandi bagafungwa, nagize ubwoba nkeka ko nanjye bishobora kumviramo gukurikiranwa n’ubutabera. Ibi byatumye mfata icyemezo ntoroka igihugu.”

-6030.jpg

John Ndabarasa

Akomeza agira ati: “Maze kugera mu gihugu cyo muri aka karere ntifuza gutangaza, nashakishije uko najya mu nkambi z’impunzi kuko aribwo buryo numvaga bwampesha uburenganzira ndetse n’ibyangombwa byo kujya gusanga abavandimwe banjye mu mahanga ariko izo nzira ntizampiriye. Naje guhamagarwa n’inshuti ndetse na bamwe mu bavandimwe bo mu Rwanda bangira inama yo gutaha kuko atari jye wakoze ibyaha, kandi ko ntacyo nshinjwa, ari nabyo byatumye mfata icyemezo cyo gutaha.”

Ndabarasa uvuga ko amaze iminsi micye mu Rwanda (ibyumweru bitatu). Akaba avuga ko agiye gusubukura gahunda z’ubuzima, akanavuga ko iminsi yamaze mu gihirahiro yamwigishije byinshi azaheraho mu buzima bushya.

Yabajijwe niba nta bwoba afite avuga ko ntabwo kuko kugeza ubu nta muntu n’umwe umukurikirana kandi n’iyo haba hari inzego zashaka kumukurikirana no kugira ibindi zimubaza yiteguye kuba yabisubiza.

Yagize ati:” mfite umutekano, nta muntu n’umwe unkurikirana cyangwa ngo antoteza, niteguye kandi kuba nakwitaba urwego rwose rwampamagara yenda rushingiye kuri aya makuru”.

Amakuru yo kubura kwa Ndabarasa yamenyekanye mu kwa Munani umwaka ushize. Icyo gihe Polisi yatangaje ko nta muntu wigeze ayigezaho ikibazo ko haba hari umuntu wabuze.

Icyo gihe kandi Urwego Rwigenzura rw’Abanyamakuru (RMC) rwatangaje ko rwakoreye raporo Urwego rwa Polisi rushinzwe kugenza ibyaha ngo rube rwafasha kumenya aho Ndabarasa byavugwaga ko abo bakorana nawe batamuherukaga yaba yararengeye.

Ndabarasa ni muramu wa Lt Joel Mutabazi wakatiwe n’Urukiko rwa Gisilikali gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu no kugirira nabi Umukuru w’Igihugu.

Mushiki we (umugore wa Lt Joel Mutabazi), we yamaze guhunga igihugu ubu ari muri Finland ari naho Ndabarasa yashakaga kugerageza guhungira ngo amusangeyo.

Ndabarasa atangaza ko afite umuryango mu gihugu kandi ubayeho nta kibazo harimo na mama we.

-6029.jpg

Umunyamakuru John Ndabarasa

Ndabarasa w’imyaka 34, yakoze igihe kinini kuri Sana Radiyo. Uretse itangazamakuru akaba ari n’umuhanzi usanzwe aririrmba mu bukwe ndetse wagiye anasohora indirimbo zirimo Rwanda Nziza ndetse n’iyitwa Ntituzabibagirwa yaririmbye yihanganisha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Source: umuryango.com

2017-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

Kayonza Abayobozi b’ibigo by’amashuri 2 bamaze guhunga igihugu kubera Bank Lamberi

Kayonza Abayobozi b’ibigo by’amashuri 2 bamaze guhunga igihugu kubera Bank Lamberi

Editorial 08 Mar 2019
Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi

Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi

Editorial 11 Oct 2018
Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Editorial 11 Sep 2019
Uganda : Imvuru zadukiriye  Umujyi  wa Kasese

Uganda : Imvuru zadukiriye Umujyi wa Kasese

Editorial 28 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore ibyo Koffi Olomide yatangaje nyuma y’urupfu rwa Papa Wemba
Mu Rwanda

Dore ibyo Koffi Olomide yatangaje nyuma y’urupfu rwa Papa Wemba

Editorial 25 Apr 2016
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Editorial 21 Nov 2017
Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
INKURU NYAMUKURU

Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Editorial 15 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru