Umunyamakuru Mugabe Robert ukekwaho gusambanya abakobwa babiri barimo utarageza imyaka y’ubukure, yarekuwe by’agateganyo ngo akurikiranwe adafunzwe.
Kuri uyu wa Mbere nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kagarama rwasomye imyanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Mugabe, rutegeka ko arekurwa akazakomeza gukurikiranwa adafunzwe.
Mugabe aregwa hamwe na Dr Rurangwa Emmanuel na Dr Karegeya Byambu Adolphe, bombi bazobereye mu kuvura indwara z’abagore, bose bakaba barekuwe kuko nta mpamvu zikomeye zatuma baburana bafunzwe.
Mugabe akurikiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, gufata ku ngufu umukobwa ufite imyaka y’ubukure akamutera inda ndetse n’icyaha cy’ubwinjiracyaha bwo gukuramo inda.
Icyaha cy’ubwinjiracyhaa bwo gukuramo inda ni nacyo gishinjwa Dr Rurangwa Emmanuel naho Dr Karegeya agashinjwa kumena ibanga ry’akazi.
Umucamanza yavuze ko ibimenyetso byo gusambanya umwana ndetse n’iby’uwatewe inda bidahagije. Icyakora yavuze ko ibijyanye n’uruhare rwe mu gushaka gukuriramo uwo mwana mukuru inda byo ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze birahagije.
Ashingiye kuri izi ngingo yategetse ko abakekwaho icyaha barekurwa bakaburana badafunzwe. Icyakora ntabwo bemerewe kurenga imbibi z’u Rwanda.