Kuri uyu wa mbere 16 Gicurasi 2016, Urukiko rw’I Stockholm mu gihugu cya Suwede, rwakatiye gufungwa burundu Berinkindi Claver kubera ibyaha bya Jenoside yagizemo uruhare.
Urukiko rwavuze ko Berinkindi (ukomoka mu Rwanda ariko akagira n’ubwenegihugu bwa Suwede) afatanyije n’abandi bagabye ibitero bisaga bitanu, ahavugwa cyane akaba ari ku musozi wa Nyamure mu cyahoze ari komine Ntyazo, mu ntara y’amajyepfo. Muri iki gitero ngo hishwe amagana y’abatutsi.
Berinkindi yahamwe n’ibyaha bya Jenoside nk’ubwicanyi, gushishikariza abantu kwica, umugambi w’ubwicanyi n’ibindi.
Muri ibyo bitero, ngo bamwe mu batutsi bashyinguwe babona, abandi bicishwa imbunda, imihoro, ibyuma, impiri n’ibindi bikoresho.
Berinkindi yahamijwe ibi byaha yari amaze hafi imyaka ibiri afunze. Abacamaza bo muri Suwede baje mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize kumva abatangabuhamya muri uru rubanza.
Ku nshuro ya mbere mu mateka, urukiko rwemeje indishyi mu rubanza rwa Jenoside, maze hagendewe ku itegeko ry’u Rwanda, abantu bagera kuri 15 bakazahabwa indishyi ziri hagati ya miliyoni 3 na miliyoni 10 buri wese.
Berinkindi Claver
Bwa mbere mu mateka ya Suwede, mu mwaka wa 2013, ubutabera bwicyo gihugu bwakatiye igifungo cya burundu Stanislas Mbanenande nawe wahamwe n’icyaha cya Jenoside.
Umwanditsi wacu