Umutoza watozaga ikipe ya Paris Saint Germain, Unai Emery niwe ugomba kugirwa umutoza wa Arsenal asimbuye Arsene Wenger, Mikel Arteta wahabwaga amahirwe yazize amategeko yashyize kuri Arsenal ku igurwa ry’abakinnyi.
Biteganyijwe ko uyu munsi kuwa kabiri aribwo Unai Emery aza gutangazwa nk’umutoza mukuru wa Arsenal agasimbura Arsene Wenger wasezererwe nkuko byemezwa n’amakuru agera kuri Imirasire.com aturuka i Londre mu Bwongereza.
Ejo kuwa mbere nibwo ibiganiro byageze ku musozo hagati y’impande zombi, Arsenal yemeza Unai Emery ugomba kuba umutoza mukuru wayo kuko yari amaze iminsi ari mu biganiro n’iyi kipe kuva yatandukana na PSG yahoze atoza.
Emery asa nk’uwatunguranye kuko amakuru yavaga mu binyamakuru byo mu Bwongereza kugeza ejo kuwa mbere yahaga amahirwe Mikel Arteta ko ariwe uzaba umutoza wa Arsenal
Arteta wanabaye kapitene wa Arsenal ariko bivugwa ko yazize gutegeka Arsenal ko igomba kumuha uburenganzira ku igura n’igurisha ry’abakinnyi. Bivuze ko yifuzaga ko azajya ahabwa umukinnyi wese ashaka abona ko wamufasha.
Ibi ariko Arsenal yabimwangiye kuko yo ishaka ko umutoza wayo agomba kuzajya agendera ku mabwiriza y’abayobozi kubijyanye no kugura ndetse no kugurisha abakinnyi.
Unai Emery ugiye kuba umutoza wa Arsenal yatozaga ikipe ya Paris Saint Germais yayiheje igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’igihugu.
Gusa yirukanywe kuko yananiwe kugera kure muri champions league kandi bamuguriye abakinnyi bakomeye barimo Neymar na Mbappe.