Ku italiki ya 05/10/2017, uwitwa Tharcisse Semana yakoranye kiganiro na Obed Ndahayo, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Intambwe bivugwa ko gikorera mu Rwanda agaruka kubyaranze intangiriro z’iyi manda y’umukuru w’igihugu Paul Kagame.
Ku itari ya 08/07/2017, nabwo Tharcisse Semana usanzwe uba mu gihugu cy’Ubufaransa aho yahungiye nyuma yo kuba umunyamakuru m’Umuseso yari yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Obed Ndahayo w’ikinyamakuru »Intambwe » mu gusesengura amatora yo mu Rwanda banibazaga uzegukana instinzi hagati ya Paul Kagame na Frank Habineza, ariko banerekana ko FPR-Inkotanyi n’umukandida wayo Paul Kagame aribo bakinnyi nyakuri bakaba kandi n’abasifuzi.
bati : “Amatora yo mu Rwanda ni nk’umukino w’ikipe imwe rukumbi yizengurutsa ikibuga ariko ivuza ifirimbi y’intsinzi “.Biratangaje kuba uri umukinnyi ukaba kandi ari nawe wisifurira!
Mu bisanzwe aba banyamakuru bombi bafite ibyo bahuriyeho mu mitekerereze iyo usesenguye amateka yabo, birazwi ko uyu Semana Tharcisse yize mu Iseminari yonka amashereka ya Musenyeri Perraudin yo guteza amacakubiri n’umwiryane mu Banyarwanda, urwango rwashimangiweho mu gitabo cy’umunyamateka Padiri Rudakemwa Fortunatus ’l’Evangilisation du Rwanda (1900-1959)’.
Semana Tharcisse
Musenyeri Perraudin wari Arkiyepiskopi wa Kabgayi yabanje kurwanya Inganji Kalinga kugeza n’aho ategeka Musenyeri Bigirumwami gusinya inyandiko yashishikarizaga Abaturage kutemera amatwara y’umwami Mutara wa III Rudahigwa ahubwo bakayoboka kiliziya, bityo nayo ikazabafasha guharanira inyungu ya rubanda. Ibi ninabyo Tharcisse Semana arimo byo kwangisha abaturage ubuyobozi bihitiyemo.
Obed Ndahayo
Umunyamakuru Obed Ndahayo, tuzi neza ko yagororewe muri gereza mbere y’uko yigira umunyamakuru, ahunga ibyaha n’ubwo bigaragara ko ntacyo yavanye muri gereza akaba akwiye kwigishawa indangagaciro mu Itorero ry’Igihugu yanze kujyamo mu gihe bagenzi be babanyamakuru hafi yabose batojwe. Semana na Ndahayo, n’ubwo umwe aba mu bihugu by’uburayi naho undi akaba mu Rwanda-I Gikondo, iyo ukurikiye ikiganiro cyabo kuri youtube wibaza niba hari ubaza undi kuko usanga bahuje imitekerereze.
Biratangaje kubona barirengagije uko itegeko nshinga ry’u Rwanda ryahinduwe nyuma y’ubusabe bw’abanyarwanda, aho basaga miliyoni enye babyisabiye INteko ishingamategeko.
Twebwe abanyarwanda nitwe twisabiye ko nyakubahwa Perezida Kagame yakomeza kutuyobora, akiyamamariza manda ya gatatu kuko twabonaga ko hari ikivi yatangiye atarusa.
Icya mbere: Politiki y’u Rwanda yo gushyirahamwe ibitekerezo bigamije kubaka Igihugu niyo ikigejeje ku iterambere, imitwe ya Politiki PSD, PL, PDI, PSR, UDPR, PPC, n’ayandi yahisemo gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi, aya mashyaka ntawayabujije gutanga umukandida ni uguhitamo kwayo ari nabwo budasa bwa Politiki y’u Rwanda, aho kujya mu macakubiri yashenye u Rwanda muri Repubulika zabanje, zahitanye inzirakarengane, ayamacakubiri y’amoko yazanywe n’abazungu akwira Afrika yose, uwo badashatse ntayobore mu gihugu ke! muzi ibihugu byinshi by’Afrika byabaye amatongo kubera Politiki mbi, aho amatora aba ari ishiraniro, nkibyo tubona muri Kenya.
Icyakabiri : Ishyaka RPF uburyo ryiyubatse mu bushobozi bw’amafaranga no ku mbaraga za Politiki itavangura, niyo politiki iyoboye igihugu , no kuba ryaratanze umukandida akaza kwegukana instinzi 98,3% ntagitangaza kirimo.
Umusomyi wa Rushyashya