• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Umuyobozi Muri RSSB Arahamya Ko Yibwe N’abana B’abakobwa Nyuma Yo Gushaka Kubafasha

Umuyobozi Muri RSSB Arahamya Ko Yibwe N’abana B’abakobwa Nyuma Yo Gushaka Kubafasha

Editorial 10 Apr 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma y’uko hasohokeye inkuru muri Rugari  ivuga: “Gasabo: umuyobozi muri RSSB ngo yibwe n’abana b’abakobwa yari yasohokanye” Ikinyamakuru  Rushyashya, cyavuganye na  Mpamo Nkusi Marcel, uvugwa muri iyo nkuru akaba ari n’umuyobozi mu Kigo cy’Ubwishingizi bw’indwara « RSSB » cyangwa « Rwanda Social Security Board », ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi « Corporate Services ».

Aya makuru yanditswe muri icyo kinyamakuru avuga ko Mpamo Nkusi Marcel  mu ijoro ryo ku wa Gatanu taliki 22/03/2018, yahamagaye umwana w’umukobwa witwa F.U. saa sita z’ijoro ngo amusange i Remera mu kabari kari hafi ya Alpha Palace, bikarangira we na mugenzi we bamwibye Telefone ihenze n’amafaranga 450.000, kuri ubu bakaba bari mu maboko ya Polisi. Ko kandi abo bana batari bujuje imyaka y’ubukure.

Arabeshyuza  aya makuru

Rushyashya yagerageje kwegera uyu muyobozi  ngo asobanure iki kibazo ,  dore uko abisobanura; Mpamo Nkusi Marcel yagize ati  : “Ayo makuru avuga ko nasohokanye abana b’abakobwa  ni ikinyoma mu byukuri ntago nasohokanye nabo bana b’abakobwa… nta muntu nasohokanye nawe, aho narindi  sinarindi jyenyine, twari 4, twagiye ahantu mu kabari n’ijoro tubasangamo, ndetse ntitwanababonye , ariko twaje kubonana ari uko banyegereye barimo bambwira ngo barashaka ko mbafasha kubona icumbi kuko ngo ahantu batuye , ngo ni mu mazu y’abantu bihaye Imana ko ayo masaha badashobora kubafungurira kuko narinsanzwe mbazi kandi mbafasha mu bundi buryo nza kubasobanurira ndabemerera kuko ntago nashakaga yuko bagira ibibazo urabona, abantu tuziranye kandi nzi n’ibibazo basanzwe bafite, badakwiriye kubura aho barara bakarara hanze, cyangwa mu muhanda.

Ndabemerera ndababwira ati ni muze mfite inzu nini ni muze hari icyumba nshobora ku batiza mu ryamemo hanyuma mu gitondo mu gende mutahe nuko twumvikanye.

Ariko icyantangaje nuko twageze mu rugo bitaramara n’isaha irenze imwe baranyiba Telefone banyiba n’amafaranga.

Abo bakobwa rero mbonye banyibye icyo nakoze mu gitondo cyaho narabashakishije njya aho bakoreraga dore ko bakoreraga mu kabari, mpageze aho mu kabali barabaterefona ntibaboneke kuri Telefone, ubundi bagasubiza ibindi bintu bidafatika. Umwe ati” Ndi I Kampala” undi nawe ati”Nabonye akazi ahandi” mu byukuri ntakazi  bafite.

Ibi byatumye njya kwiyambaza abatu bazi gushakisha amaterefone (Tracking) barabikora, babikoze raporo irasohoka ijya kuri Police ahantu buri muntu wese uri mu mujyi wa Kigali ashobora kujya kuregera, si ukuvuga ngo ni umuntu wa Kicukiro cyangwa ngo n’umuntu wa Remera oya hariya n’ahantu umuntu wese yaregera.

Twagiye kuri Police tugezeyo baza gusanga hari umuntu waganiriye cyane n’abo bakobwa witwa Ramazani, ari nawe nkeka ko  iki kibazo cyaturutseho kuko Ramazani, niwe wabwiye Assuman nawe abwira inzego za Police kugira ngo bakoreshe iturufu bavuge yuko muri abo bakobwa nareze bafashwe hari umwe utujuje imyaka y’ubukure.

Ariko mu byukuri nsubire inyuma reka mbabwire ukuntu njyewe nzi bariya bakobwa, bariya bakobwa mbazi mu buryo 2 butandukanye umwe  kuva mu menye hashize imyaka 2 cyangwa inarenze wenda, akora mu kabari kitwa Escalier  narahageze bwa mbere n’ubwa kabiri ndamubaza nti wamukobwa we, urakora iki hano ko utiga?

Umukobwa aransubiza ati” Njyewe narize ndangiza amashuli  yisumbuye , ariko nsinshaka kujya muri kaminuza kuko ntabushobozi mfite njyewe ndi imfubyi” nguko uko niyemeje kujya mufasha.

Ikintu cyaje kuba rero, uwitwa Umwiza Sandrine yakoraga mu kabari kitwa V8 kari hafi muri metero 200 uvuye iwanjye mu rugo,aho hantu nyiraho n’umuvandimwe wanjye ntago navuga ko tuvukana ariko niko bimeze, ntago ahatuye ariko hari ibibazo kuko nako kabari  baragafunze, njyewe usibye uburyo dusanzwe dukorana njyewe nawe tubiziranyeho, hari n’ibibazo yari yaranshinze nkajya mukurikiranira kuko ari hafi y’iwanjye.

Icyaje kuba rero kuwa Gatanu taliki 23.03.2018 mbere yuko tujya kuwa Gatandatu mu kandi kabari, uwo mukobwa navuze wakoraga muri Escalier witwa Umunyana Souvenir Fridawusi [ Fifi ] yambwiye ko agiye kwiga kuri KIST niwe wampamagaye ubwambere sinayifata, n’ubwa kabiri sinayifata, nza ku muhamagara n’ijoro arambwira ati”Nashakaga ibihumbi makumyabiri 20.0000frw” namubwiye ko ntabyo mfite ubu ngubu, sinzi ibintu yansobanuriye niba yarambeshyaga sinzi, ndamubwira nti nyamara sinzi ejo nshobora kuza mfate umu Motari nkurangira mu rugo uze nkuhe ayo mafaranga ibihumbi makumyabiri nawe ambwira ko azaza aherekejwe na mukuruwe nanjye ndamubwira nti ntakibazo niko byanagenze.

Baraje bagera murugo baricara mu gihe gitoya mbaha bya bihumbi makumyabiri baragenda,ariko ikigaragara nuko ayo mafaranga bashakaga arayo kujya kunywa gusa, kandi nyuma yaho naje no gutekereza ko byari gahunda yo kugira ngo banyibe, kuko nyuma yaho bakomeje kujya bampamagara mbihorera, ubwo mubyara wanjye twari kumwe mu rugo, turasohoka turigendera byari bimaze kugera hafi saa cyenda n’igice 3h30. Turagenda tujya guhura nabandi bagenzi, icyakurikiyeho nuko twagiye guhura nabo duhirira I Remera tujya ahantu hafi na Cogebank.

Tuhageze twicaye gatoya kuko bwari bumaze kwira cyane, tubona babakobwa niho bibereye. Hashize umwanya baraza bambwira yuko bafite ikibazo cyaho bagomba kurara kuko aho batuye ari mu bantu bihaye Imana badashobora nagatoya gufungura ayo masaha, ndabaza nti “Ese ko mwari mubizi  kubera iki mwatinze gutaha batangira kumbwira ngo oyaaa hari umuntu wari watubeshye ngo araduha akazi hano … ibintu nkibyo ariko twamurindiriye twamubuze niwe  wadutindije,, nti ok”

Kubera ko ari abantu narinsanzwe nzi kandi nsanzwe mfasha, bose banabyiyemereye kuri  Police nabo  uwo Sandrine naramufashaga, kuko yari yarambwiye nawe ko ari imfubyi afite umubyeyi umwe gusa wasigaye, babana I Kibungo ndetse  nuwo nawe akaba yarambwiye ibintu by’I Nyamirambo na Kibungo nza gutekereza ko  wenda bafitanye amasano, ndavuga nti aba bantu ntago nabareka gutya nubundi ndabazi kuko nsazwe mbafasha.

Ndabatwara mbageza mu rugo mu gihe twari tugeze mu rugo njyewe ngiye mu bwogero, abakobwa ikintu bakoze, bamfatiranye ndi mu bwogero bafata amafaranga yari mu ikofi yanjye na Telefone byose barabitwara, turabashaka turababura ari nabwo natangiye iriya gahunda navuze mbere yo kubashakisha.

Ibyo nibyo, njyewe nanabyita uguharabika, nigute umuntu  agiye gutanga ikirego cy’abantu bamwibye  aho kugira ngo bite ku bintu byibwe, barahindukiye barimo baravuga umu mineur kandi utari nawe?

Ikihishe inyuma y’uyu mugambi, wo kugaragazwa mu makuru atari meza

Mpamo Nkusi Marcel avuga ko ntakindi  kintu abona cy’umugambi uri inyuma usibye Gusebanya (defamation) no gutera ubwoba (intimidation) nta kindi.

Niba ari mineur nabo bagomba kubibazwa, hanyuma noneho kuko babonye ko abantu babareze  bashobora no gufungwa bagakurikiranwa bati reka n’uriya muntu nawe tumugushemo, tuvugeko yatwaye mineur wenda nawe akureyo ikirego cye. Urumva ko ibyo bintu aribyo byihishe inyuma nta kindi.

Abajijwe niba nta bindi bibazo asanzwe afite mu kazi ke gasanzwe, wenda nk’abantu baba barwanira imyanya, yavuze ko nta na kimwe rwose, mu kazi ko nta kibazo afite

Rushyashya mu gucukumbura iki kibazo  yegereye n’umutangabuhamya ,Eng. Kagiraneza Gilbert incuti ya hafi ya Mpamo Nkusi Marcel Marcel bari kumwe muri iryo joro.

Eng Kagiraneza Gilbert

Eng. Kagiraneza Gilbert , ati : Nibyo koko muri iryojoro twari turi kumwe kandi abo bakobwa twabasanze kuri ako kabari  kari hafi ya Alpha Palace, abo bakobwa ntanubwo twari twakababonye  nibo baje badusanga aho twari twicaye.

Ntawigeze abahamagara ahubwo nibo baje badusanga ku meza twari twicayeho, twari nk’abantu 6, abo bakobwa baza badusanga  kuko bo bari bicaye mu nguni ahantu hatabona kuburyo bigaragara ko twinjiye batureba.

Hashize iminota nibyo baje badusanga njyewe sinarimbazi uretse ko nashishoje nkabona ari abantu narinsanzwe mbona mu bu bari arinaho bakora.

Marcel Bamwita ko ari umuntu usanzwe ubafasha kuko ngo ari abanyeshuri biga muri kaminuza, kandi ari imfubyi kuko nanjye ndi imfubyi numvaga koko nanjye mbafitiye impuhwe.

Amasaha yo gutaha ageze ntawigeze abarwanira, kuko hari n’umugabo wundi twari turi kumwe wari kumwe n’umugore we, nukuri ntamuntu wigeze abakoraho yewe nta nuwari abitayeho rwose.

Tugiye gutaha twagendeye rimwe njyewe ninjira mu modoka yanjye  ndagenda bo we bamusaba iryo cumbi kuko barimusabye numva, bavugako ngo ahantu baba batari bubakingurire, ndabamubaza nti ese aba bantu utwaye mu rugo iwawe urabizeye? Nawe ambwira ko ari abantu asanzwe afasha, ko naho bakoraga ari mu kabari kari mu mazu ya murumuna we, numva ko ari abantu bo kwizerwa njyewe ndataha, nabo barataha we n’umushofeli we  nabo bakobwa.

Police irabivugaho iki?

SP-Hitayezu-Emmanuel-Umuvugizi-Kgli

Twavugishije n’Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali SSP Emmanuel Hitayezu ,  atubwira ko bakiriye iki kirego cy’ubujura, abo bakobwa bakaba barimo gukurikiranwa bafunze, naho ku kibazo cy’imyaka y’ubukure yavuze ko bujuje imyaka y’ubukure, igisigaye ni ukugenzura neza ibyangombwa byabo kuko hari umwe utabifite.

Cyiza Davidson

2018-04-10
Editorial

IZINDI NKURU

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Editorial 20 Sep 2023
Hahishuwe uruhare rw’umuryango wa Patrick Karegeya mu bikorwa byo gusiga u Rwanda icyasha

Hahishuwe uruhare rw’umuryango wa Patrick Karegeya mu bikorwa byo gusiga u Rwanda icyasha

Editorial 17 Feb 2020
Uko RNC muri Uganda ikomeje icengezamatwara no gushaka ubushobozi, ifashijwe n’abayobozi ba CMI

Uko RNC muri Uganda ikomeje icengezamatwara no gushaka ubushobozi, ifashijwe n’abayobozi ba CMI

Editorial 14 Feb 2020
Umuryango wa Mageza wishwe n’iyicarubozo rya Uganda wasabye u Rwanda kuwufasha kugarura umurambo we

Umuryango wa Mageza wishwe n’iyicarubozo rya Uganda wasabye u Rwanda kuwufasha kugarura umurambo we

Editorial 11 Feb 2020

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru