• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Editorial 12 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku buzima (OMS), Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimye umuhate wa Perezida Paul Kagame mu guteza imbere ubuzima kuri bose.

Tedros yabitangaje nyuma yo guhura na Perezida Kagame kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2018.

Abinyujije uri Twitter yagize ati “Ni icyubahiro gikomeye guhura na Perezida Kagame. Namushimiye ubuyobozi bwe n’ubufasha bwe bwa politiki igamije ubuzima kuri bose. U Rwanda ruri gukora ibikomeye mu kwita buzima bwa bose.”

Kuri uyu wa Kane, ubwo yasuraga Ikigo Nderabuzima cya Mayange giherereye mu Karere ka Bugesera mu ruzinduko rugamije kureba ibikorwa by’u Rwanda mu kwegereza ubuvuzi abaturage, Dr. Tedros, yavuze ko yanyuzwe n’uruhare abajyanama b’ubuzima bagira mu gutuma abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’ubuzima.

Dr. Tedros yakomeje avuga ko yanyuzwe n’ibikorwa bamugaragarije birimo kuba abana bose bakingirwa, kuba abaturage bagura mituweli, isuku, kuringaniza urubyaro, kuba abagore babyarira kwa muganga n’ibindi, ashimangira ko ibindi bihugu bikwiye gushyiraho urwego rw’abajyanama b’ubuzima kugira ngo bigeze ubuvuzi ku baturage bose.

Perezida Paul Kagame na we abinyujije kuri Twitter, yabwiye Dr Tedros ko kugeza ubuzima kuri bose bikwiye kuba inshingano y’ingenzi ya buri muntu cyane cyane abayobozi.

Yagize ati “Ubuzima bw’abatuye isi niyo nshingano y’ingenzi kuri twese cyane cyane abayobozi.Bifite n’ingaruka kandi ku mutekano.Urakoze Dr Tedros ku kazi k’ingirakamaro.”

Mu 2003, abanyarwanda 7% ni bo bari bafite mituweli ifatwa nk’inkingi ikomeye mu gutanga ubuvuzi kuri bose, ariko kubera umuhate wa Leta y’u Rwanda ibinyujije mu bukangurambaga bukorwa n’abajyanama b’ubuzima, ubu bwitabire bugeze hejuru ya 84%.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba , yavuze ko mu Rwanda ababyeyi babyarira kwa muganga ari 91%, abana bafata inkingo bari kuri 93% kandi ngo hari gukorwa ibishoboka byose ngo bigere ku 100% .

2018-01-12
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame arasura Cote d’Ivoire muri iki cyumweru dutangiye

Perezida Kagame arasura Cote d’Ivoire muri iki cyumweru dutangiye

Editorial 16 Dec 2018
Inzira ndende n’uruhererekane, RNC na FLN bakoresha  bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Inzira ndende n’uruhererekane, RNC na FLN bakoresha bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 29 Nov 2018
Charlotte Mukankusi wirirwa akoronga ajya yibuka ko amaherezo agatsiko ke ka RNC kazabazwa urupfu rw’inzirakane zazize gerenade zabo?

Charlotte Mukankusi wirirwa akoronga ajya yibuka ko amaherezo agatsiko ke ka RNC kazabazwa urupfu rw’inzirakane zazize gerenade zabo?

Editorial 05 Oct 2020
Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza

Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza

Editorial 30 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Museveni agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda akoresheje abo yita impunzi
ITOHOZA

Uko Museveni agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda akoresheje abo yita impunzi

Editorial 05 Sep 2018
Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “
HIRYA NO HINO

Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Editorial 22 May 2019
Nyuma ya Lt Gen Mudacumura, Gen Musabyimana Juvenal wa RUD Urunana nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC
INKURU NYAMUKURU

Nyuma ya Lt Gen Mudacumura, Gen Musabyimana Juvenal wa RUD Urunana nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Editorial 09 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru