Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku buzima (OMS), Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimye umuhate wa Perezida Paul Kagame mu guteza imbere ubuzima kuri bose.
Tedros yabitangaje nyuma yo guhura na Perezida Kagame kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2018.
Abinyujije uri Twitter yagize ati “Ni icyubahiro gikomeye guhura na Perezida Kagame. Namushimiye ubuyobozi bwe n’ubufasha bwe bwa politiki igamije ubuzima kuri bose. U Rwanda ruri gukora ibikomeye mu kwita buzima bwa bose.”
Kuri uyu wa Kane, ubwo yasuraga Ikigo Nderabuzima cya Mayange giherereye mu Karere ka Bugesera mu ruzinduko rugamije kureba ibikorwa by’u Rwanda mu kwegereza ubuvuzi abaturage, Dr. Tedros, yavuze ko yanyuzwe n’uruhare abajyanama b’ubuzima bagira mu gutuma abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’ubuzima.
Dr. Tedros yakomeje avuga ko yanyuzwe n’ibikorwa bamugaragarije birimo kuba abana bose bakingirwa, kuba abaturage bagura mituweli, isuku, kuringaniza urubyaro, kuba abagore babyarira kwa muganga n’ibindi, ashimangira ko ibindi bihugu bikwiye gushyiraho urwego rw’abajyanama b’ubuzima kugira ngo bigeze ubuvuzi ku baturage bose.
Perezida Paul Kagame na we abinyujije kuri Twitter, yabwiye Dr Tedros ko kugeza ubuzima kuri bose bikwiye kuba inshingano y’ingenzi ya buri muntu cyane cyane abayobozi.
Yagize ati “Ubuzima bw’abatuye isi niyo nshingano y’ingenzi kuri twese cyane cyane abayobozi.Bifite n’ingaruka kandi ku mutekano.Urakoze Dr Tedros ku kazi k’ingirakamaro.”
Mu 2003, abanyarwanda 7% ni bo bari bafite mituweli ifatwa nk’inkingi ikomeye mu gutanga ubuvuzi kuri bose, ariko kubera umuhate wa Leta y’u Rwanda ibinyujije mu bukangurambaga bukorwa n’abajyanama b’ubuzima, ubu bwitabire bugeze hejuru ya 84%.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba , yavuze ko mu Rwanda ababyeyi babyarira kwa muganga ari 91%, abana bafata inkingo bari kuri 93% kandi ngo hari gukorwa ibishoboka byose ngo bigere ku 100% .